Umujyi wa Kigali wategetse ko isoko rya Nyarugenge n’isoko ryo kwa Mutangana afunga mu gihe cy’iminsi 7

Isoko rya Nyarugenge rikorera muri iyi nyubako ryafunguwe mu 2006
Isoko rya Nyarugenge rikorera muri iyi nyubako ryafunguwe mu 2006

Umujyi wa Kigali wategetse ko kubera kwiyongera kw’icyorezo cya coronavirus kuva uyu munsi ku wa mbere isoko rya Nyarugenge n’isoko ry’ibiribwa rizwi nko kwa Mutangana afunga mu gihe cy’iminsi irindwi.

Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’uko minisiteri y’ubuzima ivuze ko mu Rwanda habonetse abantu bashya 101 banduye coronavirus, barimo 80 bo mu mujyi wa Kigali harimo abapimwe mu isoko rya Nyabugogo.

Isoko rya Nyarugenge, rikoreramo abacuruzi babariwa mu bihumbi, riri mu masoko ya mbere manini mu Rwanda, isoko ryo kwa Mutangana riri i Nyabugogo rizwiho umwihariko wo kurangurirwamo ibiribwa bijya ku yandi masoko muri Kigali.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko iki cyemezo gikwiriye, abandi bakavuga ko nta kinini gifasha kuko abakorera muri ayo masoko banduye muri bo bajya kwanduza abo basanze.

Kugeza ku wa kane ushize mu minsi 14 yari ishize hari habonetse abantu 222 banduye Covid-19, iyi mibare yari yagabanutseho hejuru ya kimwe cya kabiri ugereranyije n’iminsi 14 yari yabanje. 

Mu minsi itatu gusa ishize – ku wa gatanu, ku wa gatandatu no ku cyumweru – hatangajwe abantu 253 banduye Covid-19, muri abo 219 ni abo mu mujyi wa Kigali.

igitekerezo
igitekerezo

Ubutegetsi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwafunze ariya masoko abiri nyuma y’ibi byerekanwa na minisiteri y’ubuzima.

Abacuruza mu isoko ry’ibiribwa ryo kwa Mutangana, itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko bari bwerekwe ahandi bajya gucururiza.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura coronavirus bose hamwe ni 2,453 naho abo yishe ni abantu umunani.

Mu gitondo kuwa mbere, abacuruzi bamwe bagiye kurema isomo basanga ryafunzwe babuzwa na polisi kuryinjiramo
Mu gitondo kuwa mbere, abacuruzi bamwe bagiye kurema isomo basanga ryafunzwe babuzwa na polisi kuryinjiramo