RWANDA : FDU INKINGI NA RNC YAGEJEJE MU RUKIKO MPUZAMAHANGA MPANABYAHA IBIMENYETSO BISHYA BISHINJA PEREZIDA KAGAME

Amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR ariyo FDU-INKINGI n’IHURIRO RNC yifashishije uyunganira mu mategeko ariwe Bwana Christopher Black, ejo yashyikirije Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, icyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Human Rights Watch) cyo ku wa 12 Nzeli 2012 cyerekeranye n’ibyaha by’intambara byakozwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’uruhare rubabaje rw’abategetsi ba Leta y’u Rwanda muri iyo ntambara kugira ngo ibyo bimenyetso bishya bizafashe Umushinjacyaha Mukuru w’urwo rukiko mu gutangiza anketi yimbitse kuri ibyo birego.

Nk’uko icyo cyegeranyo kibivuga, “Abayobozi b’u Rwanda bashobora guhamwa n’ubufatanyacyaha mu byaha by’intambara kubera inkunga yabo ihoraho batera umutwe w’inyeshyamba za M23. Igisirikari cy’u Rwanda cyohereje abasirikari mu burasirazuba bwa Kongo ngo batere inkunga itaziguye inyeshyamba za M23 mu mirwano”.
Turabibutsa kandi ko ku wa 17 Kanama 2012 ari bwo iyi mitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta ya Kigali, yareze Perezida Kagame mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha iLa Haye. Ibiroby’Umushinjacyaha Mukuru w’urwo rukiko biracyasesengura imitere y’icyo kirego.

 

Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi.
Umuhuzabikorwa
Dr. Nkiko Nsengimana
Lausanne, Suisse
[email protected]

Komite y’agateganyo y’Ihuriro RNC
Umuhuzabikorwa
Dr. Theogene Rudasingwa
Washington DC, USA
[email protected]

2 COMMENTS

  1. ariko mwahaye amahoro M23, ko twe abakongomani tuvuga ikinyarwanda ntacyo tubatwaye, mwaduhaye amahoro mwabagabo, aho kurega FDLR yirirwa yicya abantu murabehera M23,sha mudukure mumatiku yanyu.

Comments are closed.