NGO BURI MYAKA 30 MU RWANDA HABA JENOSIDE

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Aya magambo Perezida Paul Kagame yavuze ejo mu kiganiro n’abanyamakuru numvise ari ayo gutekerezaho neza.

Jenoside ya mbere avuga ngo ni iyatumye akurira mu buhungiro. Iyo amateka yatumye haba impinduka tuzi nka Revolisiyo yo muri 1959 ahinduwe jenoside ubwabyo ni ikibazo gikomeye. Kagame akwiye kumenya ko ibyamubayeho ari ingaruka z’amateka y’imyakamyinshi. Ndetse nawe ibyo akora ubu n’ibyo yakoze nabyo hari abo bigiraho ingaruka. Urugero ni umubare w’impunzi zahunze igitugu cye uruta kure uw’impunzi zahunze Revolution y’1959.

Jenoside ya kabiri (nyuma y’imyaka 30) ni iyo we ubwe yatangije ubwo yatangaga amabwiriza yo guhanura indege ya Habyarimana, tariki ya 6 Mata 1994. Perezida Kagame yasobanuye muri kiriya kiganiro ko igihe cy’imishyikirano ya Arusha, kuberako imirwano yari yarahagaze, FPR ngo yaboneyeho umwanya utagira uko usa wo kongera ubushobozil bwayo. Ni ukuvuga kongera umubare w’abarwanyi, kubaha imyitozo no kugura intwaro, harimo n’ibisasu byo guhanura indege. Ibyo byakorwaga mu gihe cy’imishyikirano byagize uruhare rukomeye mu gushora igihugu muri jenoside yo mu w’1994.

Nyuma y’imyaka 30 iyo jenoside yamushyize ku butegetsi ibaye yongeye gutangiza intambara yo muri Kivu y’amajyaguru aho ajyanwa no gusahura amabuye y’agaciro. Kagame agatinyuka akavuga ngo ” erega iriya ntambara nayo ubwayo ni jenoside”. Aha yari yizeye ko abanyamakuru bari kumwe badashobora kumubaza uruhare rwe muri iyo jenoside avuga.

Birakwiye ariko kubitsindagira: niba koko iriya ntambara ari jenoside biroroshye rwose gusobanukirwa uwayiteye n’impamvu zabyo. Nta kabuza, ifitanye isano ikomeye n’iriya ngengo y’imari ya miliyari 15 z’amadolari u Rwanda rw’ubu rukoresha buri mwaka, nk’uko Kagame abitangaza, mu gihe ngo ku ngoma ya Habyarimana hakoreshwaga miliyari 2 zonyine.

Nagirango nibutse Paul Kagame ko icyo gihe ku ngoma ya Habyarimana amahoro yahindaga mu karere. Nta mipaka yari ifunze. Kandi icyo gihe hari byinshi twagezeho na n’ubu bikomeje gufasha igihugu. Twari dufite ibitaro byitiriwe umwami Fayisali n’ibitaro bikomeye i Kigali (CHK), ibitaro bya kaminuza i Butare n’ibitaro byo mu Ruhengeri. Nyuma y’imyaka 30 nta bindi bitaro bikomeye byiyongereyeho. Twari dufite stade Amahoro. Na n’ubu nkeka ko igikoreshwa. Mu Rugwiro aho Perezida Kagame akorera hubatswe muri kiriya gihe asuzugura. Ntihabuze n’izindi ngero nyinshi.

Umuntu agereranije imibereho y’abaturage usanga ubu bakennye kurusha abo hambere. Abicwa n’inzara barushijeho kuba benshi. Abana bagwingira bariyongereye cyane.

Mu by’ukuri aho kugira budget ya miliyari 15 ikomoka mu busahuzi nabwo bushora igihugu mu ntambara ziyogoza akarere byarutwa no kugira budget iciye bugufi ariko bakagira amahoro. Ziriya miliyari 15 zishobora kuba ahanini ari izo gukiza bakeya no kugura intwaro zo kuyogoza akarere.

Ngarutse kuri iyi jenoside Kagame avuga ngo irimo kubera muri Kivu yari ikwiye kuba impamvu yo kumwereka ko politiki ye yatsinzwe. Amaze imyaka 30 ku butegetsi. Bivuze ngo afite uruhare mu nkomoko y’ibirimo kuba. Turimo gusarura ibyo twabibye. Imyaka 30 yandikisha amateka amaraso y’abana b’u Rwanda ni aha ngaha yajyanaga igihugu n’akarere.

Ubu noneho Isi yose imaze gusobanukirwa neza ko ariwe uri inyuma y’iriya ntambara yo muri Kivu kuko hariya hari coltan n’andi mabuye y’agaciro. Kuri we abatutsi ni iturufu yo kurwanisha kugirango agere ku bukire yifuza. Amaraso y’abatutsi bapfira muri ziriya ntambara nta kandi gaciro afite kuri we. Ibi kandi abenshi muri bo bamaze kubyumva.