Rwanda:Yahondaguwe n’Inkeragutabara, ahuhurwa n’ushinzwe iperereza, bimuviramo gupfa

Impungenge z’umutekano zikomeje kuba zose ku batangabuhamya mu rubanza rwatangiye ku rupfu r’wumusore Jean Claude SAFARI (ugaragara ku ifoto) wakubiswe bikomeye n’Inkeragutabara, agahuhurwa n’umwofsiye wa Polisi ushinzwe iperereza, Intelligence Officer Superintendent Vincent Habintwari, bikamuviramo gupfa, abaganga batagishoboye kumuramira.

Mu gukurikirana iby’iki kibazo, IREME.NET twigereye aho uyu musore avuka, aho yafatiwe, aho yakubitiwe,…, tunaganira n’abafite bimwe mu byo bakurikiranye ku ikubitwa rivanzemo iyicarubozo ryakorewe Jean Claude. Bamwe mu bo twavuganye ni abumvise ataka cyane aniha, bakavuga ko amajwi yaturukaga mu rugo rwa Supt Vincent Habintwari, utuye hafi cyane y’aho uyu musore yatahaga, mu nzu abanamo n’umubyeyi we umwe. Ni mu mudugudu wa Rwagitanga, mu kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. N’ubwo batinye ko amazina yabo atangazwa, abo twaganiriye ni abantu bariho, bashimangira ko ibyo batangaza batabibariwe, ahubwo babihagazeho, kugeza ubwo JACLO yurizwaga imidoka yanegekaye.

Twaganiriye kandi na Epiphanie Mukakimenyi, Umubyeyi wa Nyakwigendera Jean Claude (wari umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya JACLO), atubwira ibyo yabwiwe n’umwana we, iminsi ibiri mbere y’uko ashiramo umwuka. Ibi akaba yari yarabimubwiye asigaranye intege nke cyane ageze mu marembera, bikaba ngombwa ko abwiza nyina ukuri kose yari yaramuhishe ngo atamutera ubwoba, akamukura umutima.

Ukuri uyu musore yari yarahishe nyina ni ukuba yarakubiswe bikomeye cyane akananirwa kwicara no kugenda. Harimo kuba yarakubiswe n’Inkeragutabara enye zari ku irondo mu ijoro yakubiswemo, zikibanda mu kumukubita zihamya urutirigongo ahagana urukenyerero, mu bujana, ibitsi, ibirenge n’ahandi. Intandaro ya byose ni ukumukekaho ubujura, kuko bamusanganye retroviseur y’imodoka, bakanamushinja ko yari yanyoye ibiyobyabwenge.

Ubwo zamushyikirizaga ushinzwe iperereza IO Supt Habintwari ngo nawe yashyizeho ake amuhonda ikibando mu nsina z’ugutwi, kumukubita bikomeye hagati y’amaguru (byamuviriyemo kwangirika impyiko ku buryo budasubirwaho), guhondagurwa mu mutwe, anajyanwa kuri Station ya Nyamirambo bamutsindagira hagati y’ibyuma by’imodoka ya Polisi atakwirwagamo (Pandagali iraranwa na Supt Habintwari)

Umwana yaje koherezwa aho bita kwa Kabuga, araharembera cyane, umwe mu bo bahafunganywe akavuga ko yajyaga amukandakanda, kuko ngo yababaraga mu gatuza no mu mbavu, agahumeka bimugoye, kwicara no kugenda bikaba bitaramushobokeraga.

Ibijyanye n’amatariki n’ibindi birambuye bigaragara mu rwandiko Epiphanie yandikiye Umuyobozi wa CID, atanga ikirego.

 Fanny1 JACLOFanny2 JACLO

Muri uru rwandiko, Madamu Epiphanie akoresha inyito “Abanyerondo”,  abitewe no kuba yarasabwe n’umwe mu basirikare bakuru (w’umujenerali) ko  yakwirinda gukoresha inyito “Inkeragutabara”, ahubwo akavuga “Abanyerondo” ngo kugira ngo ikibazo cye cyumvikane byihuse. Cyakora abandi bose twaganiriye bakoresha inyito “Inkeragutabara”, kuko ngo ariko basanzwe bitwa, kandi aho muri Nyakabanda bakaba bakuriwe n’Inkeragutabara Nkuru y’Umurenge, bakunze kwita “Mzee King”, nawe wagaragaye muri iki kibazo. Naho uwo yise “Papa Simoni” wahururije umwana we amwita igisambo akanamuherekeza kwa IO Habintwari wamunegekaje, amazina ye ni Hakizamungu Ephron.

