Congo yirukanye abasirikare b’u Rwanda bari muri ‘état-major’ ya EACRF

Hagati, umwe mu basirikare b'u Rwanda wari mu bagize EACRF

Igisirikare cya leta ya DR Congo cyatangaje ko “ku mpamvu z’umutekano” cyategetse ingabo z’akarere (EACRF) ziri muri icyo gihugu “gusubiza mu gihugu cyabo” ba ofisiye b’u Rwanda bari muri ‘état-major’ y’izo ngabo iri i Goma.

Itangazo ry’umuvugizi w’ingabo za DR Congo, Gen Maj Sylvain Ekenge, rivuga ko abo basirikare bamaze gusubira mu gihugu cyabo.

DR Congo ivuga kandi ko kubera ibyo u Rwanda “rwahise ruhamagaza ba ofisiye barwo bose” bari mu nzego z’ubugenzuzi zihuriweho n’ibihugu by’akarere zikorera muri DR Congo.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, mu butumwa bwanditse yabwiye BBC ati: “Si u Rwanda rwahamagaje ba ofisiye barwo. Ni DRC yabirukanye.”

DR Congo yanze ko u Rwanda rwohereza ingabo zarwo muri EACRF irushinja kugira uruhare mu mirwano iyishyamiranyije na M23, gusa bamwe muri ba ofisiye b’u Rwanda bari mu bagize ubuyobozi bw’izi ngabo z’akarere.

Bamwe muri ba ofisiye b’u Rwanda kandi bari mu bagize itsinda ry’ubugenzuzi n’iperereza ku bibazo by’umutekano ku mipaka y’ibi bihugu rizwi nka Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM).

Iryo ni itsinda rikorera i Goma ryashinzwe mu 2012 rishamikiye ku ihuriro mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (International Conference on the Great Lakes Region) ririmo abasirikare b’ibihugu by’akarere.

Ibivugwa n’uruhande rwa DRC bibaye mu gihe hitezwe iperereza rya EJVM ku iraswa ry’indege ya DR Congo hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma, u Rwanda ruvuga ko yari yavogereye ikirere cyarwo, naho Congo ikavuga ko itari yakivogereye.

Bibaye kandi mu gihe umwuka urushaho kuba mubi hagati y’ibihugu byombi, n’imirwano y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za DR Congo ikomeje muri teritwari ya Masisi.

Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali yakomeje guhakana.

BBC