Agahararo ka Kagame na Museveni gahatse iki muri iyi minsi?

Muri iyi minsi hari ikintu twakwita agahararo gasa nk’aho gafite ikindi gahatse hagati ya Perezida Kagame na Perezida Museveni.
Perezida Museveni yasuye u Rwanda mu mwaka ushije mu kwezi kwa 8 ndetse Perezida Kagame amugabira n’inka zigera ku icumi, ntabwo byarangiriye aho muri aya mezi abiri ashize Perezida Kagame amaze gusura igihugu cya Uganda inshuro 3 zose, ibi bikaba atari ikintu gisanzwe:
-Ubwa mbere yasuye Uganda nyuma gato y’urupfu rw’umunyamakuru Charles Ingabire warasiwe mu mujyi wa Kampala, hari mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12. Muri urwo ruzinduko Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yarekanye ko nta kababaro na gacye yatewe n’urupfu rw’umuturage w’igihugu ayoboye ahubwo ahitamo gushinja Nyakwigendera Charles Ingabire icyaha cy’ubujura asa nk’aho ashaka kumvikanisha ko Nyakwigendera yarakwiye gupfa. Muri iki kiganiro yavuze kandi ko abanyamakuru bamwanga kandi ko umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders) ngo bavuga ibinyoma bitagira umupaka.
-Ubwakabiri yasubiyeyo mu minsi ya Noheli afatanije na Perezida Museveni batangiza imirimo y’isanwa ry’umuhanda Mbarara-Gatuna, nyuma Perezida Kagame n’umuryango we bakiriwe mu mu rugo rwa Perezida Museveni ahitwa Rwakitura, nyuma bakomereza hafi ya Kasese muri Mweya Safari Lodge muri Queen Elizabeth National Park aha ngo haba hari ibintu abari abaherekeje Kagame bibwe ariko abategetsi b’u Rwanda barabihakana bakavuga ko habayeho kwibeshya ku mizigo hagati y’abari baherekeje Perezida Kagame.
-Ubu noneho ni inshuro ya gatatu azagira uruzinduko rw’iminsi 3 biteganijwe ko muri iyi minsi itatu Perezida Kagame azitabira gahunda zinyuranye, harimo imihango y’umunsi mukuru w’ifata unutegetsi rya Nuseveni na NRA muri Uganda, uzizihirizwa mu ntara ya Kapchorwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2012. Muri iyo mihango izaba ibaye ku nshuro ya 26, Perezida Kagame azahambikirwa imidali 3 (the Pearl of Africa the Grandmaster Medal, the Kagera Medal na the Luweero Triangle medal) yo kuba yaragize uruhare rukomeye mu ntambara yo gukuraho ingoma ya Milton Obote. Ariko hari abaturage ba Uganda batabyishimiye ndetse bakemanga ubutwari bwa Perezida Kagame muri iyo ntambara ahubwo bakagaragaza ibikorwa bibi yaba yarakoze igihe yakoraga mu iperereza. Bakibaza impamvu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni witwa Col Dr Kiiza Besigye we atahawe umudali kandi yari umuganga wa Perezida Museveni mu gihe cy’iyo ntambara.
Uyu mubano hagati ya Museveni na Kagame wongeye kuburwa hashize igihe kitari gito ibihugu byombi birebana ay’ingwe nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zikozanyijeho kabiri kose mu mujyi wa Kisangani muri Congo. Si ibyo gusa kuko abantu benshi bahungaga ubutegetsi bw’u Rwanda baciye mu gihugu cya Uganda, urugero: Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Gen Emmanuel Habyalimana, Joseph Sebarenzi n’abandi benshi.
Iyo urebye uburyo muri iyi minsi hari urukururano cyangwa agaharo gakabije ku buryo umuntu atasiba kubyibazaho, si kenshi umukuru w’igihugu kimwe asura ikindi gihugu inshuro 3 mu gihe kitarenze amezi abiri gusa. Ababikurikiranira hafi bavuga ko Perezida Kagame abonye asumbirijwe agahitamo kongera gushaka ubucuti kuri Perezida Museveni n’ubwo yari yamwihenuyeho. Izi nzinduko zidasiba akaba ari uburyo bwo kwinginga Perezida Museveni ngo ntafashe abarwanya ubutegetsi bwe ndetse ahubwo abanyarwanda bakomeje guhungira mu gihugucya Uganda bajye basubizwa mu Rwanda. Hakurikijwe ibyo Mary Baine umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’U Rwanda yabwiye BBC Gahuza-Miryango, ngo u Rwanda na Uganda bagiranye amasezerano yo kunononsora uburyo bazajya bahererekanya abanyabyaha baba bashakishwa na kimwe muri ibi bihugu, akomeza avuga ko ayo masezerano yari asanzweho ariko ngo Uganda ntabwo yayubahirizaga. Ibi bivuze byinshi kuko bisa nk’aho ari ukugambanira abahunze Leta ya Kagame bari ku butaka bwa Uganda.
Umuntu akurikije ibyagiye bitangazwa kuri izi ngendo za Perezida Kagame nta kintu na kimwe cyari ngombwa cyane kihutirwaga cyari gutuma agira izi ngendo zose mu gihe gito keretse wenda kujya kwambikwa imidali. Ibi abantu benshi bakaba bibaza niba ari agahararo gasanzwe cyangwa hari indi mpamvu yihishe inyuma y’izi ngendo.

Tubitege amaso

Ruben Barugahare