Ubushinjacyaha Bwareze Aimable Karasira Ibindi Byaha by’Inyongera.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwareze Aimable Karasira Uzaramba Ibindi byaha by’inyongera. Ni ibyaha bibiri byo kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyezandonke. Ibyaha bitagaragaraga mu nyandiko ya mbere itanga ikirego.

Ubushinjacyaha ntibwahawe umwanya ngo busobanure imikorere y’ibi byaha kuko Karasira yanze kwitabira iburanisha.

Umucamanza yatanze umwanya ku ruhande rwiregura ngo ruzabone umwanya wo kwisobanura kuri ibi byaha bishya.

Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha bine byo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi, gukurura amacakubiri mu banyarwanda no gutangaza amakuru y’impuha.

Ibyaha byose bikomoka ku magambo yatangazaga ku muyoboro wa YouTube. Arabihakana akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Umucamanza yatangaje ko Karasira niyongera kwanga kwitabira iburanisha nta mpamvu, urubanza ruzaburanishwa adahari.

Iburanisha rizasubukura mu kwezi gutaha.

VOA