UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI WA FDLR KU MUNSI MUKURU WA PASIKA

Bacunguzi, Bacunguzikazi namwe Nshuti z’Urugaga rwacu FDLR, by’umwihariko mwe muhimbaza umunsi mukuru wa Pasika tubifurije mwe n’abanyu bose umunsi mukuru mwiza wa Pasika wa 2020.

Abayisiraheri bahimbazaga Pasika bibuka ukuntu IMANA ishobora byose yabakuye mu bucakara mu gihugu cya Misiri mu bitangaza bikomeye ikabageza mu gihugu cy’isezerano cya Kanahani, igihugu gitemba amata n’ubuki maze baratunga baratunganirwa. Abakristu ubu bizihiza Pasika bibuka ko Yezu Kristu yitangiye imbaga itabarika yemera kugambanirwa, gukubitwa, gutukwa, kubambwa ku musaraba no gupfa maze atsinda Shitani, icyaha n’urupfu azuka amaze iminsi itatu mu mva, maze agororerwa kwima ingoma hamwe na Se mu ihirwe, ibyishimo, umunezero n’amahoro byose byuzuye bisendereye bizira gucubangana iteka, iteka rizira irindi.

Bacunguzi, Bacunguzikazi namwe Nshuti z’Urugaga, uyu munsi wa Pasika tuwuhimbaje muri uyu mwaka wa 2020 mu gihe isi yose ihanganye n’icyago cya CORONAVIRUSI kitarabonerwa umuti, n’urukingo byemejwe n’abahanga mu by’ubuzima. Umwanzi wacu we ntakangwa n’icyo cyorezo ahubwo akomeje kutugaba ho ibitero simusiga byo kudutsiratsiza burundu anakoresheje abagambanyi batuvuyemo. Turasabwa kugera ikirenge mu cy’Umucunguzi mukuru Yezu Kristu ntitugamburuzwe n’ibibazo, ibigeragezo, ingorane ndetse n’ibihe birebire tumaze mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu ya Kagame n’agatsiko ke; ahubwo twemere kuyoborwa na We aduhe Roho we aduhe kwiyakira, kwihangana, kwihanganishanya, kwihanganirana, ubutwari n’ubudacogora kugera ku ntsinzi. IMANA, UMUCUNGUZI wacu ni ukuri, intsinzi ni iyacu, ukuri kugomba gutsinda ikinyoma, ubutabera bukimura akarengane, ubumwe bugasezerera amacakubiri, amakimbirane n’amatiku, urukundo nyarwo rukaganza inzangano, inzika n’inzigo byabibwe n’ubutegetsi bubi bwa FPRINKOTANYI mu mitima ya benshi mu banyarwanda.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, Nshuti z’Urugaga FDLR twongeye kubifuriza umunsi mukuru mwiza wa Pasika, Yezu Kristu wazutse abahe mwe n’abanyu kurindwa ku bw’ububasha bwe umwanzi wa Roho n’uw’umubiri, mutahura amayeri n’imigambi mibisha y’umwanzi kandi musenga nta buryarya, mwihanira kureka no kurekura kandi mukurikiza uko bikwiye inama mugirwa n’abayobozi mu kwirinda icyorezo cya CORONAVIRUSI.

IMANA ihore ibahundagazaho imigisha. Murakarama.

Bikozwe kuwa 10 Mata 2020

BYIRINGIRO Victor Lt Gen

Président ai des FDLR