Kizito yahagaritse ubujurire ngo yasabye imbabazi yaba agiye kurekurwa

Umuhanzi n’umuririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo na Demob Jean Paul Dukuzumuremyi basabye urukiko rw’ikirenga kureka ikirego cyabo cy’ubujurire. Bombi urukiko rukuru m u Rwanda mu 2015 rwabahamije ibyaha by’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame. Kizito Mihigo wamamaye mu bihangano by’ubumwe n’ubwiyunge n’ibihimbaza Imana y yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu gihe mugenzi we yakatiwe gufungwa imyaka 30.

Abaregwa bombi bagaragaye mu cyumba cy’urukiko bari mu mpuzankano z’iroza ziranga abagororwa kandi bakomeye ku masura. Ku muhanzi n’umuririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo yari n’ishapure ku kuboko ndetse yambaye n’amasogisi y’umweru mu nkweto zitukura ziriho akarango ka Nike kereruka.

Umucamanza yibukije ko ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka abaregwa bombi bandikiye urukiko rw’ikirenga barusaba kureka ikirego cy’ubujurire mu rubanza rwabo.

Ntihasobanuwe impamvu ku yindi yaba yaratumye abaregwa basaba gusubirana ikirego cyabo uretse kubaza buri umwe niba agihagaze ku busabe bwe.

Uhereye kuri Kizito Mihigo ati “ Nyakubahwa Prezida w’iburanisha , banyakubahwa bacamanza n’ubushinjacyaha, Mugire amahoro. Ati yego ni ko bikimeze.”

Umucamanza yabajije Me Antoinette Mukamusoni wunganira Kizito Mihigo icyo avuga ku busabe bwe. Yasubije ko atamuvuguruza ku cyemezo cye kuko icyo akora ari ukumwunganira.

Demob Dukuzumuremyi na we ati “ Nanjye ni ko bikimeze.” Me Blandine Ntabwoba umwunganira na we avuga ko atavuguruza uwo yunganira kuko ari uburenganzira bwe bwo gusaba ko urukiko rwareka ikirego cye cy’ubujurire.

Bwana Faustin Nkusi ku ruhande rw’ubushinjacyaha yavuze ko ayo mabaruwa ya Kizito na mugenzi we bayabonye kandi ko ari uburenganzira bwabo. Yisunze ingingo z’amategeko Bwana Nkusi yasobanuye ko aho urubanza rwaba rugeze hose, rupfa kuba rutarapfundikirwa burundu , uwatanze ikirego ashobora gusaba urukiko rukakireka.

Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga yavuze ko nyuma yo kwandikira urukiko babihurije hamwe kandi no mu rukiko bagakomeza kubisaba, ubusabe bwabo bwubahirije amategeko. Avuga ko urukiko rubibemereye.

Abaregwa bombi ubutabera bw’u Rwanda bwabahamije ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho na Prezoida wa Repubulika Paul Kagame ubwe n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi. Ni ubwicanyi bivugwa ko bwari kuba bugambiriye bamwe mu bategetsi bakuru b’igihugu.

Ku ruhande rw’umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zibumbatiye isanganyamatsiko z’ubumwe n’ubwiyunge n’izihimbaza Imana Bwana Kizito Mihigo yaburanye yemera ibyaha anabisabira imbabazi ku buryo no ku munsi w’ipfundikirwa ry’urubanza yasabye imbabazi umuryango nyarwanda, Prezida wa Repubulika na Madamu we Jeannette Kagame. Kizito kandi ku rwego rwa Mbere yari yarirukanye abanyamategeko mu rubanza rwe yanga ko impaka zabo zishingiye ku mategeko zatambamira ukwiyemerera ibyaha kwe.

Wagaruka kuri Demob Jean Paul Dukuzumuremyi n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga bo byari ikinyuranyo. Bo bavugaga ko ibyo baregwa ari ibiremekanyo byacuzwe n’ubutegetsi.

Mu rwego rw’amategeko bivuze ko gusaba kureka ikirego cyabo cy’ubujurire Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi bemeye bidasubirwaho ibyakozwe n’umucamanza wa mbere.

Kizito Mihigo ku rwego rwa Mbere umucamanza yamuhamije ibyaha maze amuhanisha gufungwa imyaka 10 kuko ngo atagoye ubutabera. Ku munyamakuru Cassien Ntamuhanga bivugwa ko yaba yaratorotse gereza yari yahanishijwe gufungwa imyaka 25. Ni mu gihe Demob Dukuzumuremyi we yahanishijwe gufungwa imyaka 30.

Ibyabaye asaba kureka ikirego cye cy’ubujurire mu rukiko rw’ikirenga rero ku rundi ruhande kuri Demob Dukuzumuremyi birasa n’ibyatunguranye kuko nta na rimwe yaburanye yemera ibyaha kugeza no ku ipfundikirwa cy’urubanza aho yabwiye umushinjacyaha ko namufungisha bazibonanira igihe azaba afunguwe.

Icyakora hari amakuru yakomeje guhwihwiswa ko ku muhanzi n’umuririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo ko hashingiwe ku gihe amaze afunzwe kandi yaritwaye neza mu buroko ashobora guhabwa imbabazi agafungurwa. Abavuga ibyo bakabishingiraho ko iyo yaba intandaro yo gusaba kureka ikirego cye cy’ubujurire.

1 COMMENT

  1. NUBURYO LETA YÀGATSIKO ISHAKA KUZIMYA IBIMAZE IMINSI MU BITANGAZAMAKURU MPUZAMAHANGA,NABARWANYA UBUTEGETSI.KO IMEREYE NABI ABACITSEKWICUMU,YAHORAGA IBESHYAKO IRENGERA. Nyuma yo kubona ko irimo itahurwa,Kandi Paul akaba atiteguye kurekura Diane,ubu basanze bapfa gukinira iturufu kuri Kizito.Ngayo Nguko!|

Comments are closed.