Goma: Ingabo z’u Rwanda zarashe ku ndege za Congo

Indege z'igisirikare cya Congo zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ubwo zari ku kibuga cy'indege cya Goma tariki ya 7 Ugushyingo 2022

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru ava i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Igisirikare cy’u Rwanda cyarashe ku ndege y’igisirikare cya Congo hejuru y’ikiyaga cya Kivu kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022 ahagana mu ma saa tanu z’amanywa.

Abaturage ndetse n’abanyamakuru bari mu mujyi wa Goma bavuga ko ingabo z’u Rwanda zarashe ku ndege ya Congo ariko zigahusha ibisasu bikagwa mu kiyaga cya Kivu. Ayo makuru kandi akomeza avuga ko muri iki gitondo nyine cyo ku wa gatatu indege z’intambara z’igisirikare cya Congo (FARDC) ebyiri zazengurukaga hejuru y’ibice byegereye umujyi wa Goma birimo n’ibigenzurwa n’umutwe wa M23 wavuzwe muri Raporo za LONI ko ufashwa n’u Rwanda.

Umuturage wabibonye avuga ko indege za Congo zarimo zimanuka, imwe muri zo yavaga mu nzira za Bukavu iri hejuru y’ikiyaga cya Kivu yerekeza ku kibuga cy’indege cya Goma maze igisasu cyarashwe n’ingabo z’u Rwanda irahusha, zirongera zirasa ikindi kigwa mu mazi y’ikiyaga cya Kivu haza umwotsi ariko indege ya Congo yo yari yarangije guhita yitegura kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma.

Si ibyo gusa kuko amato ya gisirikare y’u Rwanda yahise atangira kwegera imbere mu kiyaga cya Kivu asa nk’ayiteguye imirwano.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, abanyamakuru bo muri Congo bagerageje kuvugana n’umuvugizi w’igisirikare cya FARDC, Lt Col Ndjike Kaiko yabatangarije ko bagikurikirana icyo kibazo.

Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda yo yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu indege ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye u Rwanda yinjiriye mu kirere cy’i Rubavu hejuru y’Ikiyaga cya Kivu.

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byatangaje ko indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, ahagana saa sita z’amanywa ariko ihita isubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko ntabwo byavuze ko ingabo z’u Rwanda zarashe ku ndege ya Congo.

Mu Gushyingo 2022, indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yinjiraga mu kirere cy’u Rwanda ndetse igahagarara akanya gato ku kibuga cy’indege cyo ku Gisenyi.