RWANDA-RDC: M23/RDF baraye bari bufate Goma!

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza
Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 4/02/2023, hateguwe ku buryo bw’ikitaraganya inama y’Abakuru b’Ibihugu bUmuryango wa EAC. Ni inama ikozwe biturutse ku muhati ukomeye wa Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye. Kuki iyo hutihuti? Ese n’iki gitegerejwe kuva muri inama?
Ubwoba bw’uko Goma yafatwa
Intambara iri muri  Kivu y’Amajyaruguru iraca ibintu, abaturage baricwa nk’isazi, abarokotse bakangara batazi aho bashyikira. Muri make muri ibice bya Rutshuru, Masisi, Walekale intambara ihari irakomeye. Irakomeye kuko M23 ifashijwe na n’ingabo z’u Rwanda (RDF), baragenda bafata ibice binini, bizungurutse umujyi wa Goma.  Abahanga mu by’intambara, dore ko na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru amaze iminsi abivuga, barasanga ubu buryo bwo kugota umujyi wa Goma ari takitiki ya gihanga izagera ku bintu nka 3.
Icya mbere cyamaze kugaragara, ni ukubuza Goma ubuhumekero uhereye ku buryo bwo guhaha ukongeraho n’uburyo gutabarwa mu bya gisirikare. Umuhanda wose wa Goma-Bunagana, uhereye Kibumba n’ibindi bice bya Rutshuru kugeza Bunagana, harafashwe, ntugendwa, ibi bibuza Goma ndetse n’Uburasirazuba bwose bwa Kongo kubona iby’ibanze mu buzima. Kitchanga nayo yafashwe, ihuza Goma na za Beni na Butembo; none ubu na Sake ihuza Goma  na Bukavu iraye iri bufatwe. Ntawavuga mu Kiyaga cya Kivu, bizi Umupiloti wa Sukhoi-25!
Icya kabiri kizakurikiraho vuba, niba atari muri iri joro, ni ugufata umujyi wa Goma. 
Ariko uyu Mujyi wa Goma, ku mpamvu nyinshi, mbona utazigera uberamo imirwano. Abasirikare ba Kongo batinya Inkotanyi kubi kandi bimaze kugaragara ko ari nk’abasukuti bitwaje intwaro. Bazarambika intwaro bigire mu baturage, cyangwa se basabwe n’Umuryango mpuzamahanga kuzirambika, bashyirwe aho barindwa n’ingabo za Loni (Monusco) cyangwa za EAC. Ibi bikazakorwa ari ukugira ngo hirindwe akaga gakomeye gashobora kuba haramutse bahaye imirwano muri Goma. Sake nifatwa, baba abaturage cyangwa abasirikare inzira baba basigaranye twavugako ari nzima ni u Rwanda, ariko kubera aho umubano mubi hagati y’U Rwanda na RDC ugeze, yaba umuturage wa Kongo cyangwa umusirikare ntawatinyuka kujya mu Rwanda.
Perezida w’ u Burundi ibyo byose arabibona, akabona ko Uburasirazuba bwa Kongo bushobora kuberamo amahano akomeye, niyo mpamvu yiyemeje guhuza Kagame na Tshisekedi ngo arebe ko yatuma aba bagabo bahindutse abanzi gica, bacururuka, bakaganira, bakabwizanya ukuri, ku buryo iriya ntambara ya M23/RDF na FARDC yahosha.
Hitezwe iki?
Iyo usesenguye neza, byaba ibivugwa muri Nairobi ndetse na Luanda, ugakubitiramo amagambo akarishye  Perezida Kagame amaze iminsi avuga, avugako ntawe azasaba gutera Kongo igihe azabishakira ku mpamvu z’umutekano w’u Rwanda ndetse n’uko FARDC irimo kugenda itsindwa umusubizo bayirukankana ari nako inzego z’umutekano za Kongo ndetse n’iza gisiviri, harimo urwikekwe rukomeye, hitezwe ko i Bujumbura, Tshisekedi azasabwa kureka kwihagararaho, akaganira na M23. Ikintu cyo gusaba ko M23/RDF isubira inyuma ntawuzatinyuka kukivuga, ntabwo M23/RDF bacyemera kuko nta bwoba bafitiye FARDC, ndetse n’ingabo za EAC ni izo guhagarara aho bavuye.
Hari abatekereza ko ingabo za EAC zishobora guhabwa ubutumwa bwo kurwana n’imitwe yitwaje intwaro uhereye kuri M23, kuko kugeza ubu ntibarwana ahubwo basa naho barinze umujyi wa Goma. Aba basirikare ba EAC ntibabikunda kurwana kuko bamaze kubona uko ibintu bihagaze, ko ishyamba atari ryeru. Ariko ibyo na none ntibyabuza Kagame kurya karungu akazirasaho mu gihe zaba zimubijije gufata Goma. Ibyo gusaba Ingabo za EAC kurwana bifite amahirwe make kuko ukurikije ibice bimaze gufatwa n’intego bigaragara ko ari ugufata Goma, M23/RDF ni benshi, bafite ibirwanisho bigezweho, kuri ibyo hakiyongeraho ko bazi neza aka karere ka Kivu.
Umwanzuro
Ese Tshisekedi na Kongo ye bazemera iki bareke ikihe?
Ikigaragara ni uko ubu M23/RDF, bahagaze neza mu ntambara, kandi basanzwe baziko Abasirikare ba Kongo ari abo kwiruka gusa. Ibi rero byakagombye gutuma Tshisekedi ahumuka, akareba mu maso ukuri guhari: Nta ngabo Kongo ifite, n’Amahanga ntashaka kumurwanirira. Bityo rero, ejo kuwa gatandatu yarakwiye kwemera  gushyikirana na M23/RDF, bitaba ibyo Goma irafatwa kandi amateka azabaza Abayozi ba Kongo amaraso yamenetse kandi bari bafite kuba bagira icyo bakora. Nta muntu n’umwe ushobora kumushyigikira mu gukomeza kwanga gushyikirana n’Abamurwanya, bimaze kugaragara ko banamurusha imbaraga. Ibi bikaba byiyongera ko Kagame yarangije kwinjira inzego zose za Kongo. Niba adashaka gusanga Mzee Kabila niyemere ashyikirane arebe ko bwacya kabiri, haba kuri we ndetse no ku baturage ba Kongo. Ngo “Agapfa kaburiwe ni impongo”.