Umunyamakuru wacu yasuye agace kagenzurwa na M23. Igice cya 1: “Ese M23 ihagaze ute muri iki gihe?"

Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ni igihugu cyo muri Afurika yo hagati (Central Africa), gifite ubuso bungana na 2.345.000 Km2, gikubye (kiruta) Ubufaransa inshuro enye (4), kikaba gikubye Ububiligi inshuro mirongo inani (80), u Rwanda rwo kirukubye inshuro zijya kugera kuri mirongo icyenda (89).

Iki gihugu cya Kongo gifite abaturage barenga 60.800.000, ku kilometer kare kimwe hakaba hatuye abaturage 26 (26 Habitants par Km2), iki gihugu gikungahaye k’umutungo kamere waba uwo munsi y’ubutaka no hejuru y’ubutaka.

N’ubwo Kongo ifite umutungo ushobora gutunga abaturage bayo, kugeza ubu iracyagaragara k’urutonde rw’ibihugu bifite abaturage bakennye

Iki gihugu kandi cyakunze kuzahazwa n’intambara kuva nyuma y’ubwigenge (cyabonye ku wa 30 Kamena 1960), kugeza na n’ubu, izi ntambara zakunze kwibasira akarere k’iburasirazuba bwa Kongo.

Muri iki gihe, ikivugwa cyane ni intambara y’inyeshyamba za M23 na leta ya Kinshasa ibera mu burasirazuba bw’iki gihugu, ikaba yaratangiye muri Mata 2012.

M23 igizwe ahanini n’abasirikare bahoze muri CNDP (National Congress for People’s Defense), bakaba bavuga ko baharanira amasezerano CNDP yagiranye na leta ya Kinshasa ku wa 23 Gicurasi 2009 atarashyizwe mu bikorwa.

Tubibutse ko ubwo General Laurent Nkunda wari umuyobozi wa CNDP yaramaze gufatwa n’u Rwanda, Ntaganda yahise aba umuyobozi wayo yanahise avanga n’ingabo ze (za CNDP) n’iza leta ku wa 16 Mutarama 2009 n’uko CNDP yemerwa nk’ishyaka rya politike, na none ubwo Nkunda yaramaze gufatwa CNDP yabanje kuyoborwa na Dr Kamanzi Désiré waje gusimburwa na Gafishi Phillipe nawe wasimbuwe na Mwangacucu Edouard, aba bose bakaba baragiyeho ku bufatanye bwa Ntaganda n’u Rwanda.

BunaganaNyuma yo gukorana na leta ya Kinshasa imyaka igera kuri itatu, bamwe mu bari bagize CNDP nibwo mu kwezi kwa Gatanu 2012 batangiye intambara ya M23 ivuga ko iharanira amasezerano bagiranye na leta ku wa 23 Werurwe 2009 atarashyizwe mu bikorwa, mu itangira rya M23 ibihugu bitandukanye n’umuryango mpuzamahanga bakomeje kwemeza ko uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda aho bamwe banavuze ko washyizweho n’u Rwanda.

M23 mu guhangana na leta ya Kinshasa, yafashe uduce dukomeye dutandukanye twa Kongo turimo umupaka wa Bunagana, Kibumba na Goma (chef lieu du province du Nord Kivu) aho yaje gukurwamo n’igitutu cy’amahanga, itangira ibiganiro na Kinshasa i Kampala aho bigikomereza kugeza ubu.

Ku wa 31 Mutarama 2013, ikinyamakuru The Rwandan cyagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu karere ka Bunagana, kamwe mu duce dukomeye M23 yafashe, hanafatwa nk’icyicaro gikuru cyayo, muri uru ruzinduko ikinyamakuru cyari kigamije kumenya uko M23 ihagaze, gahunda ifite, kumenya niba u Rwanda ruyifasha n’uko babanye, ikibazo cy’abajomba n’abanyamasisi cyavuzwe muri iki cyama, kumenya ibibazo bafite (bavuga ko ishobora gusenyuka) n’uko babona imishyikirano y’I Kampala.

Abantu bose ikinyamakuru The Rwandan cyaganiriye nabo ntibifuje ko twandika amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo.

“Ese M23 ihagaze ute muri iki gihe?”

Amakuru The Rwandan, yabwiwe n’abaturage baturiye uduce dutandukanye two muri Rutshuro by’umwihariko abari Bunagana, Jomba, Cyanzu, n’ahandi ikinyamakuru cyabashije kugera bavuga ko babona ingabo za M23 zimeze neza nta kibazo zifite cyane ko ngo babona ziba zifite morale n’icyizere cyo gutsinda intambara.

Aba baturage banavuze ko babona ingabo za M23 zitandukanye n’iza leta kuko ngo zo zitabambura no kubagirira nabi nk’uko ingabo za leta zakundaga kubikora, bakaba banavuga ko izi ngabo za M23 ziyubaha mu nzira ndetse ngo bakaba banafite imyenda myiza ya gisirikare bitandukanye n’indi mitwe iba idafite icyo kwambara inatunzwe n’ubujura no kurenganya abaturage.

Aba baturage ba Bunagana banavuze ko ubusanzwe bakorana neza na M23 mu ma nama bagirana n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere n’ubusabane bagenda bagirana. Ariko iyo hagize abagaragaza kuyirwanya hari abicwa cyangwa bakazimira ariko ibyo byose biba mu ibanga rikomeye ku buryo bigoye kubibonera ibimenyetso.

