Rwanda:Major John Sengati yarashwe urufaya rw’amasasu!

    Amakuru aturuka mu Rwanda ku bantu bari hafi y’umuryango wa Nyakwigendera Major John Sengati aravuga ko Major John Sengati yitabye Imana yiciwe mu mudugudu wa Gishyeshye, Akagari ka Gishyeshye mu murenge wa Rukoma ahagana saa moya z’umugoroba kuwa gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2013 ahahoze hitwa Gitarama.

    Major John Sengati yakoranye hafi cyane kandi igihe kirekire na Lt Gen Kayumba Nyamwasa kuva mu 1993 kugeza mu 2001. Akaba yari yaravuye mu gisirikare mu 2010 abihatiwe kubera ihunga rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa. Mu 2011 yibasiwe cyane n’inzego z’iperereza zari ziyobowe na Col Dan Munyuza. Mu 2012 yafunzwe amezi 5 nyuma afungishwa ijisho. Ubu bikaba bivugwa ko yaba yivuganywe ku mategeko ya Gen Jack Nziza bigashyirwa mu bikorwa n’umwe mubo Leta y’u Rwanda ikunze gukoresha mu bwicanyi Col Franco Rutagengwa ushinzwe iperereza rya gisirikare, amakuru aturuka mu byegera bya Kagame aravuga ko urutonde rw’abagomba kwica ari rurerure.

    Major Sengati yakunze gushyirwaho igitutu ngo azashinje Lt Gen Kayumba Nyamwasa ubugambanyi, bivugwa ko yanakuwe ku rutonde rw’abasirikare bagombaga koherezwa mu butumwa bw’amahoro i Darfur ku munota wa nyuma kandi ibisabwa byose yari abyujuje.

    Uretse kuba yarabaye ukuriye abarindaga Lt Gen Kayumba Nyamwasa (chief escort), Major Sengati umugore we nyina umubyara ava inda imwe na Rosette Kayumba, umugore wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

    Polisi y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wayo, ACP Badege yihutiye gutangaza ko Major John Sengati wari ukuriye isosiyete ye icukura ikanacuruza “colta”, John Sengati Limited yishwe ngo atezwe biturutse ku makimbirane yari hagati ye n’abandi bagize iyo sosiyete y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ubwo yari mu modoka yerekeza i Kigali ava aho iyo sosiyete icukura colta ikorera i Rukoma.

    Polisi yavuze ko ngo yarashwe mu gituza no mu mutwe, ngo hari abantu babiri bafashwe bakekwa.

    Amakuru twashoboye kubona n’uko mbere y’uko araswa Major John Sengati yaba yabanje kubonana n’ushinzwe iperereza muri polisi mu karere ka Kamonyi. Ngo yabanje guhamagarwa kenshi na polisi ngo bamusaba kubonana nabo yaje kubitaba ngo ushinzwe iperereza muri polisi yamusabye ko bajyana mu modoka imwe, nyuma bamaze gutandukana yahise araswa amasasu menshi mu nda mu mutwe no mu ijosi ku buryo bigaragara ko yarashwe n’abantu benshi, ngo kugeza mu gitondo saa kumi n’ebyiri ku munsi ukurikiyeho umurambo we wari ukiri mu modoka wicaye, polisi yangiye abo mu muryango we kuhegera, kugeza igihe haje imodoka ijyana umurambo mu bitaro bya Kanombe. Imodoka ya Major Sengati bari bayikuyeho ipine rimwe bimeze nk’aho ryakuweho rigiye guhindurwa wenda ryashizemo umwuka.

    Ubwanditsi