UBUTUMWA UMUYOBOZI W' ISHYAKA ISHEMA RY' U RWANDA YAGENEYE ABANYARWANDA N’ABANYARWANDAKAZI KU MUNSI W'ISABUKURU NGARUKAMWAKA Y UBWIGENGE.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bavandimwe,

Kwibuka ku nshuro ya 51 isabukuru ngarukamwaka y’Ubwigenge bw’u Rwanda, ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba uko Abanyarwanda bari babayeho mbere y’ubwigenge, uko bariho ubu n’uko ejo bazamera. Kandi rero reka tubyumve kimwe mu ikubitirio : U Rwanda  rwigenga si imisozi n’ibibaya, si imigezi n’inzuzi  gusa ;  u Rwanda  ni Abaturarwanda, ni buri mwenegihugu . 

1. Abanyarwanda baciye akenge bazi uko ingoma ya cyami ishingiye kuri gihake yafataga u Rwanda nk’akarima k’umwami n’umuryango we, abandi benegihugu bose bakaba ABAGERERWA: byose byari iby’umwami. Nanone kandi ntawe ukwiye kwibagirwa ko kugirango ubutegetsi bwa cyami bushobore gushinga imizi, bwahisemo kwiyubakira ku busumbane bw’amoko: ku ruhande rumwe hari NYAMUKE y’Abatutsi bibonaga cyane muri ubwo butegetsi, kuko bari babufitemo inyungu nyinshi (avantages et privileges), ku rundi ruhande hakaba rubanda Nyamwinshi y’Abahutu b’abagaragu, batari bafite uruhare na ruto ku buyobozi bw’igihugu.

2. Ubwo busumbane n’akarengane byajyanaga byari bibangamiye cyane umubare munini w’abenegihugu nibyo Abarwanashyaka b’intwari  biyemeje guhangara maze barisuganya, bahagurutsa rubanda,  isezerera gihake izuba riva, ingoma ya Cyami isimbuzwa Repubulika. Twibuke ko izo mpinduka zikomeye zanyuze mu nzira y’amatora, rubanda aba ariyo ubwayo yifatira ICYEMEZO. Mu barwanashyaka b’Imana rubanda idateze kwibagirwa, reka twibukane  icyubahiro ba Nyakubahwa Dominiko Mbonyumutwa, Grégoire Kayibanda , Yozefu Gitera, Makuza , Bicamumpaka, Yuvenali Habyarima ….na bagenzi babo.

3. Urugamba rw’abo barwanashyaka ntirwagarukiye gusa ku gusezerera ingoma ya cyami, n’iya gikolonize ntibayirebeye izuba. Nibwo taliki ya 1 Nyakanga 1962, hazamurwaga ibendera ry’u Rwanda, iry’Ababiligi riramanurwa, u Rwanda rwemerwa nk’igihugu CYIGENGA mu ruhando rw’amahanga.

4. Kuva uwo munsi abategetsi bashya bitorewe na rubanda bari bahawe inshingano yo gukora ibishoboka byose Abenegihugu bose bakabaho mu mahoro n’umudendezo batewe Ishema no kuba Abanyarwanda.

5. Nyamara ntibyatinze, abahoze ku butegetsi, abari barakamiwe n’ingoma ya gihake banga kwakira iyo mpinduramitegekere,  nibwo bafashe ICYEMEZO cyo kugaba ibitero bisesa amaraso bagamije gusubirana ubutegetsi BWOSE bahoranye,  ku ruhembe rw’umuheto. Ibitero abiyitaga INYENZI (Ingangurarugo ziyemeje kuba ingenzi) bagabye ku Rwanda  guhera mu 1962 kugera mu 1967, byakweze umwuka mubi hagati y’Abahutu n’Abatutsi, bicengeza  mu mitwe n’imitima y’Abanyarwanda ko Abahutu bakunda Repubulika na demokarasi naho Abatutsi bakaba banga Repubulika bakarwanya na Demokarasi.

6. Aho Inyenzi zihagarikiye ibitero, mu Rwanda habaye agahenge, ariko umugera w’irondakoko ukomeza gukura no gusagamba. Koko rero nta wakwihanukira ngo avuge ko, ku ngoma ya cyami Abahutu batafatwaga nk’abacakara n’abanyamahanga(citoyens de seconde zone) mu gihugu cyabo. Nta wahakana ko, mu bihe bimwe na bimwe by’amateka ya Republika,  Abatutsi batafashwe nk’Inyangarwanda mu gihugu cyabo ndetse bamwe bakarenganywa ,abandi bagahohoterwa mu buryo bunyuranye. Nta wakwihanukira ngo yemeze ko gusuzugurwa no gutereranwa  kw’Abatwa atari akarengane kamaze igihe kandi gateye inkeke.