Aho bigeze uyu munsi, ni uko hari babiri mu Nkeragutabara batawe muri yombi, mu gihe abandi bavugwa mu kibazo batigeze bakurikiranwa, naho Supt Vincent Habintwari we, mu gihe tukigerageza kuvugana n’Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu, ntituramenya ibyemezo byamufatiwe (niba bihari). Hagati aho, babiri bafunzwe ntibaragezwa imbere y’ubutabera, n’ubwo iminsi igenwa n’amategeko ngo bagezwe imbere ya Parquet yarenze cyane. Abo babiri ni Munyaneza Theogene bita Kigingi na Halleluiah Emmanuel bita Gasongo. Hari amakuru avuga ko Mutabazi we yatorotse, aho ari hakaba hataramenyekana.

Mu rwandiko (dufitiye kopi) Nyina wa SAFARI Jean Claude yandikiye Minisitiri w’Umutekano akanamenyesha inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu, yasabye kwishinganisha kubw’impungenge afitiye umutekano we nyuma yo gutanga ikirego kirimo bamwe mu bo yita “abakomeye”. Hagati aho, andi makuru atugeraho ni ay’uko bamwe mu batangabuhamya ku byakorewe SAFARI Jean Claude bakomeje guhamagarwa ubutitsa n’amatelefoni y’abantu bataziranye, bababaza byinsi kuri iki kibazo, bamwe bakaba batangiye kubigiraho impungenge z’umutekano wabo, zifatiye ahanini ku kuba baturanye bya hafi cyane n’uyi Suprintendent Vincent Habintwari ushinzwe iperereza, dore ko byiyongereraho ko banasanzwe  bamutinya cyane.

Mukakimenyi Epiphanie (bita Fannie), umubyeyi wa Jean Claude yadutangarije ko kugeza ubu yishimira ubushake abona inzego yagejejeho ikibazo zifite bwo kugikurikirana, ariko akagira nanone impungenge zaterwa n’ububasha bwinshi  bufitwe n’umwe mu baregwa.

Safari Jean Claude yize muri KIST, akomereza amashuri ye mu Buhinde. Yiteguraga kujya kwiga iby’ubuhanzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu buzima busanzwe akunda umuziki, ubugeni n’ubukorikori, akaba n’umuhanga mu gushushanya no gutera amarangi ku mazu, amamodoka n’ibyapa byamamaza.

Fanny 4 JACLOFannie ni uwo ufashe ifoto y’umwana we

Uramutse ufite ubundi buhamya cyangwa ikindi wabimenyeho, watumenyesha kuri 07 22 77 33 55, byaba ngombwa tukakwihamagarira.Ushobora no kutwandikira kuri ([email protected]) cyangwa ([email protected]).     Uburenganzira bwo kudatangaza umwirondoro w’uwatanze amakuru turabwubahiriza ijana ku ijana.

Turacyabakurikiranira byinshi kuri iyi nkuru

 Inkuru bifitanye isano:

Inkeragutabara zirakekwaho gutera gerenade mu bantu

Humvikanye amasasu ku Gitega mu Mujyi wa Kigali

 

NTWALI John Williams

www.ireme.net

 

Mu bantu batanze igitekerezo kuri iyi nyandiko hari uwitwa Gakwaya wagize ati:”Inkuru iri muri Quartier, n’uko kuva ejobundi, abaturanyi babonye afandi ava mugipangu iwe bavuga ko atafunzwe kdi ubuyobozi bwa polisi buvuga ko yafatiwe umunsi umwe n’inkeragutabara barafungwa ariko we aho afungiwe hatazwi. Inkeragutabara zo zarizifungiwe kuri Brigade y’Inyamirambo. Ikibabaje n’uko n’uriya mugabo witwa Hakizamungu Euphrone bita Papa Simoni ukora muri CARE INTERNATIONAL, muri Quartier bamwita papa Simoni.

