Rwanda: abanyamakuru 6 bamaze gutabwa muri yombi muri ibi bihe bya COVID-19.

Nsengimana Théoneste, umunyamakuru wa UMUBAVU TV

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), urwo rwego ruratangaza ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa UMUBAVU Tv, Théoneste Nsengimana, RIB ivuga ko azira guha abaturage amafaranga akabafata amashusho bavuga ko babonye inkunga muri iki gihe abantu bagomba kuguma mu nzu zabo kubera icyorezo cya COVID-19.

Uyu munyamakuru akunze gukoresha urubuga rwa YouTube kuri channel yitwa Umubavu TV mu gukora inkuru zitabariza abaturage bari mu kaga ndetse akagirana ibiganiro n’abantu abandi banyamakuru batinya kwegera nka Aimable Karasira cyangwa umunyapolitiki Victoire Ingabire.

Yagiye yibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga n’abashyigikiye ubutegetsi bw’u Rwanda bamushinja ngo gukora inkuru bo babona zisebya igihugu no guha ijambo abo bo bita abanzi b’igihugu.

Ntabwo ari Théoneste Nsengimana ufunze gusa kuko hari abandi banyamakuru bafunzwe mu iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 bashinjwa icyaha bitandukanye bijyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ibyo ariko abandi banyamakuru bakurikiranira ibibera mu Rwanda hafi bakaba babitera utwatsi bahamya ko ari urwitwazo rwo gucecekesha abanyamakuru batangaza inkuru zishyira ku karubanda ibyo ubutegetsi bw’u Rwanda bushaka guhisha.

Abandi banyamakuru 5 bafunze bazira kujya gushaka amakuru mu baturage bashonje: ni Yvan Mugisha wa the East African, John Gahamanyi wa the New Times, Saul Butera wa Bloomberg, Valentin Muhirwa na David Byiringiro ba AFRIMAX TV.