Niger: Col Anatole Nsengiyumva yitabye Imana

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2024, ni avuga ku rupfu rwa Col Anatole Nsengiyumva wabaga i Niamey muri Niger aho yari yarajyanywe we na bagenzi be bagizwe abere cyangwa barangije ibihano mu manza zaburanishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania.

Col Nsengiyumva yavukiye mu cyahoze ari Commune Satinskyi, muri Préfecture ya Gisenyi mu 1950.

Yarangije amasomo ye ya gisirikare mu ishuri rikuru ry’abaofisiye (EO) ry’i Kigali muri promotion ya 10 yasohotse mu 1971.

Yabaye umusirikare warindaga hafi akanagenda inyuma ya Perezida Habyarimana (officier d’ordonnance et Aide de Camp) nyuma ya Coup d’État yo mu 1973.

Nyuma yakoze cyane mu by’iperereza mu gisirikare aho yabaye G2 (ushinzwe iperereza muri Etat major y’ingabo) kugeza mu 1992 aho yavuye ajya kuyobora ingabo (Secteur Opérationnel) mu karere k’imirwano ka Gisenyi.

Yafatiwe muri Cameroun muri Werurwe 1996, yoherezwa gufungirwa Arusha muri Mutarama 1997.

Yaburanye ahakana ibyaha bya Genocide yashinjwaga mu rubanza rwiswe Militaire1 yari ahuriyemo na Gen IG Gratien Kabiligi, Col BEMS Théoneste Bagosora na  Major CGSC Aloys Ntabakuze.

Mu 2008 yakatiwe gufungwa burundu, ariko arajurira maze mu 2011 igihano kiragabanywa gishyirwa ku myaka 15 n’ubundi yari amaze muri Gereza bityo ahita arekurwa.

Kuva yarekurwa yabaye Arusha yarabuze igihugu kimwakira cyangwa ngo ahuzwe n’umuryango we, maze mu mpera za 2021 nyuma y’igitutu cya Tanzania we na bagenzi be 8 barangije ibihano byabo cyangwa bagizwe abere boherejwe muri Niger ku masezerano y’Urugereko rwasigaye rurangiza imanza zasizwe n’urukiko rw’Arusha n’igihugu cya Niger aho kugeza ubu bari mu cyeragati kuko abayobozi ba Niger mu minsi ishize bari bagaragaje ko batabashaka kandi n’umuryango w’abibumbye ntukore ibihagije ngo ubashakire ibihugu bibakira cyangwa ngo basange imiryango yabo.

Si Col Nsengiyumva uguye muri Niger gusa kuko mu mwaka ushize wa 2023, Col Tharcisse Muvunyi nawe wabaga muri Niger nyuma yo kurangiza ibihano yahawe n’urukiko rwa Arusha yitabye Imana azize uburwayi nyuma yo kwangirwa kujya kuvuzwa mu Bwongereza ahatuye muryango we.