RWANDA: Paul Rusesabagina wabaye ikirangirire kubera Film “Hotel Rwanda” ararekuwe.

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa 12 Werurwe 2021

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Umunyapolitiki Paul Rusesabagina, wabaye isoko ya filime “Hôtel Rwanda” yabonye igihembo cya Oscar, azarekurwa muri gereza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu [tariki ya 25/03/2023], nk’uko abayobozi bakuru b’u Rwanda na Qatari babitangarije ikinyamakuru Semafor.

Nyuma y’inama y’ingenzi y’abaminisitiri ku wa gatanu [tariki 24/03/2023], Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja, arateganya gutangaza ko Rusesabagina n’abandi bantu 20 bakatiwe hamwe na we ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba basubikiwe ibihano. Ibihano byabo ariko by’ibanze ntibizahanagurwa nk’uko abayobozi bakuru babiri bo mu Rwanda babitangaza.

Umwe mu bayobozi yagize ati “Niba umwe muri abo bantu asubiye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi yaregwaga mbere, azasubira guhabwa icyo gihano.”

Rusesabagina, wanenze cyane Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yabaye ikirangirire cyane ku isi nyuma y’uko “Hollywood” ihaye agaciro ubwitange n’imbaraga ze zo gukiza Abahutu n’Abatutsi barenga 1.000 mu gihe cya Jenoside yakorewe mu gihugu cye mu 1994. Ariko mu 2021, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 azira iterabwoba, kubera ubuyobozi yagize mu mutwe witwa Ihuriro Nyarwanda Riharanira Impinduka muri demokarasi, ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, rifite umutwe w’abasirikare ushinjwa n’abayobozi b’u Rwanda kuba waragabye ibitero byahitanye abasivili.

Rusesabagina yahakanye uruhare muri ubwo bwicanyi maze mu 2022 Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ivuga ko ari ” Imfungwa yibeshyweho”. Nk’uko abayobozi bamenyereye iby’imishyikirano babitangaza ngo iyi gahunda yo kumufungura “yagize imbaraga” mu biganiro mu gihe Amerika yashakaga kumenya impungenge z’u Rwanda ku bibazo by’umutekano n’iterabwoba biri muri iyo dosiye.

Abayobozi b’u Rwanda barateganya gutanga ibaruwa yanditswe na Rusesabagina isaba imbabazi Kagame. Rusesabagina yagaragaje ko “yicujije ku isano iryo ari ryo ryose” riri hagati y’umurimo we wa politiki mu Ihuriro Riharanira Impinduka muri demokarasi n’ibikorwa by’ihohoterwa ry’umutwe wawo witwaje intwaro, ndetse no kuba “ataritaye cyane ku kugira ngo abayoboke” b’ishyaka rye ritavuga rumwe n’ubutegetsi “bashyigikire byimazeyo amahame yo kudahohotera byimazeyo kandi byimbitse. ”

Rusesabagina yanditse kandi ko azava muri politiki y’u Rwanda aramutse arekuwe kandi yagize ati: “nzamara iminsi yanjye yose muri Amerika ntekereza, ntuje.” Amakuru atugeraho avuga ko ibaruwa yateguwe na Rusesabagina abifashijwemo n’abamwunganira mu mategeko bo muri Amerika no mu Rwanda.

UKO STEVE ABIBONA

Mu gihe amakuru ataramenyekana, Qatari na Amerika byatanze ubufasha bukomeye kugira ngo Rusesabagina arekurwe. Nkurikije amakuru mfite, ubuyobozi bwa Biden bwafunguye inzira y’ibiganiro itandukanye mu mishyikirano n’uburyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyizemo ingufu mu intangiriro; naho Umuyobozi wa Qatari we afasha mu koroshya ibiganiro birebana n’iri rekurwa “ku mpamvu z’ubuzima”. Ibihugu byageze ku bwumvikane bukomeye bwakinguye inzira y’amasezerano bemeza ko u Rwanda rutagomba kwisubiraho ngo ruhindure ibyo rwemeye maze rusubizeho ibihano bya Rusesabagina na bagenzi be.

Umwe mu bayobozi bakuru ba guverinoma y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko “umubano  ukomeye hagati y’Umuyobozi wa Qatari Tamim bin Hamad Al Thani na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wagize uruhare runini muri iri hurizo rikomeye, kimwe n’ijwi rya Perezidansi y’Amerika ryifuzaga kuvugurura umubano hagati y’u Rwanda na Amerika ”

Amakuru aturuka muri Qatari yemeza ko nyuma yo kumara igihe gito kuri ambasade ya Qatari i Kigali, iyi mpirimbanyi izajyanwa i Doha aho umuryango we ushobora kumusanga. Kandi nyuma y’igihe gito cy’akaruhuko, azakomeza urugendo ajye gutura muri Amerika.

ICYAGARAGAYE

Ibitekerezo bya Kagame kuri iki kibazo cya Rusesabagina byahindutse cyane mu mezi make. Perezida Kagame yavugiye mu biganiro byateguwe n’ikinyamakuru Semafor mu Kuboza 2022, ko adafite umugambi wo kurekura Rusesabagina maze asa nusetsa avuga ko bizasaba “igitero” cy’amahanga kugira ngo amurekure. Icyo gihe yagize ati: “Twasobanuye neza ko nta muntu n’umwe uzava ahantu hose ngo adutere ubwoba”.

Igihe icyo kinyamakuru  cyongeye kubaza Kagame muri uku kwezi [Werurwe 2023] mu ihuriro ry’umutekano ku isi ryabereye i Doha, yavuze ko guverinoma ye yatangiye ibiganiro ku irekurwa rya Rusesabagina, maze yemeza, mu ijwi ryoroheje cyane, ko Abanyarwanda “bababarira n’utababarirwa” , ati ” ntiduheranwa n’amateka yacu.”