UBUTUMWA BUGENEWE KOMITE NSHYA YA FDU INKINGI

Mbere ya byose mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana.

Mu cyumweru gishize ishyaka FDU Inkingi ryatoye abayobozi bashya, ibyo twarabyishimiye kuko ishyaka ryacu turarikunda cyane, ndetse by’umwihariko umuyobozi waryo Madame Ingabire Umuhoza Victoire wemeye kwitanga agasiga umuryango we akunda akaza gutangiza urugamba rwa demokarasi kugeza afunzwe ! Bayobozi bashya ni byiza ko mwiyemeje gukomereza aho izindi mpirimbanyi zagejeje ndetse mukaba mwaharenza mu kubaka ishyaka rigendera ku murongo umwe ukwiye.

N’ubwo bimeze bityo ndagirango mbamenyeshe ko ishyaka FDU Inkingi rifite ibibazo bitoroshye ryasigiwe n’ababanje kuriyobora, kugeza ubu ibibazo birimo n’ubwo bitavugwa cyane ariko birahari kandi hatagizwe igikorwa Komite nshya yazisanga yaraguye mu mutego wabayibanjirije. Ishyaka FDU Inkingi kuva ryatahuka mu Rwanda mu mwaka wa 2010 ryabonye abayoboke benshi kugeza aho ubuteegetsi bwa FPR buhiye ubwoba bugafunga umuyobozi waryo Madame Ingabire Umuhoza Victoire, abandi barishwe ingero zirahari Madame Iragena Illuminée, Sebahinzi Ephrem, Habarugira…….!, abandi barafunzwe, abandi nabo barahunga.

Amateka ni menshi uwayavuga bwakwira bugacya, mu mwaka wa 2011 iri shyaka ryacitsemo ibice bibiri igishyigikiye Ndahayo Eugène, n’igishyigikiye Dr Nkiko Nsengimana, icyo gihe ayo macakubiri yageze no mu Rwanda naho havuka ibice bibiri bihanganye aribyo Komite nshingwabikorwa y’agateganyo (CEP) yari igizwe na Twagirimana Boniface vice Président, Sibomana Sylvain umunyamabanga, Muhirwa Alice Umubitsi, Habiyaremye Gratien ushinzwe urubyiruko, Mukamana Madalaine ushinzwe abari n’abategarugori. Iyi ikaba ariyo yari ishyigikiye Dr Nkiko Nsengimana na Sixbert Musangamfura. Hari kandi na Komite mpuzabikorwa yari igizwe na Hagabimana Anastase Coordinateur, Sebahinzi Ephrem Coordinateur wugirije, Manirafasha Norbert ushinzwe itangazamakuru, Mbarushimana Alain ushinzwe ubukangurambaga, Bazatoha Olive umubitsi. Iyi ikaba yari ku ruhande rwa Ndahayo Eugène na Mberabahizi Jean Baptiste…….

Uyu mwuka mubi watumye ishyaka rihubangana kugeza ubwo abakoraga ibikorwa byo kwitanga batanga imisanzu babihagaritse abandi barivamo. Ibi kandi byageze no ku muyobozi waryo muri gereza, kugeza ubwo asabye impande zombi kumvikana ariko biba iby’ubusa kuko byagaragaye kenshi mu kumusura aho buri ruhande rwashakaga kwigaragaza neza imbere ye.

Abarwanashyaka bo ku rwego rw’imirenge n’utugari bakomeje kuyoberwa amaherezo ya ya macakubiri kugeza ubwo bashatse gufatana mu mashati! Kugeza ubu n’ubwo intambara z’amagambo zahagaze ariko ikibazo kiracyahari kuko hari abarwanashyaka bicecekeye nyamara ku mitima hari akantu, ku buryo ntagikozwe iri shyaka ryazagira uduce twishi.

Mu bihe bishize bamwe mu bashinze iri shyaka barisohotsemo ndetse baza no kwiyunga ubwabo aha ndavuga Ndahayo Eugène, Dr Nkiko Nsengimana, Sixbert Musangamfura bajya gushinga ishyaka rishya ryiswe mouvement inkubiri yaje guhinduka ishakwe!

Aba bagabo n’ubwo bakoze ibyo bavuye muri FDU Inkingi batabashije guhuza impande zose cyane cyane iziri mu Rwanda, ibi bikaba binatera kwibaza niba bitazakurura umwuka mubi mu bihe bizaza dore ko n’ubu nta muyobozi wa FDU Inkingi uravuga kuri iki kibazo. N’ubwo izo mpande zombi zakomeje guhangana nk’uko twabibonaga ku mbuga nkoranyambaga, niko FPR Inkotanyi iticaye kuko yakomeje kubata muri yombi ititaye ku byabo bapfa.

Mu mwaka wa 2014 yataye muri yombi Manirafasha Norbert wabanaga na Madame Ingabire Victoire, ihitana Sebahinzi Ephrem, Iragena Illuminée, Habarugira, Irakoze Frola ahunga Igihugu, Ntavuka Martin atabwa muri yombi, Mbarushimana Alain, Bazatoha Olive barahunga…….! Aba Bose bahuye ni ibibazo bimwe kandi bo ubwabo badacana uwaka, kugeza ubwo mu 2017 komite yose ya CEP yari igizwe na Twagirimana Boniface, Habiyaremye Gratien, Gasengayire Leonille, n’abandi batawe muri yombi kugeza uyu munsi barafunzwe.

Icyo nsaba ubuyobozi bushya :

– Gusuzumira hamwe icyateye ayo macakubiri no kugirango bitazongera

-Kumvikanisha impande zose zigasenyera umugozi umwe

-Gushyiraho urwego rushya mu Gihugu rwo gukomeza urugamba ishyaka ryatangiye

-Gusura imfungwa za FDU zose no kuzitabariza nta kurobanura nk’uko bikunze kuranga bamwe mu bayobizi b ‘ishyaka.

Guhumuriza abarwanashyaka bose bari hirya no hino mu Gihugu.

Twese hamwe tuzatsinda.

Uwiringiyimana Agnès