Rwanda: Pasiteri Naason Hitimana yarashyinguwe.

Pasiteri Naason Hitimana

Yanditswe na Ben Barugahare

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ukuboza 2021 nibwo habaye umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Pasiteri Naason Hitimana wabaye Perezida wa mbere w’itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) witabye Imana ku myaka 89 y’amavuko ku cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021.

Amasengesho yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye mu rusengero rwa EPR Paruwasi ya Kiyovu i saa yine (10:00) yitabiriwe n’abo mu muryango we, abihayimana, ndetse n’abakirisitu benshi.

Umuhango wo kumushyingura wabereye i Remera-Rukoma i saa saba (13:00).

 

Pasiteri Naason Hitimana ni muntu ki?

-Pasiteri Naason Hitimana yavutse ku itariki 03 Kamena 1932

-Pasiteri Naason yize muri Cameroun, ahitwa i Ndoungué kuva mu 1958 kugeza mu 1962. 

-Kuva muw’1963 kugeza muw’1967 yarakoze umurimo we w’ubutumwa kuri Paruwasi Misiyoni ya EPR i Kirinda!

-Kuva mu mwaka w’1967 yimuriwe i Kigali, mu Kiyovu ngo akurikirane imirimo y’inyubako z’icyicaro gikuru cya EPR mu Rwanda! 

-Kuva mu mwaka w’1977 kugeza muw’1982, Pasiteri Naason yimuriwe i Ruyumba

-Kuva muw’1984 kugeza atabarutse Pasiteri Naason yaje kwimukira ku Kicukiro; ku mpamvu z’uburwayi bwa asima bwari butamworoheye. Nyamara kandi aho n’aho ntiyaretse gukora atangiza iyogezabutumwa yakoreraga mu Gisharagati, kugeza Itorero ryiyemeje kumutera inkunga yo kubakisha Paruwasi nshya ya EPR i Remera! Aho akaba ariho yakomereje umurimo kugeza Itorero rimuhaye ikiruhuko cy’izabukuru!

Imana yamuhamagaye mu rukerera (i saa kumi za mu gitondo) rwo ku cyumweru taliki 05 Ukuboza 2021!

Yashakanye na Sarah KAMPIRE nawe witabye Imana muri Nzeri 2015, babyaranye abana 9, abakiri mu mubiri bakaba 5, abakobwa 3 n’abahungu 2. Abuzukuru ni 29, ariko abakiri mu mubiri ni 19; naho abuzukuruza ni 12.

Imana imuhe iruhuko ridashira.