Rwanda : Agaciro Development Fund ni nk’ikirondwe kinyunyuza abaturage.

Kigali ku wa 06 Nzeli 2012-Nyuma y’uko ibihugu byinshi (Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubudage, Suwedi, Ubuholandi, ndetse na Banki y’Afurika iharanira amajyambere) byabaye bihagaritse inkunga byageneraga u Rwanda kubera ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye umutwe M23 uteza umutekano muke muri Kongo, iha uwo mutwe abasirikare, imyitozo n’ibikoresho by’intambara binyuranye, Perezida Paul Kagame yakoranije inama y’abakuriye Umuryango wa FPR Inkotanyi bashyiraho inzira zo kuziba icyuho cyatewe n’ihagarikwa ry’izo mfashanyo.

Bashimuse ikigega cyo gushyigikira ubutegetsi cyari cyarashyizweho n’intore za FPR ziyita Diaspora zikunze kwitabira inama ngo y’ibiganiro by’intsinzi bakora buri mwaka.

Abategetsi bakuru ba Leta bakomeje guhamagarira abantu gutabara ubutegetsi ariko bakavuga ko gutanga amafaranga muri kiriya Kigega bita icyo kwihesha Agaciro bizaturuka ku bushake bwite bwa buri muntu, hakurikijwe ubushobozi bwe! Ariko nyamara siko bimeze kuko byabaye itegeko, ndetse byabaye n’agahato!

Abategetsi bakuru, uhereye kuri Perezida wa Repubulika, barazenguruka mu gihugu cyose, bakoresha Propagande isize umunyu, bategeka abaturage gutanga amafaranga bita ko agamije gukoreshwa mu kubaka igihugu no kwihesha Agaciro. Byaramenyekanye ko hari amabwiriza yatanzwe n’abategetsi bo mu nzego zinyuranye avuga ko utazatanga umusanzu mu kigega kitiriwe Agaciro azaba ahisemo inzira y’abanzi b’igihugu.

Ubu za miliyoni z’amafaranga ziratangwa mu buryo busa nk’irushanwa kugirango bigure!

Aha umuntu yakwibaza impamvu Leta yirirwaga isabiriza imfashanyo mu mahanga none ubu ikaba ishaka kubeshya ko abenegihugu bayishakamo bakayibonamo! Ni ukwirarira gukabije no kutamenya ubukungu bw’abaturage birya bakimara. Ikigo cya Leta gisanzwe gihabwa ingengo y’imari na Leta kizavana he ayo mafaranga y’inkunga? Keretse niba yari asanzwe n’ubundi ari itako ry’umutware ritari rizwi cyangwa abakozi bazayishakamo ku ngufu. Muri iri piganwa ry’ibigo na service za leta bamwe mu bakozi baremera gukorera Leta badahembwa kuko n’ubundi umushahara wabo ntacyo ubabwiye ugereranije na za ruswa n’izindi ndonke bakura ku myanya barimo.

Urugero rufatika ni urw’ “abakozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bigomwe umushara wabo w’ukwezi kumwe wose ungana na miliyoni 398 hakiyongeraho miliyoni 100 zatanzwe n’isanduku y’ubwisungane mu kwivuza ya Kaminuza, hiyongeraho na miliyoni esheshatu zatanzwe n’Ikigo cyo kugurizanya cy’abakozi ba Kaminuza nk’ikigo gifite bimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga, na Kaminuza Nkuru y’U Rwanda yongeraho miliyoni 207“. (Igihe.com).

Uretse abafite izindi mpano, aba bakozi bashobora koko kwigomwa umushahara w’ukwezi kose? Nyuma bagatungwa ni iki? Benshi bahisemo kwemera kugirango bucye kabiri. Biratangaje kubona intiti zaminuje mu mashuri zo muri Kaminuza y’u Rwanda aho gusaba Leta kuva mu ntambara zo muri Kongo zihitamo kwicwa n’inzara!

Turetse n’ibi byo kunyunyuza amaraso y’abaturage, ikigega nk’iki kigamije gushyigikira ingengo y’imari y’Igihugu igenewe gutsura amajyambere cyagombye gushyirwaho n’itegeko ryemejwe n’inteko ishinga amategeko, none siko bimeze; ibi bigaragaza ubutiriganya n’igitugu gikabije.

Imicungire ya kiriya kigega nayo ntaho igaragara: hagombye kuba harashyizwe ahagaragara amabwiriza yerekana uko umutungo w’Agaciro Development Fund uzacungwa cyangwa uzakoreshwa. Ariya mafaranga rero ashobora kuzanyerezwa cyangwa akaba itako ry’umutware rikoreshwa n’agatsiko k’abantu bishyize hejuru y’amategeko.

Aka gaciro kaje gahuhura abaturage bicwa n’inzara, imirire mibi, umukeno, indwara, kubura akazi, ubuzima buhenze, umushahara muto, n’iterabwoba. Cyakora koko turizera ko Abanyarwanda bari barakomeje kwihangana, bazemera noneho bakihesha agaciro nyako bakanga gukomeza gucurwa bufuni na buhoro.

FDU Inkingi ntiyemera ko Leta itindahaza abaturage, yageraho ikabambura na duke bari basigaranye! Niyo mpamvu isaba FPR na Leta yayo guhagarika iterabwoba n’isahura ikorera Abanyarwanda, ahubwo ikihutira gucyemura ikibazo cyateye ihagarikwa ry’imfashanyo, bityo ikareka gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa M23 muri Kongo. Izo nkunga nk’uko zivugwa n’umuryango w’abibumbye zirimo gushora mu ntambara abana b’ingimbi kimwe n’ingaruzwamuheto zahoze muri FDLR, gutoza, gutanga intwaro, amafaranga n’ibikoresho binyuranye.

 

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi prezida w’agateganyo

1 COMMENT

  1. ariko Boniface ibyo avuga abikura he?? U rwanda ntabwo rushyigikiye M23, ikindi kdi akwiye kumenya ko gutanga amafaranga mu gaciro ari ubushake. Nzi neza ko ntayo aratanga kdi ntacyo araba, aratuje ndetse n’ibitekerezo bye n’ubwo ari bibi ntawe umubuza kubitanga. Plz ntimugasebye urwababyaye, rukabarera rukabakuza. Ibyo babyita kutamenya ikiguhatse.

Comments are closed.