Ikoranabuhanga rikoresha indege niryo ryafashije ingabo za Uganda gutahura ibirindiro bya ADF

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ikinyamakuru “Chimpreports” cyanditse kuri uyu wa 6 Ukuboza 2021, inkuru ivuga ko ingabo za Uganda zakoresheje indege zitagira abantu mu gushakisha aho abarwanyi b’umutwe wa ADF bashinze ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Izo ndege zizwi ku izina rya “Drones” zafashije kwerekana aho abarwanyi ba ADF bakambitse maze ingabo za Uganda zikoresha indege ndetse n’izikoresha ibibunda bya rututa zihita zitangira umurimo wari wazijyanye muri Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa DR Congo.

Hari ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021, ubwo perezida Yoweri Kaguta Tubuhaburwa Museveni yatangazaga ko ingabo za Uganda zigiye kumvisha abarwanyi b’umutwe wa ADF, bikebeye ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo, maze bakajya bavayo baje guhungabanya umutekano wa Uganda. Ibyo byabaye kandi akubutse mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya. 

Abambari ba ADF, baherutse kwiyemerera ko bakorana n’umutwe w’ibyihebe ku isi ushyigikiwe na Leta ya Kiyisilamu, nibo bigambye ko bagabye ibitero by’amabombe rwagati muri Uganda, bikaba byarahitanye abantu bagera ku munani. 

Chimpreports yamenye ko muri iryo joro ryo ku wa 30 Ugushyingo 2021, izo ndege zahagurikijwe mu kigo kiri rwagati muri Uganda, maze zoherezwa kunya kugenzura aho abo barwanyi bakambitse mu burasirazuba bwa DR Congo ahitwa Kambi Ya Yua, Tondoli, Belu 1 na Belu 2. Kubera ko inyeshyamba za ADF zari zifite ibirindiro nko mu birometero 150 uvuye ku mupaka wa Uganda, byasabaga kubanza kumenya neza aho zikampitse mbere y’uko zigabwaho ibitero.

Bamwe mu babohojwe bari barafashwe bugwate n’izo nyeshyamba za ADF bemeza ko babonye izo ndege za “Drones” ahagana mu ma saa cyenda (3:00am) za mu gitondo. Umwe mu barokotse izo nyeshyamba za ADF yabwiye ingabo za DR Congo ati: “Ahagana mu ma saa cyenda (3:00am) za mu gitondo, twabonye indege za “Drones” zizenguruka, maze mu kanya gato gusa dutangira kumva amasasu“. Yongeyeho ko kurasa amasasu menshi byatangiye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri (6:00am) za mu gitondo. 

Uganda irakataje ku ikoranabuhanga ry’intambara

Ubwoko bw’indege budasanzwe bwa “Drones” bwakorewe kugirango bugenzure, bucece, aho umwanzi yaba aherereye. Izo ndege kandi zikaba zidakangwa n’ibihe bibi byaba iby’imvura, umuyaga, ubushyuhe cyangwa se ubukonje.

Izo ndege zikoreshwa zifata amavidewo ndetse n’amashusho, haba mu mwijima ndetse cyangwa se mashyamba y’inzitane, nizo zafashije ingabo za Uganda (UPDF) kumenya aho inyeshyamba za ADF zikambitse, mu burasitazuba bwa Congo. Ayo mavidewo n’amashusho byoherezwaga ako kanya, nk’umurabyo, ku birindiro bya UPDF, bityo byorohereza ingabo za Uganda gutegura ibitero byazo ku barwanyi n’a ADF ku gihe.

Ngo byaba atari ubwa mbere Uganda ikoresheje izo ndege mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba. Ku itariki ya 22 Ukuboza 2017, nabwo ingabo za Uganda zakoresheje izo ndege maze bizifasha kurasa abarwanyi ba ADF hakoreshejwe imbunda zirasa kure.

Muri Mutarama 2018, Museveni yagize ati: “Nk’umuyobozi mukuru w’ingabo, maze kumva imigambi abarwanyi ba ADF bafite yo gutera Uganda, nategetse ko hoherezwa indege zikajya muri DR Congo kugenzura ibirindiro by’abo barwanyi, maze hanyuma nohereza abahungu banjye baragenda babamishaho urusasu“.

Ahandi ingabo za Uganda (UPDF) zakoresheje indege za “Drones” ni mu misozi ya Rwenzori, hakekwaga ko abarwanyi ba Rwenzururu bazwi ku izina rya Kirumira Mutima bari bihishe. Izo ndege kandi zongeye gukoreshwa i Masaka ubwo hagigwaga inyeshyamba zicaga abasaza muri ako gace. 

Ingabo za Uganda kandi zakunze gukoresha izo ndege zitarimo abantu mu gikorwa cyo kwambura inyeshyamba intwaro ahitwa Karamoja mu burasirazuba bwa Uganda. Hari andi makuru anavuga ko izo ndege za “Drones” zakoreshejwe mu kugenzura abatezaga imvururu mu gihe cy’amatora yo muri uyu mwaka wa 2021.

Nk’uko byagaragaye mu bitero byagabwe ku barwanyi ba ADF, ikoranabuhanga rikoreshwa n’ingabo za Uganda (UPDF) rizifasha kugera ku nshingano zazo zo kurinda amahoro n’ubusugire bw’igihugu cyazo. Dushingiye ku bigaragara, ntitwaba twibeshye tuvuze ko Uganda yaba ifite ikoranabuhanga ry’intambara rihagaze neza mu karere k’ibiyaga bugari.