U Rwanda ku Isonga mu Bihugu Biniga Itangazamakuru

U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 40 bya mbere biniga ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi. ibyo bikubiye muri raporo ngarukamwa y’umuryango mpuzamahanga w’abanyamakuru batagira imipaka – RSF.

Ku rwego rw’akarere, iyi raporo yerekana ko u Rwanda ari rwo ruza ku isonga mu bihugu bibangamiye ubwisanzure bw’abanyamakuru.

Raporo y’uyu mwaka umuryango RSF wise Itangazamakuru ku Gitutu cya Politiki, irerekana ko itangazamakuru ku isi ryugarijwe n’abakabaye bafite inshingano zo kuririnda, ari bo abategetsi mu bya politiki.

Ibyo uyu muryango ubigaragaza wifashishije igipimo cya politiki uvuga ko ku rwego rw’isi cyasubiye inyuma ho amanota 7.6 ku ijana. Ni mu bipimo bigera kuri bitanu ubu bushakashatsi ngarukamwaka bwibandaho.

Ku Rwanda, by’umwihariko, raporo y’uyu mwaka y’umuryango w’abanyamakuru batagira imipaka, irushyira ku mwanya w’144 ku bihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi, aho rufite amanota 40.55 ku ijana.

Mu bipimo byose birebwaho muri ubu bushakashatsi uko ari bitanu, bibiri muri byo ni byo u Rwanda rufitemo amanota ageze kuri 50 ku ijana. Ni ukuvuga igipimo kijyanye n’amategeko ndetse n’ikijyanye n’imibereho.

U Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya 13 ugereranyije n’aho rwari mu bushakashatsi bw’umwaka ushize, ndetse rwatakaje amanota 6.5 ku ijana.

Raporo ya RSF yerekana ko kugeza muri uyu mwaka wa 2024, abanyamakuru bafunzwe mu Rwanda ari babiri. Ikagaragaza ko nta munyamakuru wishwe muri uyu mwaka.

Uyu muryango muri raporo yawo, uvuga ko mu guha igisobanuro igenzura rikomeye rihozwa ku itangazamakuru kuva yajya ku butegetsi, Perezida Paul Kagame yifashisha amateka yaranze u Rwanda muri Jenoside muw’1994, aho itangazamakuru ryakwirakwije urwango rushingiye ku moko.

Uyu muryango uvuga ko nyuma yo gucibwa intege n’ikandamizwa rimazemo ibinyacumi by’imyaka, imikorere y’itangazamakuru ryo mu Rwanda iri mu iza inyuma y’irindi ryose ku mugabane w’Afurika.

RSF ivuga ko imiyoboro ya televiziyo ifitwe na leta cyangwa se ikagenzurwa binyuze mu banyamigabane basanzwe ari abarwanashyaka b’ishyaka riri ku butegetsi. Naho menshi mu maradiyo akibanda ku biganiro bya siporo n’umuziki mu rwego rwo kwirinda ko yahura n’ibibazo.

Raporo y’uyu muryango igaragaza ko itangazamakuru ricukumbura ridakorwa cyane mu Rwanda. Ndetse n’abanyamakuru bagerageje gutangaza amakuru aboneka nk’agira ibyo anenga, babinyujije ku muyoboro wa YouTube cyangwa se indi miyoboro yo kuri murandasi muri iyi myaka ya vuba, bagiye bakatirwa ibihano biremereye.

Umuryango RSF uvuga ko nyuma y’aho Perezida Kagame yongeye gutorerwa manda ya gatatu mu kwa Munani kw’2017, igitugu n’igenzura rya guverinoma ku itangazamakuru byiyongereye.

Ukavuga ko ba nyiri ibitangazamakuru basabwa kwiyemeza gukorana na guverinoma. Naho benshi mu banyamakuru bagiye bahatirwa kujya guhabwa amasomo ajyanye no gukunda igihugu, cyangwa se kuba abarwanashyaka b’ishyaka riri ku butegetsi.

Abatabyemeye uko nabo, uyu muryango uvuga ko abategetsi bagiye bagira uruhare rutaziguye mu kubirukana mu kazi.

Aganira n’Ijwi ry’Amerika, Bwana Sadibou Marong, umuyobozi w’umuryango RSF mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yasabye ko abategetsi bo mu Rwanda bakora ibishoboka bagateza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Yagize ati: “Ku byerekeye u Rwanda, ibijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru bihora ari ikibazo giteje ingorane cyane. Kubera ko, ni igihugu kiri ku mwanya w’144 mu bihugu 180; cyasubiye inyuma bigaragara, aho cyamanutseho imyanya 13 mu karere ka Afurika, ugereranyije n’umwaka ushize. Ibyo bikagaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bukomeje kujya habi, haba ku rwego rw’amategeko, ku rwego rwa sosiyete, yewe no ku rwego rw’umutekano w’abanyamakuru.

Dufite impungenge ko ibyo byakomeza muri uyu mwaka w’2024. Bityo tukaba dukoresheje uyu mwanya ngo duhamagarire ibitangazamakuru n’abategetsi gukora ibishoboka byose ngo ubwisanzure bw’itangazamakuru butere imbere muri icyo gihugu.”

Mu bijyanye n’ubukungu naho, uyu muryango uvuga ko isoko ryo kwamamaza ari ritoya cyane mu Rwanda, bitewe n’uko nta rwego rw’abikorera rukomeye ruhari, rudashingiye ku ishyaka riri ku butegetsi.

Ukavuga ko ruswa igwiriye mu itangazamakuru, ndetse bamwe mu banyamakuru bagira ibyo bahabwa kugira ngo bahindure uko bakora akazi kabo.

Umuryango RSF uvuga ko imiterere mibi y’imirimo mu rwego rw’itangazamakuru ndetse n’igitutu kiremereye no guterwa ubwoba abanyamakuru bahura nabyo, birimo kuzitira urubyiruko kwinjira muri uyu mwuga.

Urwo, nk’uko uyu muryango ubivuga, rurahitamo kuyoboka imirimo ijyanjye n’inozamubano, ihemba neza kandi ntigire ingaruka nk’iz’itangazamakuru.

Ijwi ry’Amerika yashatse kumenya icyo ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga kuri iyi raporo, Bwana Alain Mukuralinda, umwe mu bavugira guverinoma y’u Rwanda, adusubiza ko batarayibona, bazadusubiza bamaze kumenya ibiyikubiyemo.

Icyakora mu bihe byahise, u Rwanda rwakunze kwamagana raporo nk’izi zirunenga kutubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwa muntu.

Raporo igaragaza ko ibihugu byo mu karere byagiye bitera intambwe igana imbere ugereranyije n’aho byari umwaka ushize. U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cyasubiye inyuma mu karere.

Tanzaniya ni yo yazamutseho imyanya myinshi – igera kuri 46. Ni nacyo gihugu kiza ku isonga mu karere mu bijyanye no kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru, aho iri ku mwanya wa 97 ku rwego rw’isi.

Uganda ni yo ikurikira u Rwanda mu guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru, aho iza ku mwanya w’128 ku rwego rw’isi.

Icyakora iki gihugu cyo cyazamutseho imyanya 5 ugereranyije n’aho cyari muri raporo y’umwaka ushize. Kenya iraza ku mwanya w’102, u Burundi kuw’108, mu gihe Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yo iza ku mwanya w’123.

Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru ya Themistocles Mutijima.