INTAMBARA KAGAME YASHOJE KURI TSHISEKEDI IMUBEREYE IHURIZO RIKOMEYE! ARITABAZA INSHUTI MAGARA ZE “MU BUHEMU” AHARI NGO ZIMUKURE MU ISONI

Valentin Akayezu Muhumuza

Yanditswe na Valentin Akayezu

Andrew Mitchell na Nicholas Sarkoz ni bamwe mu bategetsi b’abanyaburayi banyuzwe n’imbehe Kagame yabagabuririyeho bakaba bumva batayivirira.

Sarkoz ubu uvugwa mu guhagararira inyungu z’ishoramari rya Qatar, ndetse muri dosiye ya ruswa y’iyemezwa ry’iyakirwa ry’igikombe cy’isi muri Qatar akaba akekwamo uruhare rukomeye. Abantu baribuka ko Step Blatter wasimbuwe na Infantino ku buyobozi bwa FIFA yegujwe n’iperereza ryagaragaje ruswa ikomeye muri FIFA ndetse n’uburyo Qatar yatoranyirijwe kwakira imikino y’igikombe cy’isi cya 2022. Bimenyerewe ko Qatar ikoresha cyane politiki ya ruswa mu gushakisha uko inyungu zayo zibungwabungwa mu bindi bihugu. Mu minsi ishize havuzwe Europe gate scandal aho byatahuwe ko bamwe mu badepite bagize inteko y’Ubumwe bw’Uburayi bari barapfunyikijwe bitugukwaha kugira ngo bajye barengera inyungu za Qatar ku mugabane w’Uburayi.

Ukurikije urukururukano rumaze iminsi hagati ya Kagame-Sarkoz-Emir wa Qatar-Infantino, ukareba ni akayabo u Rwanda rwashoye mu ikipe ya PSG yo mu Bufaransa yaguzwe na Qatar ndetse Sarkoz afite aho ahuriye nayo, umuntu akongera akareba inama ya FIFA iherutse kuzanwa mu Rwanda, aho byagaragaye ko byari ukugirango habe “élection stratégique” yatuma Infantino yongera guhabwa indi mandat yo kuyobora FIFA dore ko kubera ibibazo by’imicungire mibi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, Infantino yari ku gitutu gikomeye. Amatora y’i Kigali yamubereye uburyo bwiza bwo gukoresha amarangamutima ashingiye ku kwitwaza jenoside yabaye mu Rwanda bituma nta wundi ubasha kurwanya kandidatire ye cyangwa kuyizanamo ibibazo kuko bishoboka ko benshi birinze kuzana impaka zifatiye ku marangamutima Infatino yaramaze gukoresha.

Tugarutse kuri Sarkoz, bigaragara ko Kagame ashaka gukoresha diplomasi ya Qatar ku kibazo cya Kongo dore ko ariho asa nusigaranye ijwi ryumvikana nyuma y’uko Washington, Bruxelles na London bisa nibikitamwakirizanya ibiganza byuje ubwuzu nk’uko byahoze. Ikibazo gisigaye ni ukomenya niba Sarkoz urangwaho n’umugayo wo kwinjandika mu madosiye menshi ya ruswa, hari icyo azamugezaho muri iyi diplomasi.

Andrew Mitchell nawe wigaragaza nk’ijisho n’ugutwi bya Kagame, ni umunyapolitiki wamaze guta igihagararo cy’igitinyiro cyane cyane ko abanyapolitiki bo mu ishyaka rya ba “Conservateurs” mu Bwongereza basa n’abamaze kugaragaza ko bose ntacyo bakwitegwaho kubera akajagari ka politiki kari mu miyoborere y’Ubwongereza ubu. Ese twitege ko uruzinduko yagiriye muri Kongo mu ntangiriro z’iki cyunweru hari icyo ruzungura diplomasi ya Kagame?

Hagati aho ntitwabura kwibaza kubirimo kubera muri Uganda ubu bishingiye ku mategeko yo kwamagana ubutinganyi arimo gutorwa, niba atari ikimenyetso ko Museveni na Kagame batakiri mu mboni y’ijisho ribarebana impuhwe ry’abo mu Burengerazuba bw’isi!!!.

Mu mwaka wa 2014 nabwo hatowe itegeko nk’iryo muri Uganda ariko Museveni ntiyarishyiraho umukono. Nyamara witegereje ibyo amaze iminsi atangaza haba mu mahuriro y’abanyamadini n’ahandi, aho yagiye agaragaza kwikoma cyane ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ngo bishaka guhatira abanyafurika kubaho mu bundi buryo, umuntu ashobora kwibaza ko diplomasi ya kana ka mama kuri Museveni na Kagame imbere y’ibyo bihugu yamaze kureza ibihe byayo byo kugira agaciro(expiration timeframe).

Museveni akaba ashaka gukoresha amategeko yo kurwanya ubutiganyi ngo yigarurire igikundiro cy’abaturage benshi usanga kenshi bahumywa amaso nibyo bishingiye ku kurengera umuco, maze bakibagirwa amakosa akomeye ubutegetsi buba bwarabakoreye.

Ibyo kandi Museveni yanabikoresha kwereka abo bo mu burengerazuba bw’isi ko afite igikundiro cy’abaturage, adakangishwa ibihano bavuga ko bazamufatira.