Ihererekanya ry’uyu mwana rero hagati ya afandi bimeze bitya:

Kuko izo nkeragutabara nako inkerakurimbura, zafashe umwana muma saa sita zijoro bamukubitira aho barangije bati gicucu, haguruka tukujyanire chef wacu w’Inkeragutabara, baramushorera bamuhondagura, bamunyujije mu kayira ugenda nk’iminota 10 baba bageze ku Kagari ka Nyakabanda ya mbere kdi ubwo bamurengeje iwabo baramukomezanya, nyina aryamye atazi ibirimo kubera ku mwana we hanze . Ibyari ngo Chef wabo biza kurangira umwana abona bamugejeje ku Kagari bahasanga Local Defense uryamye wiyoroshe igikoti. Babiri baramusanze baramubyutsa, baravugana, barangije bahindukirira rimwe bose basanga bagenzi babo 2 basigaye ku mwana bamwicaje ikibono hasi, ubwo baramuzengurutse bose bamukubitira rimwe nkurufaya rwamasasu, umwana amezi nkuwapfuye atacyumva buri wese aho yakubitaga. Kuva muri ayo masaha yose yijoro bamukubita uko bashatse, baje kumujyana kwa Papa Simoni barakomanga, arasohoka, hari murukererera saa kumi bujya gucya. Bati ko ufite imodoka, nta retroviseur y’imodoka wabuze kuko uyu musore twamufatanye retroviseur 1? arahakana. Barongeye bamukubitira aho kwa papa Simoni kandi iwabo w’umwana ari inyuma y’inzu ye, ntiyigeze amenyesha nyina w’umwana wenda ngo aze arebe ibyo baziza umwana we, wenda byaba ukuri nyina akishyura iyo retrovisue. Ariko se ujya kwiba we yiba retrovisuer 1? Ese ko bahuye nawe ayifite bari bazi ivahe ikajyahe ko na hanini bayimushinja ntanyirayo uzwi? Biragaragara ko umwana bari baramupangiye, bashakisha impamvu zidasobanutse. Iyo ubonye ubona ari urwango mu baturanyi. Birababaje. Umwana se we aba ahuriye he n’imyumvikane mike y’abaturanyi?

Bakiri kwa papa simonmi rero, hirya haje guturuka inkeragutabara 1 ihita imenya umwana irababwira iti: uyu mwana ntimuzi ko ari uwa Fanny? Papa Simoni aramubaza ati ese uramuzi, ati yego, ati ese ntiyitwa Claude? Papa Simoni aho kumujyanira nyina utuye inyuma y’inzu ye, yahise afata telefone ye akompoza tel ya afandi, amubwira ngo bafashe umujura. Afandi ati ni mukinzanire. Umwana yashorewe na Papa Simoni, zankeragurimbura 4 kugera kwa afandi, bahageze basanze yabiteze, binjira mu gipangu. Afandi asaba izo nkeragutabara ikibando, yaragifashe akubita mugutwi ku mwana arongera arahidukiza mukundi gutwi, umwana arataka ati Mama weeee baranyishe. Abaturanyi ba afandi aho hafi bamwe babyukijwe niyo nduru. Babyutse basanze ari kwa afandi umwana atakira ariko batazi ninde? Bamwe bararambiwe basubira mumazu ariko bamwe baguma kumarembo yabo aho bategereje kubona abaza gusohoka kwa afandi ngo bamenye n’inde mwana bahakubitiraga. Nyuma bamunogeje rero bamusohoye hanze bamwegeka kurukuta rwa portaille ya afandi, we asubira mugipango gusohora imodoka, ahita abwira umwana kwinjira muri panda gari ye ararana murugo iwe. Ntarutege umwana yarafite, yarananiwe guhaguruka , bamubyutsa bamuhonda na none. Pandagari ifite utwuma munsi y’intebe, bamusesekagamo nkaho baseseka ihene, yataka bagahonda. Inkeragutabara yitwa Kigingi yicara hejuru y’umwana basesetse muri twatwuma, afandi ajya imbere atwara imodoka, bamujyana kuri Brigade iNyamirambo aho yamaze 2 semaines aho yavuye ajyanwa muri Prison ya Gikondo kwa Kabuga iGikondo, yahabaye ukwezi kumwe n’icyumweru kimwe. Yakubiswe kuwa 15/2/2013 nyina ajya kumufunguza kuwa 29/3/2013, bukeye ntiyabyutse za malaise zitangira ubwo, tariki ya 3/4/2013, nyina amujyana kwa
muganga apfa tariki 9/4/2013 mu bitaro by’umwami Faysal aho bamushyize muri Radiographie na scanneur babona yarangijwe impyiko zombi kandi n’umwana yaribwaga muri testicules ze (amabya), agatuza barakamenye ababara kdi ntahumeke neza, mubitugu kwa ruko uburibwe umubiri hose. Umutwe yahoraga avuga ngo uramurya cyane, autopsie rero yaje ikora confirmation y’impamvu y’urupfu ko umwana yakubiswe bikabije, kuburyo yarafite hymoragie interne (kuvira imbere, ubwo amaraso yo mumutwe yaribumbiye hamwe). Namwe ni mwumve urwo rupfu. Abasigaye nimujye mumenya abo muturanye nabo, mujye mumenya ko hakiri abagome.

