Ishyaka PS Imberakuri riratabariza imfungwa

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 024.PS.IMB.012

Mu gihe amahanga ahugiye ku kibazo cy’inkunga u Rwanda rukomeje gutera umutwe witajwe intwaro wa M23 ukomeje kuyogoza uburasirazuba bwa Congo, hirya no hino mu magereza yo mu Rwanda hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubucucike bukabije. Ibyo bikaba kandi mu gihe ubutegetsi bukajije umurego wo kwanga kurekura abarangije ibihano.

Ishyaka PS Imberakuri rikaba ryongera gutabariza izo mfungwa zikomeje kurenganira muri ayo magereza. Nko muri gereza ya Remera honyine, abasaga 450 barangije ibihano bangirwa gutaha. Murabo, twavuga nka ba Bwana RWAMAKUBA Innocent, KANYANDEKWE Marcel, NZEYIMANA Celestin, HATEGEKIMANA Ephrem, NDAYISABA Samuel, KANYAMIHANDA Jean Baptiste, NZARAMBA Jean d’Amour, MATABARO Athanase na BISENGIMANA Felicien. Urutonde ni rurerure cyane.

Ikindi kibazo gikabije kijyanye n’iki mu kwibasira imibereho y’imfungwa n’ikibazo cy’inzara. Iki kibazo cy’inzara kivugwa cyane cyane muri gereza nkuru ya Kigali,gereza ya Mpanga aho kugeza ubu aho abafungwa bahahira ibyo bakeneye(kantine) bitarashobora kuhagezwa, iya Gitarama, Butare,Cyangugu ndetse na gereza ya Remera gituma imfungwa zishobora gusohoka zigiye ku mirimo itandukanye hanze ya gereza zihishahisha ibyo kurya bityo mu gihe cyo kubasaka batashye, uwo babifatanye bakamukubita bikabije ndetse bamwe bikabaviramo kugirwa ibimuga nk’uko byagendekeye MUREKEZI JMV. Yakubiswe kuwa 23/08/2012 avuye gukora imirimo ya gereza hanze maze bamuvuna akaguru, abanza kwangirwa kuvuzwa cyane ko uwamukubise ari usanzwe ushinzwe abacungagereza muri gereza ya Remera. Kugeza ubu akaba arwariye bikomeye muri gereza nta ruvugiro.

Ibi bikorwa byibasiye imfungwa bikaba birimo kuba mu gihe hari amakuru aturuka mu magereza amwe n’amwe agaragaza ko ibiryo byari biyagenewe aribyo byohererezwa abarwanyi ba M23. Bikaba kandi mu gihe Leta nayo idahwema gushyiraho amategeko agamije kurenganya imfungwa aho kuzirenganura. Bigaragara cyane mu manza za gacaca. Hejuru y’uko abayoboye izo nkiko nta bumenyi mu mategeko bagira, mu itegeko risoza imanza gacaca, ingingo ya cumi (10) nayo irahuhura mu gihe abarengana bose badahabwa uburenganzira bwo kujurira.

Muri urwo rwego, muri gereza ya Mpanga, hari imfungwa zigera kuri makumyabiri (20) zashiritse ubwoba zandikira umutwe wa SENA zisaba ko Leta yagombye kuvugurura iryo tegeko maze buri wese urengana akagira ububasha bwo gushyikiriza inkiko ubujurire bwe. Hasigaye kureba niba SENA ifite koko ububasha cyangwa ubushake bwo kugira icyo ikora.

Ishyaka PS Imberakuri rikaba riboneyeho umwanya wo kongera kwibutsa Leta ya Kigali ko nta majyambere arambye ashobora kugerwaho hejuru y’akarengane no kutubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa buri wese.

Bikorewe i Kigali kuwa, 21/10/2012
Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere.