“Uratinya nturamba”, kandi ngo “Wima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n’imbwa”:Twagiramungu Faustin

Guceceka, gutanga amatangazo y’amaganya cyangwa y’ibihozo ndetse no guhungira mu masesengura y’urudaca, ntabwo ari bwo buryo bukwiye bwo guhangana n’« Ikinyoma mpuzamahanga » kirusha uburiganya ibindi binyoma byose byo mu kinyejana cya 21. Amaherezo ariko kizaba nka kimwe cya Semuhanuka kinyagisha !

1. Iki kinyoma cyemeza ko Abahutu bishe Perezida Habyarimana cyahimbwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, maze Ministri Luwiza Mushikiwabo yishingira kukinyanyagiza mu mahanga, mu masosiyete y’itangazamakuru (agences), mu ibinyamakuru binyuranye byo hirya no hino ku isi no mu bacurabinyoma b’abanyamahanga babigize umwuga bakabihemberwa.
2. Igisubizo si amagambo gusa, igisubizo ni ibikorwa. Igisubizo cy’ibanze ni ukujya mu muhanda. Nimuhaguruke dukore MANIFESTATION iruta incuro eshanu iyabereye i Paris kuri 14 Nzeri 2011, twereke Abafaransa n’Abagenzacyaha babo ko dushaka ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu.
3. « DOMAINE MILITAIRE » (twakwita isambu yahariwe ibya gisirikare) iri muri Komine yahoze yitwa KANOMBE, uko yakabaye, Ministri Mushikiwabo yayihunduye« Camp militaire » y’i Kanombe ! Yemeje, nta soni, ko igisasu cyahanuye indege ya Habyarimana ariho cyaturutse. Ati niba cyarahaturutse ubwo cyarashwe n’Abahutu (yita intagondwa). Perezida Habyarimana warashwe, ubu ubutegetsi busigaye bumwita « moderé ». Ndetse ngo burashakisha Abahutu bamwishe. Nta rwenya dushaka mu bintu bibabaje.
4. Kuba Luwiza Mushikiwabo yarasomye macuri « Raporo » y’impuguke mbere y’uko ijya ahagaragara ku itariki ya 10 Mutarama 2012, ntibimuha uburenganzira bwo KUBESHYA. Ibyo yatangarije amahanga si byo « Raporo » ivuga. Ntaho ivuga ko Habayrimana yishwe n’Abasirikare b’Abahutu bamurindaga.
5. Iyi huti huti y’ubutegetsi bw’i Kigali yerekana ko iki kinyoma gishingiye ku bintu byo gupapira, kuyobya uburari, kujijisha abanyamahanga no gukanga Abanyarwanda kugira ngo bucye kabiri.
6. Nyamara ni ay’ubusa. Tugiye guhagurukana ingoga, ubushake, n’amatwara yo gushyira hamwe, maze iki kinyoma tukirwanye, kandi aho bigeze tuzagitsinda, uko bizagenda kose. Kuba Abanyamahanga, bo batazi gutandukanya Kanombe na « Camp militaire de Kanombe » si byo byatuma abashinjabinyoma ba Leta ya Kigali bavuga ko Perezida Habyarimana yishwe n’Abahutu ! Ntabwo ubwoko bw’abishe Perezida Habyarimana ari cyo kibazo nyamukuru. Ikibazo ni ukumenya neza uwamwishe: Uretse abaryoherwa no gusebanya bishingikirije ubwoko bwabo (complexe de supériorité), umwicanyi ni umwicanyi gusa, nta bwoko agira! Ubwoko bwe ni umugiziwanabi. Erega muri « domaine militaire de Kanombe » nta munyarwanda wari ubujijwe kuhajya, cyangwa kuhanyura. Kuba igisasu cyararashwe giturutse i Kanombe, ntibyatuma umusirikare w’Inkotanyi waba akirashe ari muri « domaine militaire » ahinduka, nko mu buryo bwa maji, uw’Inzirabwoba (umuFAR), cyangwa ngo ahinduke Umuhutu yari Umutusti kubera ko arashe Umuperezida w’umuhutu ! Imvugo nk’iyi igamije gucengeza mu mitima y’abato no mu mitwe y’abanyamahanga ko Abahutu aribo bicanyi gusa.
