Uko Perezida Habyalimana yarekuye Michel Shumbusho wafunzwe afite amezi 2!

Perezida Habyalimana mu myaka ya 1980

Mu kiganiro Murisanga kuri Radio Ijwi ry’Amerika umunymakuru Venuste Nshimiyimana aratugezaho igice cya gatandatu kuri Kudeta yabaye mu Rwanda muri 1973.

Aragaruka ku mwana wafunzwe afite amezi abiri ari kumwe na se na nyina, bombi batabarutse mu buryo butazwi. Ubu Michel Shumbusho afite imyaka 47. Shumbusho Michel yarekuwe Prezida Habyarimana wari wasuye gereza ya Ruhengeri amubonye ari kumwe n’itsinda ryari ryaje kubyina rimwakira. Inkuru ya Shumbusho wafunzwe ari igitambambuga, murayikurikira mu kiganiro Murisanga.

Murumva kandi urutonde rw’abari bafungiye mu Ruhengeri bakahagwa, ubuhamya bw’uwakoranye na Major Théonste Lizinde, wamuherekeje bajyanye Elie Ntalikure ku Gisenyi. Umwana we Flavien Lizinde atekereza iki ku bivugwa ku mubyeyi we?

Radio Ijwi ry’Amerika iratumikira n’abifuje ko babahuza n’umwe mu bana ba Hodari Alype, nyuma y’ubuhamya bw’umugore we, Agnes Nabagwera, bwageze benshi ku mutima.