UBUTUMWA BW’ UMUYOBOZI MUKURU W’ URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y’ IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI, BAVANDIMWE,

Turabaramutsa mu ntego y’ Urugaga rwacu FDLR: Nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE nyakuri byo nkingi y’ AMAJYAMBERE nyayo.

Tariki ya 25 Nzeli 1961, tariki ya 25 Nzeli 2016, imyaka 55 irashize habaye itora KAMARAMPAKA mu gihugu cyacu cy’ u Rwanda. Abakiri bato n’ abandi badasobanukiwe amateka y’ igihugu cyacu, bashobora kwibaza impaka iryo tora ryamaraga. Ubu kandi ntawabura kwibaza niba izo mpaka zarakemutse koko.

Muri make, itora KAMARAMPAKA ryabaye hagamijwe gukemura impaka zari hagati y’ abaharaniranaga Demokarasi muri Repubulika n’ abari batsimbaraye ku butegetsi bw’ ingoma ya cyami na gihake. Ubwo kuwa 28 Mutarama 1961, abari bahagarariye rubanda batowe mu matora y’ inzego z’ ibanze yo mu 1960 bahuriraga i Gitarama bagasezerera ingoma ya cyami bagatangaza ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi muri Republika, abambari ba cyami ntibanyuzwe n’ icyo cyemezo, batanga ikirego muri LONI bavuga ko ibyabereye i Gitarama ari ihirikabutegetsi ( Coup d’ Etat).

Impaka ziba zivutse gutyo, LONI nayo ntiyatinze, itegura itora ryo gukemura izo mpaka, riba kuwa 25 Nzeli 1961 ryemeza bidasubirwaho ku bwiganze bw’ amajwi asaga 79 ku ijana ko abanyarwanda banze umwami, banze ubutegetsi bwa cyami ndetse n’ ingoma Kalinga. Bahamya ku mugaragaro ko u Rwanda rugendera ku butegetsi bushingiye kuri Demokarasi muri Repubulika. Iryo tora niryo ryiswe KAMARAMPAKA ariyo tuzirikana uyu munsi ku nshuro ya 55.

Bacunguzi, Bacunguzikazi,

Nshuti, Bavandimwe,

Itora KAMARAMPAKA ryarabaye, inzego z’ubutegetsi zishingiye kuri Demokarasi zishyirwaho ndetse Repubulika y’ u Rwanda ibona ubwigenge kuwa 01 Nyakanga 1962. Nyamara ariko impaka ziracyahari hagati y’ abanyarwanda bemera Demokarasi n’ abatayikozwa.

Bamwe mu batsinzwe itora KAMARAMPAKA bahisemo guhunga igihugu biyemeza kukigabaho ibitero bagambiriye kuniga Demokarasi no kuvanaho Repubulika ngo bagarure Kalinga n’ ibyayo byose. Ibitero byose bagabye kugeza mu 1967 byakomwe imbere n’ ingabo z’ igihugu ( Garde Nationale) nabwo ntibava ku izima, barisuganya, bashaka amaboko impande zose cyane cyane kwa Mpatsibihugu, ikinyoma no kubiba amacakubiri babigira intwaro, bubura intambara kuwa 01 Ukwakira 1990 bitwa FPR-Inkotanyi ibageza ku butegetsi muri Nyakanga 1994 mu mivu y’amaraso maze imbaga y’ abanyarwanda ihunga igihugu.

Nubwo FPR-Inkotanyi yaje iririmba Demokarasi ubutegetsi bwayo ntaho butaniye n’ ubwasezerewe na KAMARAMPAKA:

– Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwica uwo bushatse, uko bushatse n’ igihe bushakiye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bukurikirana impunzi;

– Igihugu n’ ibyiza byacyo byagizwe umwihariko w’ agatsiko ka Kagame;

– Abanyarwanda bagizwe ingaruzwamuheto muri politiki ya Humiriza nkuyobore ( babaye inkomamashyi, mporebucye, tungandame, …);

– Politiki ya NDI UMUNYARWANDA igamije guhindura mu mayeri umuhutu umucakara w’umututsi bityo agahorana ipfunwe imbere ye;

– Ihohoterwa ry’ uburenganzira bw’ ibanze bwa kiremwa muntu ( akarengane, ihohoterwa, iyicarubozo, ishimutwa, irigiswa, ihutazwa, ivutswamutungo, ikeneshwa, ihezwa, …) ryahawe intebe.

Muri make igihugu cy’ u Rwanda cyabaye akarima k’ agatsiko ka KAGAME wigize ” UMWAMI NYIR’U RWANDA” wica agakiza. Hehe na Demokarasi!!!

Bacunguzi, Bacunguzikazi,

Nshuti, Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira.

Ibi byose n’ibindi tutarondoye biragaragaza ko hakiri impaka zigomba gukemuka kandi ni bimwe mu mpamvu zatumye Urugaga FDLR ruvuka kugira ngo rugire uruhare mu gucyemura izo mpaka burundu. Urugamba Urugaga rwacu FDLR rwatangiye kandi rugomba gutsinda ni urwa KAMARAMPAKA ikomeza  gushingira ku UKURI, kuganza IKINYOMA, gushyigikira UBUMWE bw’ inyabutatu nyarwanda kuko nk’ uko byavuzwe ikinyoma no kubiba amacakubiri ni intwaro zikomeye za FPR- Inkotanyi.

Ubu twibuka ku nshuro ya 55 habaye itora KAMARAMPAKA mu Rwanda, umwanzi duhanganye na we ntava ku izima akomeje imigambi ye mibisha yo gutsiratsiza abatavuga rumwe na politiki ye yo kwica agakiza igejeje u Rwanda aharindimuka akoresheje za ntwaro ze.

Nguko uko bamwe mu Bacunguzi barangajwe imbere na Col IRATEGEKA WILSON baguye mu mutego wa FPR-Inkotanyi n’ abambari bayo bafatanya nawe mu gushaka gusenya Urugaga FDLR, barwigumuraho bagashinga umuryango bise CNRD- Ubwiyunge, magingo aya bakaba bakataje mu kurugabaho ibitero bafatanyije n’ingabo za Kagame, FARDC, MONUSCO, M23, n’indi mitwe iri mu kwaha kwa FPR-lnkotanyi.

Ibi nta Mucunguzi nyawe byagombye guca intege kuko ibuye ryagaragaye ntiryica isuka. Dukomeze dushikame ku rugamba, IMANA yo shingiro ry’ ukuri turwanirira ntizaduhana mu ntambara igomba guhangamura ikinyoma gicura inkumbi. Tuyigororokere rero, buri wese arangiza inshingano ze uko bikwiye, ibiturenze izabitwuzuriza. Umunsi mwiza twibukaho KAMARAMPAKA.

Harakabaho Ubwigenge na Demokarasi nyabyo mu Rwanda. Harakabaho Urugaga FDLR n’ ABACUNGUZI BARWO.
Harakabaho UBUMWE BW’ ABANYARWANDA.

IMANA IBAHE UMUGISHA.

Bikozwe kuwa 16 Nzeli 2016.


BYIRINGIRO Victor
Gen Maj
PRESIDENT ai des FDLR