U Rwanda Rushobora Guhangana n’ Abacanshuro ba Wagner muri Centrafrika

Raporo y’umuryango International Crisis Group iraburira ko amasezerano y’imikoranire atonesha abashoramari b’Abanyarwanda muri Santrafurika ashobora guteza ingorane mu mibanire y’ibi bihugu byombi.

Uyu muryango uranaburira ko u Rwanda rushobora kwisanga ruhanganye n’abacanshuro ba Wagner Group kubera inyungu z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibyo bikubiye muri raporo uyu muryango washyize ahagaragara mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Karindwi.

Iyi raporo ndende y’amapaji 24 iravuga ahanini ku mikoranire y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Santrafurika. Iragaragaza ko kuva muri iyi myaka ya vuba ijambo u Rwanda rufite muri Santrafurika ryagiye rikomeza kwiyongera.

Umuryango International crisis Group uvuga ko ibyo bituruka ahanini ku ruhare rukomeye ingabo z’u Rwanda zifite mu gucungira umutekano iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati.

Muri raporo yawo, uvuga ko, u Rwanda rwari rusanzwe ari rwo rufite umubare munini w’abasirikare mu butumwa bwa LONI muri Santrafurika, muw’2020 rwohereje abandi basirikare bagengwa n’amasezerano hagati y’ibihugu byombi.

Abo bakaba baragize uruhare runini mu gusubiza inyuma ibitero by’inyeshyamba mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu ya 2020.

Uyu muryango uvuga ko uruhare rw’u Rwanda mu kugarura umutekano muri Santrafurika rwazamuye isura y’iki gihugu ku ruhando rw’Afurika.

Ibikorwa by’igisirikare cyarwo muri Santrafurika na Mozambike, nk’uko iyi raporo ibivuga, byahaye u Rwanda izindi mbaraga mu guhangana n’ibirego by’abarushinja gufasha umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Iyi raporo ikanavuga ko kuva ingabo z’u Rwanda zitsimbuye inyeshyamba muri Santrafurika, ibihugu byombi byagiye bigirana amasezerano anyuranye yemerera u Rwanda gushora imari no gufasha mu mavugurura y’inzego z’ubutegetsi muri Santrafurika.

Iyi raporo ivuga ko mu nzego ibigo by’abanyarwanda – birimo n’ibya hafi y’ubutegetsi – byakozemo ishoramari muri Santrafurika, harimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, na cyane ko iki gihugu gikungahaye kuri zahabu ndetse na diyama.

Icyakora, uyu muryango mpuzamahanga ukaburira ko hari ibirimo kuba ubu bishobora kuzatobera uyu mubano uko iminsi ishira.

Ibyo, nk’uko iyi raporo ibivuga, harimo no kuba ubu abashoramari b’abanyasantarafurika barimo kugenda bishisha ukudafatwa kimwe hagati yabo na bagenzi babo b’abanyarwanda.

Uyu muryango uvuga ko usanga abashoramari b’abanyarwanda batoneshwa, imishinga yabo igahabwa umutekano udasanzwe, urimo n’uwo ihabwa n’abasirikare b’abanyarwanda bari muri iki gihugu.

Uyu muryango uvuga ko ibyerekeranye n’inyungu z’ubukungu ari byo byagizwe nyambere mu mikoranire y’ibihugu byombi, ku rwego usanga abasirikare b’abanyarwanda bakoreshwa mu guherekeza abashoramari b’abanyarwanda no kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro kuruta kujya gucunga umutekano mu bice byazahajwe n’intambara.

Bityo uyu muryango ukaburira ko uko kuba muri Santrafurika k’u Rwanda rugenzwa na tubiri – gutanga umutekano ariko runashaka inyungu z’ubukungu– bishobora guteza ibibazo.

Raporo y’umuryango International Crisis Group ivuga ko abashoramari b’abanya Santrafurika bafite impungenge ko bazisanga baburijwemo n’abanyarwanda, bigaragara ko barimo gutoneshwa n’ubutegetsi mu buryo budakwiye.

Uyu muryango, ukavuga ko izi mpungenge, zongerewe n’ubwiru buri mu by’imari bigenerwa leta ya Kigali, zishobora kuzabyara ibikorwa by’isahura n’urugomo byibasira abanyarwanda.

Ikindi uyu muryango ugarukaho, ni uko inyungu z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda rukurikiranye, zishobora gutuma rwisanga ruhanganye byeruye n’abacanshuro b’Abarusiya ba Wagner aha muri Santrafurika.

Ibyo, nk’uko iyi raporo ibivuga, biriyongeraho impuha z’uko leta y’Amerika yaba iteganya gushyigikira u Rwanda mu guhagarika ijambo Wagner ifite muri Santrafurika, ibishobora guteza imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’aba bacanshuro b’abarusiya.

Umuryango International Crisis Group uvuga ko kugabanya ibyago by’izi ngorane bifitiye inyungu u Rwanda na Santrafurika.

Muri raporo yawo, ugasaba ko Santrafurika yubakira ku byiza ubufatanye bwayo n’u Rwanda bwagezeho, igakomeza kugenda igarura amahoro no mu bindi bice by’igihugu.

Ni mu gihe u Rwanda narwo ngo ibyo byaruhesha gukomeza kubaka izina nk’igihugu kigaba ituze muri Afurika.

Ikindi, uyu muryango usaba, ni uko leta ya Bangui yagaragariza inteko nshingamategeko yayo, ibikubiye mu masezerano ifitanye n’iya Kigali, inteko ikabisuzuma, nk’uko itegeko nshinga ry’igihugu ribiteganya.

Uyu muryango uvuga ko ibyo byavanaho ubwiru bworoshe ubu bufatanye, bigakuraho n’akangononwa kariho.

Uyu muryango kandi urasaba ko u Rwanda rwafasha mu kongera gutangiza ibiganiro hagati ya leta n’inyeshyamba muri Santrafurika.

Ikindi u Rwanda rusabwa muri iyi raporo, ni uguhuza inkunga ya gisirikare rutera Santrafurika n’amavugurura y’igisirikare muri icyo gihugu.

Naho ku bashoramari b’abanyarwanda bo, iyi raporo iravuga ko bakwiriye gufasha mu kubaka ubukungu bw’iki gihugu. Ikindi, banafasha guhindura imyumvire abanyasantrafurika babafiteho, binyuze mu gukorana mu buryo butaziguye n’abategetsi b’inzego z’ibanze ndetse n’abatuye ibice by’icyaro.

Mu gusoza, uyu muryango ugasaba u Rwanda kwirinda gushorwa mu bibazo bihanganishije ibuhugu byo mu burengerazuba bw’isi n’Uburusiya mu nyungu izi mpande zombi zishaka muri Afurika. Iyi raporo kandi igasaba u Rwanda kwitondera ko ubufasha bwayo byarangira bubyariye Santrafurika izindi ngorane z’inyongera ku bibazo iki gihugu gisanganywe.

Mu gushaka kumenya icyo u Rwanda ruvuga ku bikubiye muri iyi raporo, VOA yagerageje kuvugisha Bwana Alain Mukurarinda, umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda, ariko ntibyabashobokeye.

Ubwo bamuhamagaraga kuri telefoni ye ngendanwa ntiyiitabye, n’ubutumwa bugufi bamwoherereje, kugeza ubwo batunganyaga iyi nkuru yari atarabusubiza.

Igihe ubutegetsi bw’u Rwanda bwaba bugize icyo butangaza twazakigarukaho.

VOA