Ibi bintu bihishe byinshi !!!! Imana niyo nkuru.”

5 COMMENTS

  1. Umvako murwanda twateye imberera!ahantu hakiri akarengane kangana gutya ibi nibyo gutera imbere?ibi ni ibivuzwe ibitavugwa n’ibyo byinshi.nzabanumva

  2. Dore re!!! bite se kandi mu rwa Gasabo ko baririmba ko akarengane n’iyicarubozo byajyanye n’Interahamwe byaba bigarutse bite??? cg bihora biba ntitubimenye!!!! Wenda barebe neza Interahamwe zaba zitarashize mu rwa Gasabo cg Aasore ba FDRL baba barinjiye none nibo bari guhohotera abaturage!!!!???? Ndavuga ibi kuko aba aribo banzi b’amahoro mu rwa Gasabo duhora twigishwa n’abitwa abayobozi b’u Rwanda. Harya Retroviseur y’imodoka ihenze igura angahe? Nabajije mugenzi wanjye ambwira ko iya Rolls-Royce igura 500 pounds…hafi amadolari 800 USD niba ntibeshye. Sinzi niba mu rwa Gasabo hari umuntu ufite iyo modoka…wenda Afandi Kagame yayigira dore ko ariwe Big boss dufite ariko ntaho wamenera ngo urayiba retroviseur. Rwose ntabwo uriya musore yazize retroviseur kuko n’abiba imodoka yose ntawe ubakubita kariya kageni kandi ndahamya ko n’iyo retrovieur iza kuba iya Rolls-Royce, uriya mubyeyi yari kugurisha utwo afite twose ariko akarengera umusore we yaruhiye kuva agisama inda yamubyariyeho. Koko gukubita umuntu nka Sinabyaye…Niyo mpamvu nkurikije uko bavuga Interahamwe cg aba FDRL aribo bakora nka biriya naho Intore zatoranijwe mu nyangamugayo z’akataraboneka hamwe n’izo nkeragutabara zatabaye zigahagarika genocide!!!!!!!n’ubu zikaba ziyirinda ngo itagaruka….(zigerageza kurengera no gutabara bose nta vangura iryari ryo ryose!!!!!)ntizakora igikorwa nka kiriya kuko ababatoje kandi bakaba babayobora ari Abakiza bakijije imbaga y’abanyarwanda….!!!! none tukaba turi mu mata n’ubuki!!!!Ese niko bimeze cg nibeshye…ntimundenganye ndasubira mu mvugo z’abayobozi banjye kandi bambwira ko mbifata nk’ivanjiri!!! Ndangize nihanganisha uyu mubyeyi M. Epiphanie kuko akababaro afite karenze urugero cyane kuko kugira umwana w’umusore ujijutse muri iki gihe si ibya hafi aha kuko bifitwe na bake, none niba abitwa abayobozi bahari nibamurenganure n’ubwo batamuzurira umwana ariko nibura bakore icyo amategeko n’umutimanama ubabwira kuko nabo barimo ababyeyi babyiruye abasore n’inkumi. Komeza wihangane Fanny.

  3. Njya nsoma ku binyamakuru bisingiza leta ko ibindi bihugu biza kwigira uko bacunga umutekano, none ni ibi baza kwiga???
    Harahagazwe pe, kandi ngo uwapfuye yarihuse!!!

  4. inkuru iteye agahinda, kubona noneho nabafite za degree bicwa ngo bibye side mirror y,imodoka. rwanda urajya he ko nkureba ukansiga nkubona.

  5. Oya rwose abantu bose bagize uruhare mw’iyicwa ry’uyu mwana nibabihanirwe by’intangarugero kuko n’aho yaba ari umujura wa mugani wa maman we, nta burenganzira na buke bari bafite bwo kwihanira les imbeciles bagombaga kumushyikiriza ubutabera!!!!

Comments are closed.