Ministre w’Intebe Habumuremyi ntabwo yahuye n’abayobozi ba RNC

    Iyo Ministre w’intebe  Pierre Damien Habumuremyi aba yari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri iyi minsi byari kumugora kwisobanura ukuntu yabonanye na Dr Théogène Rudasingwa na Condo Gervais bo mu Ihuriro nyarwanda RNC.

    Abanyarwanda benshi babonye amafoto y’ibyabereye i Boston ahari habereye imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame wari waje mu gikorwa cyiswe Rwanda day, hari abibeshye babona umugabo usa na Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi bakeka ko yaba yarabonanye n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

    Ariko sibyo kuko nyuma y’iperereza ryakozwe n’urubuga The Rwanda twasanze Ministre w’Intebe Habumuremyi atari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa gatandatu tariki ya 22 Nzeli 2012 igihe habaga imyigaragambyo kuri Copley Square i Boston. Ahubwo uwo mugabo ni Théobald Rwaka wahoze ari Ministre w’umutekano mu Rwanda akaba umwe mu bayobozi b’ishyaka CNR-Intwali ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame akaba yari yitabiriye nawe imyigaragambyo.

    Uyu mugabo uri i buryo ni Théobald Rwaka wahoze ari Ministre w’umutekano mu Rwanda akaba umwe mu bayobozi b’ishyaka CNR-Intwali yaganiraga na Bwana Condo Gervais (ibumoso) na Dr Théogène Rudasingwa (hagati) abantu benshi bamwitiranije na Ministre w’intebe Habumuremyi, (Photo Jennifer Fierberg)

     

    Comments are closed.