7. Iyi politiki ishingiye ku bwoko ni mbi, yashenye u Rwanda kandi iracyakomeza kurusenya. Igihe kirageze ngo tuyange, icike burundu mu Rwagasabo. “U Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo bose”, nk’uko Habyarimana yakundaga kubivuga.
8. Igisubizo cy’Abanyarwanda bose kuri iki kinyoma cya Leta y’Urwanda iriho ubu, ni uko twashyira hamwe tugaharukira rimwe nka « Benemugabumwe » tugakora « manifestation mvuguruzakinyoma », bikabera abanyamahanga, abacurabinyoma, n’abafatanije n’abo bacancuro ikimenyetso kibereka ko dushaka UKURI ku Banyarwanda bapfuye muri jenoside. Turashaka kumenya umugizi wa nabi (yaba Umuhutu, Umututsi,Umutwa cyangwa se umunyamahanga) wakomye imbarutso yabaye « Nyirabayazana », yatumye twomongana mu mashyamba ya Congo, aho twasize abacu batabarika banitse ku gasi. Nta wundi muti w’amahano keretse tumenye uwarashe indege ya Habyarimana.
9. Nta kindi kizarangiza ibibazo Urwanda rufite niba tudashatse ukuri. Abubakira politiki yabo ku binyoma ni abashaka kongera gukurura amahano mu Rwanda. UKURI niko kuzaca burundu agasuzuguro, ubwibone, ubwirasi, agashinyaguro, no gutesha abandi agaciro. Niba tutabonye UKURI, tuzakomeza duhangane. UKURI niwo musingi (fondation) w’amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ukuri, niko shingiro ry’amateka y’ Abanyarwanda n’ubutabera mu Rwanda no kubaturarwanda bose.
Umwanzuro
10. Igihe cyo kwibohora kirageze kandi u Rwanda ruzabohorwa n’amaboko y’Abana barwo nibashyira hamwe.
Abazungu bavugira ubutegetsi buriho mu Rwanda, ntabwo ari uko bakunda u Rwanda. Barashaka indoke bavana yo, muri make ni abacancuro. Ibyo bavuga kuri TV barushanwa gusakuza no kubeshya barabihemberwa.Nabo dukwiye guhaguruka tugahangana nabo ndetse byaba ngombwa tukabageza imbere y’inkiko. Nta burenganzira na buke bafite bwo gukina Abanyarwanda ku mubyimba, biha guteta mu bikomeye.
11. Amashyirahamwe y’Abanyarwanda bari mu mahanga nahaguruke afate iya mbere, bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2012, atumire Abanyarwanda bose ataretse amashyaka n’abayoke bayo, twese twamagane ubutegetsi buri mu Rwanda muri iki gihe, maze, twese twumve ko tugomba kugira uruhare kugira ngo Manifestation dushaka yo kurwanya IKINYOMA itegurwe neza .Udashaka kumenya ukuri ni uko azi ibyo yakoze.
12. “Uratinya nturamba”, kandi ngo “Wima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n’imbwa”.
Banyarwanda, Banyarwandakazi mukunda ukuri, nidukomeza kwigira agatebo tuzayora ivu.
Nimuhaguruke rero dushoze urugamba rudasesa amaraso rwo kwibohora ku ngoma y’ikinyoma kandi tujye duhora twibuka ko gushyira hamwe ari byo bizasezerera politike y’irondakoko n’ivangurabwoko yahawe intebe mu Rwanda.

F.Twagiramungu
Perezida wa RDI Rwanda Rwiza.