N’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’ababirigi Belga, igihugu cy’u Bubiligi cyarifashe kuri uyu wa kane tariki ya 18 Ukwakira 2012, ubwo u Rwanda rwatorerwaga kujya mu nama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro w’isi mu cyicaro kidahoraho ruzamaramo imyaka 2 ni ukuvuga 2013/2014.
Nk’uko bitangazwa na Ministre w’intebe wungirije akaba na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Bwana Didier Reynders kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ukwakira 2012, ngo impamvu igihugu cye cyifashe n’ukubera inkunga Leta y’u Rwanda ikomeje guha inyeshyamba za Armée Révolutionnaire Congolaise (M23) zirwanira mu burasirazuba bwa Congo.
Ibyo byatangajwe mu mu gihe Ministre w’intebe wa Congo Bwana Augustin Matata Ponyo ari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Bubiligi akazanakomereza urwo ruzinduko mu Budage muri iki cyumweru.
Ubundi abazi uburyo amatora agenda mu muryango w’abibumbye, bavuga ko kwifata biba bishatse nko kuvuga kurwanya itorwa. Tubibutse ko u Rwanda rwatowe ku majwi 148 kuri 193 y’ibihugu byatoye n’ubwo bwose hari icyegeranyo gishyira mu majwi Leta y’u Rwanda ndetse n’iya Uganda gutera inkunga inyashyamba za ARC (M23). Ibyo birego U Rwanda na Uganda birabihakana byivuye inyuma.
Mbere gato y’uko amatora aba, abahagarariye Congo mu muryango w’Abibumbye bari bakoze uko bashoboye ngo baburizemo iryo torwa ariko biba iby’ubusa, Congo ngo ntabwo yumva ukuntu igihugu nk’u Rwanda giteza umutekano muke mu karere kose cyatorerwa uwo mwanya. Ibi kandi Ministre w’intebe wa Congo yabisubiyemo ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru i Buruseli ari kumwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Bwana Didier Reynders.
Ubwanditsi
Comments are closed.