Rwanda:Akarasisi ko ku “munsi wo kwibohora” mu katojwe n’Abashinwa.

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bakoze akarasisi ku “munsi wo kwibohora” ku nshuro ya 25 – umunsi wizihizwa ku itariki ya 4 y’ukwa karindwi – batojwe n’abarimu ba gisirikare bo mu Bushinwa, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The South China Morning Post. 

Iki kinyamakuru kinavuga ko amwe mu mabwiriza y’uwari uyoboye akarasisi yatangwaga mu rurimi rwa Mandarin rukoreshwa mu Bushinwa. 

BBC yagerageje kuvugana n’igisirikare cy’u Rwanda, ariko ntibirashoboka. 

Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ya televiziyo CCTV ya leta y’Ubushinwa ivuga ko ari bwo bwa mbere u Rwanda rwari rukoze akarasisi nk’aka ko mu mujyo w’imyiyereko ya gisirikare y’Ubushinwa, aho kuba mu mujyo w’akarasisi ka gisirikare k’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari aho uwari uyoboye aka karasisi yageze akigira imbere akavugana n’abo yari ayoboye avuga aranguruye mu rurimi rwa Mandarin agira ati: “Murebe iburyo!”, abasirikare bagasubiza bati: “Rimwe! Kabiri!”

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, igisirikare cy’u Rwanda cyasabye icy’Ubushinwa kohereza abatoza ba gisirikare ngo bafashe mu gutoza abasirikare n’abapolisi bakoze ako karasisi ko ku “munsi wo kwibohora”, nkuko bitangazwa n’iki kinyamakuru The South China Morning Post.

Akarasisi ko ku "munsi wo kwibohora" ku nshuro ya 25 mu Rwanda
Akarasisi ko ku “munsi wo kwibohora” ku nshuro ya 25 mu Rwanda

Abarimu ba gisirikare batandatu b’Ubushinwa batoje abasirikare n’abapolisi bagera hafi ku 2000 bari bagize amasibo 22 yakoze ako karasisi. 

Liu Baoxin, umwarimu wo mu gisirikare cy’Ubushinwa, yabwiye televiziyo CCTV ko abo basirikare n’abapolisi b’u Rwanda bagiye batozwa amasaha arenga umunani buri munsi, hagendewe ku migenzo y’akarasisi ka gisirikare k’Ubushinwa.

Yagize ati: “Akarasisi k’uyu munsi [ku wa kane ushize] karenze ibyo twari twiteze, ndetse kageze ku ho tuba twifuza nk’urugero fatizo rw’imyitozo yacu. Twishimiye cyane uko bitwaye”. 

Mu myaka ya vuba ishize, Ubushinwa bwongereye gukorana n’ibihugu by’Afurika mu ishoramari mu bucuruzi ndetse n’ibya gisirikare birimo nko kugurisha intwaro. 

U Rwanda rwakomeje kugenda rugura intwaro mu Bushinwa, nkuko bitangazwa n’iki kinyamakuru The South China Morning Post.

BBC