Nk’uko bisanzwe mu binyoma, ubugome n’urwango rwazo, Inkotanyi za FPR zizura abapfuye mbere ya 1990 kugira ngo zibagerekeho jenoside.

Mu nyandiko yasohotse muri Rushyashya kuwa 13/08/2020 igira iti : « Ipfunwe n’ikimwaro ryo gushaka mu muryango mugari w’interahamwe nibyo bituma Rwalinda Pierre Celestin aharanira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi », umwanditsi (utaragaragaje izina rye) yibasiye RWALINDA Pierre Célestin, ariko cyane cyane umuryango wo kwa sebukwe Ruzinge. Iyo nyandiko yuzuyemo ubuswa, kutamenya no guhubuka bituruka ku rwango no gushaka gucuruza jenoside. Irimo ibinyoma byinshi, ariko turagaruka kuri kimwe gusa, ibindi tubyihorere kugira ngo tudatanga amakuru kandi bitari ngombwa, dore ko buri gihe ari kimwe mu byo umwanzi ashaka.

Tumaze kumenyera ko ikinyoma cya FPR gikubitirwa ahakubuye.

Umwanditsi aragira ati : « Sebukwe wa Rwalinda ariwe Ruzinge, Interahamwe kabombo, yarafashwe arafungwa anarakatirwa. Yari umusaza agwa mu Bitaro bya Musanze (yari afungiye muri Gereza ya Musanze) ». 

Arongera ati : « …. yari umucuruzi uzwi ahitwa mu Kivuruga guhera kera, akaba ari mu bavugaga rikijyana, bityo n’umugambi wa Jenoside awakira na yombi, anashishikariza abana kuwuyoboka ».

Nyamara uwo Ruzinge baharabika batyo yitabye Imana mu mwaka wa 1987 (mbisubiremo mu mwaka wa 1987), ni ukuvuga imyaka 3 mbere y’uko Inkotanyi zitera u Rwanda, n’imyaka 7 mbere ya jenoside yabaye muri 1994.

Inkotanyi zahereye he zandika ko Ruzinge yari interahamwe kabombo kandi yaratabarutse izo nterahamwe zitarabaho ? None se uwo mubyeyi zaramuzuye, ziramufunga, ziramukatira maze aza kwongera kwitaba Imana zikimuzirikiye muri gereza ngo ya Musanze?!?! Turazisaba kwisobanura no kwerekana imva ye.

Ese uwo bavuga wakiriye umugambi wa jenoside yawakiriye he kandi ryari? Ese umubyeyi utakiriho yashishikariza abana be kuyoboka jenoside ate, hehe, ryari ? Ubu buriganya bwabo bwo gucuruza jenoside buri gihe bumaze kurambirana.

Muri make, twahisemo kuvuga kuri icyo kinyoma kimwe gusa, ariko birahagije kugira ngo buri wese yiyumvishe ko n’ibisigaye ari ibipapirano bigamije urwango, guharabika, gushinyagura no kubiba amacakubiri mu banyarwanda. Birerekana kandi ko abirirwa batoba igihugu ari abamotsi ba Leta y’u Rwanda batagira isoni.Twari dusanzwe tuzi ko n’ubundi ibyo bakora byose ari uguhimba ibyaha, ariko se utagera we ntagereranya ? Bageze koko naho bibeshya biha ububasha bwo kuzura umuntu kugira ngo bamugerekeho jenoside ?

Ruzinge yari muntu ki ?

Kwandika ngo « umuryango mugari w’interahamwe » ubihereye kuri Ruzinge bigaragaza ko batazi uwo bavuga. Ruzinge yari umugabo w’imfura kandi uzwi n’abantu benshi cyane, dore ko yari anaturiye umuhanda Kigali-Ruhengeri. Abanyuze uwo muhanda benshi baramuzi. Hari ababuraga imodoka cyangwa zibapfiriyeho bakajya gucumbika iwe : yakiraga abamugannye bose atavangura. Abandi bagahagarara ku bushake baje kubagara ubushuti. Yatabarutse yemye, asiga inshuti nyinshi, z’abahutu n’abatutsi.

Kuba mubi, ukibwira ko n’abandi ari uko.

Inkotanyi za Rushyashya na FPR zisa n’iziyambuye ubumuntu. Mbere yo kwandika amateshwa yazo, wagira ngo zibanza kwireba mu ndorerwamo, icyo zibonyemo zikaba ari cyo zandika zibyitirira abandi. Iyo ziri kwireba, zibona iryo pfunwe n’ikimwaro (kuko zibayeho mu busambo bwo kwiba, kwica, gusahura no kubeshya), zikibwira ko n’abandi ari ko bameze. Twe twararezwe, ntizikigereranye na twe.

Koko se izi nkotanyi zikomeje gutinya FDU INKINGI ?

Kwibasira RWALINDA Pierre Célestin, harimo no gushaka gusebya ishyaka arimo rya FDU INKINGI ndetse na Madame Victoire INGABIRE wahoze ariyoboye.

– Twibutse ko Madame Victoire INGABIRE yatsinze Leta y’u Rwanda mu manza yamukuruyeho imuhimbira ibyaha. Iyo Leta yanze kumuriha indishyi z’akababaro zingana na 65 230 000 FRW.

– Naho ishyaka FDU INKINGI ryo rihagaze neza. Abariteraho amabuye barashaka guhanura imbuto nziza ryifitemo. Twibutse ko FDU INKINGI ari ishyaka rigamije impinduka yo gushyiraho Leta igendera ku mategeko, Leta ihumuriza bose kandi buri munyarwanda yibonamo.

