Urukiko rwemeye ubujurire ku cyemezo cyuko Kabuga adashobora gukomeza kuburanishwa

Félicien Kabuga

Urugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga rw’Arusha rwemeye ubujurire bw’ubushinjacyaha n’ubwunganizi bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Nta tariki yatangajwe ubujurire buzatangirira.

Ibi bibaye nyuma yuko ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa Kamena (6) uru rugereko rwanzuye ko “amagara ye atameze neza kuburyo yaburanishwa” kandi ngo ashobore gukurikira iburanisha mu buryo bwa nyabwo.

Uwo mwanzuro wemejwe n’abacamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha, Margaret M. deGuzman na Ivo Nelson de Caires Batista Rosa, ariko Mustapha El Baaj ntiyemeranyije na bagenzi be kuri uwo mwanzuro.

Icyo gihe uru rugereko rwavuze ko Kabuga – inyandiko y’urukiko igaragaza ko afite imyaka 88 – “bigoye cyane ko amagara ye yazongera kumera neza mu gihe kiri imbere”.

Mu cyemezo cyarwo cyo ku wa gatanu ushize, urukiko rwavuze ko rwemeje ubujurire bw’ubushinjacyaha n’ubwunganizi bwa Kabuga ku mwanzuro warwo ko adashobora kuburanishwa.

Ku itariki ya 13 Kamena, ubushinjacyaha bwari bwasabye uru rugereko kwemera ubujurire bwabwo. Bwavuze ko kuba inteko y’abacamanza ubwayo itemeranya yose ko Kabuga adashobora kuburanishwa ari ingingo ituma uwo mwanzuro ugomba kujuririrwa.

Kuri iyo tariki kandi, ubwunganzi bwa Kabuga na bwo bwasabye kujurira, buvuga ko iburanisha rya Kabuga rikwiye guhagarikwa cyangwa rigasozwa ndetse akarekurwa.

Ubwunganizi bwe buvuga ko busanga nta shingiro rihari mu mategeko ryuko habaho ubundi buryo bwo kuburanisha Kabuga nkuko bwemejwe n’uru rugereko. Buvuga ko iburanisha ryo muri ubu buryo ryahonyora uburenganzira bw’ibanze bwa Kabuga.

Mu kwemera ubujurire bw’impande zombi, umucamanza Bonomy yashingiye ku mpamvu zirimo nko kuba icyemezo cy’ubwo buryo bundi gicyenera ko “iburanisha rikwiye kuba mu buryo bubereye [the fairness of the proceedings] kandi umwanzuro w’ako kanya w’Urugereko rw’Ubujurire ushobora gutuma haterwa intambwe nini mu iburanisha”.

Yanavuze ko ubushinjacyaha n’ubwunganizi bagaragaje ko nta kindi bazarenzaho ku mwanzuro w’urugereko rw’ubujurire.

Amakuru y'ibanze kuri Kabuga

Mu mwanzuro warwo wo ku itariki ya 6 Kamena, uru rugereko rwavuze ko rwashingiye ku biri mu ngingo ya 18 na 19 y’amategeko arushyiraho, ahavugwamo ko iburanisha rigomba gukorwa mu buryo “bubereye kandi bwihuse bunatanga umusaruro”, kandi hubahirizwa uburenganzira bwa Kabuga.

Rwavuze ko uburyo bwo kubahiriza uburenganzira bwa Kabuga no kugera ku ntego z’ubutabera z’uru rukiko ari ugukoresha ubundi buryo bw’iburanisha “busa n’urubanza mu buryo bushoboka bwose, ariko hatarimo ko yahamwa n’icyaha”.

Urukiko rwavuze ko kuko Kabuga atazaburana adashobora kuzacibwa urubanza ariko rwo ruzakomeza mu bundi buryo kugira ngo “hafatwe umwanzuro ku byaha byibasiye inyoko muntu n’ibya jenoside aregwa imbere y’abazize n’abarokotse n’umuryango mpuzamahanga muri rusange”.

Ni icyemezo cyababaje ndetse cyamaganwa n’ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside mu Rwanda, IBUKA. Icyo gihe umukuru waryo Philibert Gakwenzire yabwiye BBC ati:

“Ubwo yafatwaga, mu by’ukuri IBUKA n’abacitse ku icumu twumvise twiruhukije, tuzi ko noneho ubutabera twavukijwe igihe kinini tugiye kububona.

“Ariko muri iyi myaka itatu ishize byarakomeje birazurungutana, kugeza ubwo bavuze ngo bitewe n’imyaka afite ntabasha gukurikirana urubanza.

“Ariko noneho uyu munsi aho icyemezo cyavuze ko atakomeza kuburana twumvise dutunguwe kandi dushegeshwe kurushaho, kuburyo twifuza ko hagomba gushakwa izindi nzira izo ari zo zose kugira ngo ntibizahagararire aho ngaho”.

Byageze aha gute?

Iburanisha riheruka ryo ku itariki ya 30 Werurwe (3), umucamanza Bonomy yari yarisubitse “kugeza igihe kitazwi”.

Hari nyuma yuko uruhande rw’ubwunganizi bwa Kabuga n’urw’ubushinjacyaha bagiye impaka kuri raporo y’inzobere zigenga.

Iyo raporo ku buzima bwa Kabuga, yatangajwe muri Werurwe, yakozwe – ku busabe bw’urukiko – n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Henry Kennedy, Profeseri Gillian Mezey na Profeseri Patrick Cras.

Muri iyo raporo, izi nzobere zivuga ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Iyo raporo irimo ko “ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe” bwa Kabuga “bwagabanutse”, ndetse ko afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa (“clinical dementia”).

Ibyo byatumye ku itariki ya 10 Werurwe uru rugereko rw’i La Haye ruba ruhagaritse kumva ibimenyetso bishya mu rubanza rwe, ahubwo ruha umwanya izo nzobere zisabwa ibisobanuro mu rukiko kuri iyo raporo.

Nyuma yaho, ubushinjacyaha n’ubwunganizi bavuze icyo batekereza ku bisobanuro by’izo nzobere na raporo yazo, kugeza ku itariki ya 30 Werurwe.

Ku itariki ya 6 Kamena ni bwo urugereko rwatangaje umwanzuro wo mu rwego rw’ubucamanza kuri iyo raporo y’inzobere zigenga, no ku ngingo z’ubushinjacyaha n’ubwunganizi kuri iyo raporo, ruvuga ko Kabuga adashobora kuburanishwa.

Uwo mwanzuro ni wo ubu ugiye kujuririrwa.

BBC