Muri Gereza ya Mageragere ntihabaye imyigaragambyo gusa ahubwo habaye n’imirwano!

Nyuma y’uko kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Nyakanga 2019 muri gereza ya Mageragere hiriwe umwuka w’imirwano washojwe n’urusaku rw’amasasu, kuri uyu wa 09 Nyakanga 2019 kuri iyo gereza haramukiye inzego z’umutekano z’ubwoko bwose, maze aho gukemura ikibazo badukira abafungwa barakubita abagera ku 150 babasize ari intere.

Nk’uko ijisho ry’Abaryankuna dukesha iyi nkuru ryabikurikiranye nyuma y’uko abacungagereza bakoresheje amasasu bakanga abafungwa ngo bategera ibikuta, ijoro ryabaye rirerire cyane cyane ku bacungagereza baraye barikanuye maze bukeye igipolisi, igisirikare n’igicungagereza, abato n’abakuru bazindukiye kuri iyo gereza.

Nk’uko tubikesha umwe mu bari bahibereye inzego z’umutekano zinjiye muri gereza zikandagira zikeka ko hashobora kongera kubaho gutana  mu mitwe. Babanje kugusha neza abo bafungwa babakubita igipindi karahava bati:”Nimuze dukorane inama mutubwire ibibazo mufite”. 

Abafungwa batuje  baranitegura baricara ngo bakore inama maze ba bapolisi, abasirikare n’abacungagereza bagira batya bahita bagota ba bafungwa babahukamo si ukubakubita karahava abarenga 150 bakubiswe bikomeye ku buryo ubu bateguka, bamwe ngo bashobora no gupfa.
Umusore izo ntugunda zahereyeho we yakubiswe cyane biteye ubwoba yateraniweho n’abofisiye bakuru b’iyo mitwe yose bamuhondaguye bavuga ko ariwe nyirabayazana w’iyo mirwano!

Umuvugizi w’amagereza mu Rwanda Sengabo Hillary yahakanye ko nta myigaragambyo yabaye kuri gereza ya Mageragere ngo ko ahubwo byari igikorwa cyo guta muri yombi abanyururu 28 bari bagandiye ubuyobozi bw’iyo gereza! Ni mu gihe ijisho ry’Abaryankuna ryakomeje gukurikiranira hafi icyo kibazo rikaba ryo ahubwo ryemeza ko ibyabaye atari imyigaragambyo gusa ahubwo ari imirwano kandi ikaba izakomeza ikaba ishobora no kurenga imbibi za gereza kuko uwo muyobozi mushya wa Gereza, CSP Innocent Kayumba ari gica aho yayoboye hose! 

N’ubwo abafungwa bari biteze ko izo nzego zije gukuraho CSP Innocent Kayumba, abamukuriye ngo bamusabye ko asubiza iyo gereza ku murongo! 
Ikigaragara ntacyo bakijije! Kandi uko bigaragara uyu muyobozi akabije kugira nabi kandi ntabwo Abanyarwanda bose bafungwa baba barananiranye ku buryo wabaragiza inkoni!