7. Ntidukwiye kwiyibagiza  icuraburindi ryakuruwe n’ intambara yatejwe na FPR Inkotanyi, igatangira taliki ya 1/10/1990  igasozwa n’ifatwa ry’ubutegetsi ryabanjirijwe n’ukwicwa kwa Perezida Yuvenali Habyarimana, jenoside yakorewe Abatutsi, ukurimburwa kw’Abahutu benshi cyane mu Rwanda no muri Kongo…ibi byose byashyize mu kaga gakomeye ubwigenge  bw’igihugu n’ubw’abenegihugu.

8. Ibibera mu Rwanda muri iki gihe birushaho guhembera ubwoba, umujinya n’agahinda gakomeye mu mitima y’abenegihugu :  Guhera mu 1994, Paul Kagame n’Agatsiko ke bashyizeho ubutegetsi bw’igitugu n’iterabwoba rikabije. Abanyarwanda nta bwigenge bakiranganwa: nta bwigenge bwo kuvuga no kwandika icyo ushaka, nta bwigenge bwo gusohoka no kwinjira mu gihugu, nta bwigenge bwo kwifatanya n’abandi….muri make, kuvuga ubwigenge mu Rwanda muri iki gihe ni umugani.

9. Kuri iyi gahunda yo kunyonga ukwishyira ukizana kw’abenegihugu, Leta y’Agatsiko gakikije Kagame yongeyeho n’ikibazo cy’irondakoko ridasanzwe. Nk’uko byari bimeze ku ngoma ya cyami, ubu nanone inzego zose zifata ibyemezo mu gihugu ziri mu maboko y’Agatsiko k’Abatutsi bonyine, imyanya myiza mu buyobozi, mu gisilikari, mu nzego z’ubutabera…. ni iyabo BONYINE. Iki kibazo cy’irondakoko giteye inkeke kurushaho mu burezi kuko hashyizweho politiki mbisha yo kwirukana abana ba rubanda rugufi rw’ Abahutu mu mashuri hakoreshejwe kubima buruse, inguzanyo n’imfashanyo, mu gihe abana b’Abatutsi bose barihirwa na Leta. Ni AGAHOMAMUNWA.

10. Muri make, ibigwi bya Leta ya Kagame n’Agatsiko ke ni Ugufunga burundu urubuga rwa politiki kugira ngo rwiharirwe n’Agatsiko, k’Abasilikari , b’Abatutsi, bavuye Uganda no  kongera guhindura Abanyarwanda INKOMAMASHYI n’ABAGERERWA, birenze uko byari byifashe ku ngoma ya cyami!

11. Hari n’ibindi bimenyetso byinshi  byerekana ko  ubwigenge bw’igihugu cy’u Rwanda buri mu kaga. Dore bimwe muri byo :

(1) Umutungo w’igihugu ukomeje kugurishwa rwihishwa kandi ukagurwa n’Abanyamahanga (ibigo, ibibanza, amazu, imishinga…).

(2)Ibigo byitwa ko ari ibya Leta  byagabijwe ibisahiranda by’i mahanga.

(3)Ibyemezo byinshi bibangamiye rubanda ntibifatwa n’abenegihugu ahubwo bifatwa n’abacancuro  Kagame atoragura hirya no hino , bagahembwa akayabo kavuye mu cyuya cya rubanda kugira gusa ngo bakomeze kumuvuganira no kumurwanaho mu mafuti ye kugira ngo akunde arambe ku butegetsi !

(4) Intambara z’urudaca n’ibikorwa byose bibangamiye ubusugire bw’ibihugu duturanye Kagame n’Agatsiko ke bakomeje kungikanya birerekana ko amaherezo u Rwanda rushobora kuzakomanyirizwa, rukagubwaho n’urugogwe, rubanda ikahagirira ingorane zikomeye.

12. Biragaragarira buri wese ko iyi Leta y’Agatsiko nidakurwa ku butegetsi bidatinze, umwiryane uzakomeza ututumbe, amaherezo  intambara zisesa amaraso zizongere zubike u Rwanda.