N’abasirikare ba M23 baganiriye na The Rwandan bavuze ko ubu icyama gihagaze neza haba ku bikoresho by’intambara haba no ku mibereho yabo, aho bamwe bavuga ko badatewe ubwoba na gato n’indege zitagira abadereva umuryango w’abibumbye uvuga ko ugiye kohereza, gusa hari bamwe bavuze ko bafite ubwoba ko zishobora kuzabarasaho nabo bazirasa isi yose ikabahagurukira.

Umwe muri aba basirikare yagize ati: “M23 ihagaze bwuma nta kibazo, ibikoresho turi nabyo, abasore turabafite hatuna shida (nta kibazo dufite), kandi twiteguye kurwana mpaka tugeze I Kinshasa”.

Abo basirikare banavuze ko kugeza ubu ikibazo bafite ari icyo kuba batarabonerwa umushahara, kuba badafite imyenda ihagije ya gisirikare no kuba ngo hakirimo ikibazo cyo kutumvikana hagati y’abayobozi babo n’abanyepolitike, gusa ngo bakaba bafite icyizere cy’uko bizakemuka.

The Rwandan, yabashije kumenya ko muri Bunagana hagati harimo abasirikare bake, abandi bose bari mu dusozi dukikije Bunagana, ikindi twabashije kumenya ni uko kwinjiza abasore mu gisirikare (training wing) cya M23 bikomeje, bamwe bakorera imyitozo (training) aho bita mu Cyanzu abandi Rumangabo, abenshi muri muri aba basore bajya mu gisirikare baturuka mu Rwanda cyane cyane mu nkambi z’impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda (Kiziba, Gihembe, Nyabiheke na Kigeme), hari n’abaturuka mu duce dutandukanye twa Kongo n’abandi bagenda bava muri leta bakifatanya nabo.

Ikindi na none n’uko mu minsi ishyize hagati ya tariki ya 4 n’ya 8 Mutarama 2013 habayeho gusoza amasomo y’abantu bigaga y’ibya politike ya M23 bagera kuri 300 (cadre course) bakaba bafite inshingano zo kwigisha abantu amatwara ya M23 no kubashishikariza kuyiyoboka, baturutse muri Kongo, u Rwanda, Uganda n’u Burundi.

Andi makuru ikinyamakuru cyabashije kumenya ni uko M23 imaze kugirana umubano n’andi mashyaka atandukanye yo muri Kongo arimo ishyaka rya Etienne Tshisekedi rya UDPS n’iry’umunyapolitike Adolphe Onusumba wabaga muri RCD.

Ikindi twamenye ni uko Colonel Ruhashya uyoboye imitwe irwanya leta ya Kinshasa iba Shabunda muri Kivu y’amajyepfo nawe akorana na M23, bakaba banaherutse kumwoherereza (M23) batayo y’abasirikare baturutse yo kumufasha, ndetse na bamwe mu banyamulenge bamaze kwinjira muri M23 niho boherezwa.

Biracyaza

Mike Gashumba

2 COMMENTS

  1. EREGA SHAHU NTABWO ZIRIYA NTAMBARA ZO MU BURASIRAZUBA BWA KONGO ZIZASIGA UBUSA BYAVUZWE KERA KO ABATUTSI BO MU BIYAGA BIGARI BASHAKA UBUTAKA BASA N’AHO BIGENGAHO (NGO NI TUTSILAND) MUMENYE KO BARIYA BANYEKONGO BAVUGA IKINYARWANDA ARI ABANYEKONGO KUBW’UBUTAKA BATUYEHO BWITWA UBWA KONGO ARIKO BWARAHOZE ARI UBW’U RWANDA NK’UKO AMATEKA ABISOBANURA NABO RERO NI ABANYARWANDA URETSE KO MU MVUGO YABO BATARIHINGUTSA BIKABA BYUMVIKANA KO INGABO ZABO ZIGOMBA KUBA ZIGIZWE AHANINI N’ABATUTSI NDETSE N’ABAYOBOZI BABO BAKABA ABATUTSI ARI NAYO NKOMOKO NYAMUKURU Y’IMIKORANIRE YABO NA LETA YA KIGALI IGIZWE N’ABATUTSI (nako ngo ntibagira ubwoko da)AHO BUKERA RERO, VUBA CYANGWA KERA NIBADAKOMWA IMBERE,U RWANDA NA KONGO BIZASA N’IBIFATANYE KU NGUFU ZA GISIRIKARE Z’ABATUTSI.KO MUREBA SE AHO ABATUTSI BAGEZE ABAHUTU BO MU RWANDA NIBANAFATA KONGO ABAKONGOMANI NYIRIZINA ARI NABO BA NYIRI GIHUGU CYA KONGO BAZABA ABA NDE?BA KISEKEDI BARI GUFATANYA NA M23 AHO BARAREBA KURE?REKA AZAMERE NKA TWAGIRAMUNGU WIHAYE GUFATANYA N’INYENZI MU IBANGA UKO ZAMUGARAGUYE NTIMWABIBONYE? RERO ZIRIYA NTAMBARA ZO MURI KONGO ZIFITE GAHUNDA NDENDE ABO BIREBA BABIFATIRE INGAMBA

Comments are closed.