Rwanda: Kayumba Innocent Uregwa Iyicarubozo Mu ma Gereza Yakatiwe Imyaka 15

CSP Innocent Kayumba

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu ruri ku Gisenyi mu Burengerazuba yahanishije Innocent Kayumba gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu. Yamuhamije icyaha cyo gukubita bo gukomeretsa byateye urupfu. Uyu mugabo areganwa n’abandi 17 ibyaha by’iyicarubozo mu magereaza.

Kuri bamwe bahise baruhutsa imitima abandi barababara nyuma yo kumva icyemezo cy’umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu ku rubanza ubushinjacyaha buregamo abahoze ibyaha by’iyicarubozo ari abayobozi ba gereza ya Rubavu n’abafungwa.

Bwana Innocent Kayumba ufatwa nka Kizigenza icyarimwe n’umucurabwenge kuri ibi byaha ni we muyobozi mukuru wahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu rw’uwitwa Nzeyimana JMV.

Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 15 muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu mu gihe kitarenze umwaka. Ku munyamategeko umwunganira Ziada Mukansanga akavuga ko iki cyemezo kitabanyuze.

Naho ku bandi bayobozi bakuru ari bo Augustin Uwayezu na Ephrem Gahungu na bo bayoboye gereza ya Rubavu I Nyakiriba umucamanza yabagize abere ku byaha byose bari bakurikiranyweho. Byari ibyishimo kuri bamwe mu bavandimwe b’abaregwa.

Ku bandi bari abayobozi ba gereza bahamijwe ibyaha harazamo Jean de dieu Baziga wakatiwe gufungwa imyaka 13 muri gereza na Innocent Gapira azafungwa imyaka 13 bombi banatange ihazabu ya miliyoni eshatu. Aba bagabo bombi bari bashinzwe ibikorwa by’amaperereza muri gereza.

Uwahawe igihano kirusha ibindi kuremera ni umufungwa Byinshi Emmanuel wahamijwe imfu z’abantu batandukanye barimo Makdad Lambert. Yahanishijwe gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni esheshatu. Urukiko rwanamuciye indishyi z’akababaro zingana na miliyoni zirindwi ku muryango w’uyu aregwa kumuvutsa ubuzima.

Undi mufungwa Charles Nkurunziza azafungwa imyaka 22 anatange ihazabu ya miliyoni esheshatu. Icyabaye nk’igitungura abazi imigendekere y’uru rubanza, Emmanuel Ndagijimana ufatwa nka nyirabayazana wo kuba ibi bikorwa by’iyicarubozo byaramenyekanye, umucamanza yanzuye ko nta kigaragaza ko yakubitiwe muri gereza.

Uyu arega Uwayezu ko afatanyije n’abandi bafungwa bamukubise hafi kumucaho ikibuno. Abaganga bemeje ko yamugaye bidahoraho ku kigero cya 80 ku ijana. Acyumva icyo cyemezo, Ndagijimana yahise yikubita asohoka mu cyumba cy’iburanisha.

Uru ni urubanza rwakurikiwe cyane n’abafungiwe muri gereza ya Nyakiriba bemeza ko bazi ibikorwa by’iyicarubozo byahaberaga. Mbere y’uko urubanza rusomwa bacishagamo bagatebya bavuga ko uru rubanza baza kurupimiraho ubwigenge bw’ubucamanza bw’u Rwanda.Bwana Vedaste Abizera yatubwiye uko yakiriye ibyaruvuyemo.

Ni urubanza umucamanza yirinze yavuze mu magambo make bitewe n’ubunini bwarwo. Yavuze ko rugizwe n’amapaji arenga 100. Abaregwa baregwa imfu z’abantu bagera muri barindwi baguye muri gereza ya Rubavu kubera inkoni n’abahakuye ubumuga. Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko byabaye hagati y’umwaka wa 2019- 2022.

Mu bihe bitandukanye imiryango mpuzamahanga iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa mu ntu nka Human Rights Watch ifite icyicaro muri Amerika yakunze gutunga agatoki ibikorwa by’iyicarubozo mu magereza. Ibirego u Rwanda rwamye rwamaganira kure.