13. Niyo mpamvu, kuri iyi sabukuru munsi ngarukamwaka y’ubwigenge, twifuje guhamagarira Abanyarwanda bose gutinyuka bakaba ABATARIPFANA, bagakanguka, bagahaguruka bakamagana akarengane gakorerwa Abanyarwanda  n’abaturage bo mu bihugu duturanye , gakozwe na leta ya Paul Kagame n’Agatsiko ke.  Turasanga ko igihe kigeze ngo buri munyarwanda afate ICYEMEZO cyo kudakomeza gushyigikira ubutegetsi bubi burimo kwerekeza igihugu cyacu mu manga. By’umwihariko turasaba Abanyarwanda kudahunga urubaga rwa politiki ahubwo bagahugukira kwisuganya, mu mashyaka ya politiki abanogeye, twese tugafatanya gukora umushinga mushya, gushushanya no kwubaka igihugu cyiza twifuza, ni ukuvuga u Rwanda rw’ejo ruzemerera Abatwa, Abahutu n’Abatutsi kurubanamo bataryamirana, bataryana kandi batewe Ishema no kwitwa Abanyarwanda.

14. Icyo tubijeje  ni uko muri urwo rugamba rwo gusubiza igihugu cyacu  ubwigenge, Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rizafata iya mbere mu kurwanya akarengane hashyizwe imbere INZIRA y’AMAHORO n’IBIGANIRO  no gutanga umusanzu wose wa ngombwa  kugira ngo IGITUGU n’Iterabwoba bihabwe akato, UKWIKUBIRA kugende nk’ifuni iheze, ubwigenge bw’igihugu n’ubwa buri mwenegihugu busugire busagambe, Repubulika yubakirwe ku ndangagaciro z’Ukuri, ubutwari n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu.

Igihugu kimaze imyaka 51 cyigenga ntigikwiye guturwa n’Inkomamashyi n’Abagererwa .

Harakabaho u Rwanda rwigenga

Harakabaho Abanyarwanda bishyira bakizana mu gihugu cyabo.

Padiri Thomas Nahimana

Umunyamabanga Mukuru

w’ Ishyaka ISHEMA.

thomas

3 COMMENTS

  1. Urwo Rwanda uvuga ni inzozi gusa ntirwabaho nko mu ijuru ibintu byose bizaba bigenda neza gusa nta makemwa.Mwese muharanira gusa inyungu zanyu

  2. Padiri nabagenzi bawe murintwari! Imana yonyine ishobora byose ibarinde maze mukomeze umurava wanyu mukubohoza imbohe z’abanyarwanda cyane cyane imbohe z’abahutu. Izombohe bazitesheje agaciro ngo kugirango agatsiko kabashyize iheruheru kiheshe agaciro.
    Imyaka ibaye imyaniko, intarumikwa nkamwe zihorana impambara mumihigo, nizo zikenewe maze agatsiko kayobowe na bwana Gipindi alias Kagame kirukanwe ntakabuza.
    Natwe kandi turabashyigikiye, twiyemeje kujya tubatera inkunga dushoboye kubona. Twese hamwe tuzatsinda kandi abishyize hamwe ntakibananira.
    Murakoze kuri irijambo ryiza rihugura burimunyarwanda wese wahugiye kumva ibinyoma bya FPR akabwira ko arukuri.
    Harakabaho ubufatanye hagati yabanyarwanda.

  3. Padiri thomes abarwanashaka tukurinyuma muguhambiriza umwicanyi kagome wampekuye murikongo ndetse nahandi nkomurwa muruhenge aho umwicinyi kagame yakoreshje umwicanyi kabarisa wahekuye cyabingo muruhengeri doreko yigeze kwica umu hutu ngamuziza koyambaye ishampule ya maria. Mubyuku ntagonkuze cya arikondimubantu babonye ubwicanyi kagome ntakintu cyambabaje nkokwi abanabato twarikumwe muri kongo nyamara babicaga basaba imbabazi nkaho. Baribafite amakosa ninge narokotsemo.ntago narimwe nzigera nibagirw ibyambayeho bandaki Amsteri yabahutu. yariyuzuya. Umuri ibyobici nuko abicanya bakagome bateye papa ikyuma kyomumuti ntibamurangiza nuko amfa akururuka numasore witwagamutwrasibo bajombaguye ibiso umubiriwose bosehamwe bari mirongiringwi Imana ibahe iruhuko ridashira mboneyeho nakanya kogusaba burimunyarwanda wese kotwakwifatanya tukagenda tuvuga ibyo inyezi like kagome yadukoreya kandi ntidutinye yuko nabobamfuya ntagotwabarutaga nibwotuzagera kukyodushaka ngimbivuga navutse1987 ariko sintinyakuga mubantu ngomvuge ko ntemerenya numwicanyi mukuru kagome niyomba ndahiro m. Kuko ntago. Ngaragarazeza kuruta abonabonye bamfira ubusa nkabana bato ndetse nababyeyiu mu mwicanyi Mukuru yisheyibazira ukobarenye but upunks

Comments are closed.