Inkotanyi za FPR na Rushyashya nizireke kudutobera igihugu.

Bikozwe kuri uyu wa 16/08/2020

RWALINDA Pierre Célestin

1 COMMENT

  1. “Nk’uko bisanzwe mu binyoma, ubugome n’urwango rwazo, Inkotanyi za FPR zizura abapfuye mbere ya 1990 kugira ngo zibagerekeho jenoside.”

    Le Rwanda est le seul pays au monde où les morts ont été jugés et condamnés. Un cas d’espèce qui a fait l’Une des médias locaux au Rwanda. C’est celui du petit frère du feu Président Habyarimana mort en 1989.
    Il a été jugé et condamné pour être Interehamwe et volé les vaches des Tutsi de Karago. A la barre, les témoins alignés par le ministère public ont affirmé sans vergogne l’avoir vu volé les vaches des Tutsi de sa commune. Pour renforcer la crédibilité de leurs assertions, ils ont soutenu l’avoir vu à la tête d’un groupe d’Interahamwe qui ont semé la mort et la terreur dans sa commune Karago Voici ce que dit BB.
    “Le petit frère de Habyalimana condamné à 30 ans, 20 ans après sa mort.

    Mercredi 6 janvier 2010

    La BBC en kinyarwanda et kirundi a interviewé un membre de la famille de feu Nzabakikante à propos de la condamnation de celui-ci le 15 août 2009 pour pillage de bétail au moment du génocide des Tutsi. L’impunité recule ?! Le problème c’est que ce petit frère de trois ans de feu Juvénal Habyarimana est mort le 18 septembre 1989.
    Ses enfants exilés en Europe n’auraient été informé de ce jugement que le mois dernier et ils ont depuis fait le nécessaire pour expédier un certificat de décès pour faire annuler la vente de maisons de la famille dont le produit doit servir à dédommager ces vaches… qu’il aurait pillées post mortem…
    9 millions de francs rwandais – pas encore des shillings – environ 11 000 euros pour compenser la perte de 30 bovins… qui ont dû être mangés depuis longtemps s’ils ont bien existé !

    Lors de la condamnation à perpétuité de feu le professeur Anastase Nkuranga, quand on nous a dit qu’au Rwanda les morts étaient condamnés pour exproprier leur famille, nous n’y avions cru qu’en partie.
    Vous pouvez écouter l’interview d’une des filles du défunt jusqu’en début de soirée du 6 janvier sur ce site (à gauche) ou en cliquant directement ici.
    NKB 05/01/2010”.
    Il y a eu plusieurs cas de ce genre sur l’ensemble du Rwanda. Il convient de préciser que nonobstant les actes de décès produits par les membres des familles des défunts Hutu des années 80 voire avant, les recours formés par ceux-ci ont été rejetés. Il s’ensuit qu’au Rwanda, les morts Hutu des années 80 voire antérieurement sont revenus en 1994 pour commettre des crimes et délits contre les Tutsi et loi rwandaise punit ces morts. Il y en a eu même ceux qui ont été condamnés à plusieurs années de prison ferme et à plusieurs millions de nos francs de dommages et intérêts. Leurs biens à savoir en particulier, les lopins de terre et les maisons dans lesquelles vivaient leurs épouses et enfants ont été saisis et vendus aux enchères. Leurs postérités ont été sommés déguerpir pour aller errer comme des chiens sans maître.
    L’ex-Procureur Général Gahima accusateur en chef des morts Hutu est mieux place pour expliquer comment et pourquoi est le Rwanda le seul pays au monde où les Rwandais décédés ont commis les infractions plusieurs années après leur décès d’une part et ont été jugés et condamnés d’autre part. J’ai fait cinq ans ferme en 1930 pour avoir commis le crime de divisionnisme tel qu’il a été défini par Kagame, je n’ai vu aucun de cette catégorie de condamnés. De même un ex-officier de l’armée rwandaise à la retraité a été jugé et condamné à plusieurs années de prisons et plusieurs millions de nos francs pour avoir quitté Kigali la nuit du 6 avril 1994 et volé les vaches des Tutsi dans la nord du Rwanda avec un hélicoptère. Les témoins ont affirmé l’avoir vu mettre les vaches des Tutsi non identifiés dans un hélicoptère la nuit 6 avril 1994.
    Un autre point commun de ces affaires est l’inexistence des victimes des délits commis par les morts ou du vol des vaches qui ont mis dans un hélicoptère, direction Kigali. Autrement les accusés ont commis des faits qui leur ont été imputés par le ministère public contre les victimes inexistants. Aussi, les vaches et leur nombre invoqués par le ministère public ont été inventé par l’accusation et corroboré par les témoignages fabriqués de toute pièce et truffés notoirement par les contradictions, incohérences, approximations et l’inexactitude. Il faut rappeler que dans ces affaires, il n’y avait pas d’avocat.
    Le régime Kagame est et sera sui generis dans l’histoire de notre pays mais également dans celle de l’Afrique. Mon père alors de 90,pratiquement aveugle et malentendant a été accusé d’avoir volé plus de cinquante vaches inexistants des voisins Tutsi et fut condamné à cinq millions de francs pour dédommages les victimes tutsi fantômes. En sus de cinq millions, nous avons adouci les juges lui épargner la prison. Il a répondu à l’appel de son créateur à l’âge de 97 ans ave une infamie qui l’a marqué à jamais même là il est.

Comments are closed.