Umujyi wa Goma umaze kugwa mu maboko y’ingabo za M23 zifatanije n’iz’u Rwanda zambutse ziva i Gisenyi

Amakuru ava i Goma mu nzego za gisirikare aravuga ko kuri uyu mugoroba w’iya 19 Ugushyingo 2012, uwo mujyi waguye mu maboko y’inyeshyamba za M23 zifashijwe n’ingabo z’u Rwanda zambutse ziva i Gisenyi, nyuma yo kurasana ibisasu biremereye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Congo, ibisasu byarashwe n’ingabo za Congo byaguye hafi y’ikibuga cy’indege mu gace ka Mbugangari no ku musozi wa Rubavu umuturage w’umunyarwanda umwe yitabye Imana abandi icyenda barakomereka, naho ibyarashwe n’ingabo z’u Rwanda ngo byaguye mu gace kitwa office mu mujyi i Goma.

Umuntu wari hafi y’umupaka yagize ati: ”…nabonye abasirikare b’u Rwanda bambuka binjira muri Congo ntabwo bihishiraga ku buryo batafashe n’umwanya wo guhindura n’imyenda ibaranga..”.

Mu gihe ingabo za M23 zinjiraga muri Goma mu mujyi hari hakiri abasirikare bake ba Congo ku kibuga cy’indege cy’i Goma.

Amakuru twahawe n’umuntu ari hafi y’umutwe wa M23 aravuga ko ingabo nyinshi za M23 zifite gahunda yo kuza i Goma zivuye mu majyaruguru mu karere ka Rutshuru bityo ingabo z’u Rwanda zinjiye i Gomanazo zigahita zisubira mu Rwanda,ndetse n’abayobozi b’uruhande rwa M23 rwa politiki bagakoresha inama abatuye Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ugushyingo 2012.

Twabibutsa ko abayobozi ba Congo bari banze igihe ntarengwa bari bahawe na M23 cy’amasaha 24 ngo babe bemeye imishyikirano.

Abaturage ba Goma abatahunze bari mu ngo zabo, ubwoba ni bwose baribaza ibiza gukurikiraho.

Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku we akomeje kwemeza ko ngo umujyi wa Goma uri mu maboko ya FARDC

Hari amakuru atarabonerwa gihamya avuga ko hari ingabo za Malawi zaje gufasha ingabo za Congo, ndetse ayo makuru avuga ko hari ibimodoka by’intambara 3 bya Congo byafashwe, mu gihe ingabo za Congo zasohokaga i Goma zigana i Sake mu burengerazuba.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko gufata umujyi wa Goma n’ikibuga cy’indege cyaho bwari uburyo bwihuse bwo kubuza ingabo z’ibihugu bya SADC nka Angola, Zimbabwe n’ibindi kuba zahita zingira mu mirwano ku buryo bworoshye. Perezida Kagame yahaye amategeko Jenerali Alex Kagame mu byumweru bibiri bishize. Ifatwa rya Goma ryatangiye kwigwaho nyuma y’ifatwa rya Bunagana ariko byatindijwe n’ubwumvikane bucye hagati y’abanyamasisi n’abanyejomba, ubu Jenerali Bosco Ntaganda asa nk’uri ku ruhande ashinzwe ibyo gutoza abasirikare bashya no kwinjiza abandi abifashijwemo na Jenerali Emmanuel Ruvusha.

Iki gitero cy’i Goma n’uburyo Perezida Kagame yabonye bwo gushyira igitutu ku muryango w’abibumbye kandi yabigezeho. Amahanga ntashobora guhita agira icyo akora kuko ni nk’aho Leta y’Amerika ihanganye n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (UE) ku kibazo cya Congo. Igihugu cyonyine gishyiramo ingufu mu gushyigikira Congo n’u Bubiligi. Hari benshi bibeshya ko Perezida Kagame yataye ubutoni imbere y’Abongereza n’Abanyamerika ariko kubera byinshi baziranyeho ntabwo bapfa kumujugunya gutyo gusa.

Aho ibintu byazambiye n’uburyo Perezida Kabila yanze ko ingabo z’Angola zihita zinjira mu mirwano vuba na vuba ibyo ariko ntabwo bivuze ko Kabila na Kagame bafatanije ahubwo ukujijinganya kwa Kabila gushingiye ku bibazo bya politiki byo mu gihugu cye imbere. Kandi akaba yaribazaga ibishobora gukurikira. Ifatwa rya Goma rigiye gutuma Perezida Kabila akomeza kwangwa cyane n’abaturage bamukekaho ubugambanyi kandi ibiryo byinshi bikoreshwa muri Kinshasa biva i Goma.

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. Aho kujya muntambara z’u Rwanda zitajya zirangira nakwemera nkaba impunzi ngasigira Kagame igihugu ke maze izo ntambara akajya azirwana wenyine. Kandi buriya cyomoro we ntabwo ajya akandagira aho rwambikanye.Banyarwanda muzashirira kurugamba PE.

  2. Ihangane niba utishimiye ibyanditswe. Nta gihugu na kimwe ku isi cya kwihanganira kuraswaho kikicirwa abaturage.
    Wenda wowe icyo waba uyoboye cyagira ishyano kuko warebera bagashira. Niba ibivugwa muri iyi nkuru ari ukuri. Thumb up to our brave army.
    Rwanda Oyeee! Oyeee!

  3. Ariko koko ngo burya agahwa kari ku wundi karahandurika! Ubwo se wowe uvuga ngo abanyarwanda tuzahashirira ibyo uvuga urabizi? Ntabwo ari wowe Mana yaturemye kuko
    iyaturemye ntizemera ko tumarwa n’abadakunda amahoro ahubwo bagahora barangwa no
    guhuzagurika nka Kabila ugira amaso ntabone yagira amatwi ntiyumve! Ese ubwo
    yakwemeye akagirana imishyikirano na M23 ko ari byo byazana amahoro ku banyekongo
    arimo amarira ku icumu none akaba yasingiriye n’abanyarwanda?

Comments are closed.