Rwanda: Undi mudepite yegujwe kubera agasembuye, yabanje gufungwa kandi afite ubudahangarwa!

Yanditswe na Marc Matabaro

Depite Kamanzi Ernest wari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite nk’uhagarariye Urubyiruko nawe yeguye cyangwa yegujwe!

Amakuru ava muri bamwe banyamakuru bakorera mu Rwanda avuga ko yari amaze iminsi irenga 5 afungiye i Huye (Butare) nyuma yo gufatirwa mu muhanda na Polisi atwaye imodoka bapimye basanga yasomye ku gasembuye! Ayo makuru akomeza avuga ko yari mu butumwa bw’akazi n’irindi tsinda ry’Abadepite i Nyamagabe (Gikongoro) ariko bataha i Huye!

Si Ernest Kamanzi weguye wenyine muri iyi minsi avugwaho gutwara yafashe ku gatama kuko ku wa 12 Ugushyingo 2022, ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri yakomoje ku mudepite ngo wanyoye inzoga ariko abapolisi bakamureka kubera ko afite ubudahangarwa, ibintu yavuze ko bitumvikana. Icyo gihe Depite Mbonimana Gamariel yahise yegura ndetse yemera ko ari we wavugwaga. Nyuma ye heguye Depite Habiyaremye Jean Pierre Célestin, nyuma y’amashusho yamugaragaje yafashwe n’abapolisi, atwaye imodoka yasomyeho.

Nyuma yo kwegura, Kamanzi Ernest ntabwo ashobora gusimbuzwa kubera ko kuri manda ye hasigaye igihe kitagera ku mwaka nk’uko amategeko agenga inteko mu Rwanda abiteganya.

Mbere yo kuba umudepite muri Nzeri 2018, Kamanzi kuva mu 2017- 2018 yari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi.

Uyu mudepite yabanje gufungwa bitemewe n’amategeko!

Ingingo ya 68 y’Itegeko Nshinga ivuga ko umudepite afungwa ari uko afatiwe mu cyuho akora icyaha cy’ubugome. Bitari mu cyuho, afungwa ari uko inteko ishinga amategeko ibitoreye. Gutwara wagasomye ni icyaha cy’ubugome? Ese inteko yateranye ryari ngo yige kuri iki kibazo inagitorere?

Dore uko “ITEGEKO NSHINGA RYA REPUBULIKA Y’U RWANDA RYO MU 2003 RYAVUGURUWE MU 2015” ribivuga:

Ingingo ya 68: Ubudahangarwa bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ikurikiranwa ryabo

“Nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ushobora gukurikiranwa, gushakishwa, gufatwa, gufungwa cyangwa gucirwa urubanza azira ibitekerezo yagaragaje cyangwa uko yatoye mu gihe akora imirimo ashinzwe.

Nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ukekwaho icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, ushobora gukurikiranwa cyangwa gufatwa bidatangiwe uburenganzira n’Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko arimo binyujijwe mu nzira y’amatora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’abitabiriye inama keretse afatiwe mu cyuho akora icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

Iyo atari mu gihembwe, hatumizwa igihembwe kidasanzwe kubera iyo mpamvu.

Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko wakatiwe igihano ku buryo budasubirwaho n’urukiko kubera icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ahita asezererwa mu Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko arimo.

Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora guteganya, mu itegeko ngenga rigena imikorere yawo, amakosa akomeye atuma umwe mu bawugize akurwa ku mirimo byemejwe n’abagize uwo Mutwe.

Icyo gihe icyemezo cyo kumukuraho gifatwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu (3/5) by’abagize Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko bireba.”