Urujijo rukomeje kuba rwinshi ku ntego nyazo z’Agaciro Development Fund

Muri iyi minsi igikorwa cyo gushyira amafaranga mu Agaciro Development Fund kigeze ku nkunga ikabakaba Miliyari 15 z’amanyarwanda, imibare ikomeza kuzamuka. Aya mafaranga akaba akusanywa mu bakozi b’ibigo bitanga iyo nkunga, mu bikorwa by’ibigo, mu musaruro w’uturere n’abadukoreramo ibikorwa, hamwe n’abandi batandukanye.

Ariko haracyari ikibazo gikomeye kijyanye no guhatira abantu gutanga iyo nkunga hakoreshejwe amayeri ashoboka yose ngo bigaragare ko ari ku bushake n’ubwo abayobozi bose bakomeje kwiyerurutsa bakavuga ko hatagomba gushyirwaho agahato abantu benshi bararira ayo kwarika.

Ikindi kibazwaho n’ukuntu za Ministères, ibigo bya Leta, amashuri, Uturere n’ibindi bisanzwe bifite ingengo y’imari itabihagije bibona amafaranga yo gushyira muri kiriya kigega. Umuntu akibaza icyo icyo kigega kizakora cy’igitangaza kirenze icyo ibyo bigo byari bisanzwe bikora mu nshingano zabyo.

Urugero nka Ministère y’Ubuzima, iyobowe na Dr Agnès Binagwaho (umwe mu bantu ba hafi b’ubutegetsi bwa Perezida Kagame, akaba afitanye ibikorwa byinshi na Madame Jeannette Kagame mu “bikorwa bijyanye no kurwanya SIDA”, ndetse n’uwo mugangakazi akaba yaravuraga n’abana ba Perezida Kagame)

Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko yakusanyije inkunga ingana na miliyari imwe na miliyoni 235 n’imisago (1,235,491,950 Rwf) Umuntu akibaza niba Ministère y’Ubuzima yararangije inshingano zayo zose ku buryo yasagurira Agaciro Development Fund.

Ese Ministère y’ubuzima mbere yo gushyira Miliyari irenga mu Agaciro Development Fund ifite ingobyi z’abarwayi zihagije (ambulance)?

Hakomeje kubaho urujijo rwinshi ku buryo abanyarwanda benshi bibaza icyo ayo mafaranga akusanywana ingufu nyinshi ndetse n’agahato rugeretse azakora, mu gihe hatariho itegeko rishyiraho icyo kigega, hakaba hatagaragazwa uburyo abaturage bashobora kugenzura imicungire y’iyo mari baba batangishijwe ku mbaraga.

Ikindi kibazwa n’uburyo n’abazafata icyemezo cy’uko iyo mari izakoreshwa. Hatangajwe ko icyo ayo mafaranga azakoreshwa kizigwaho mu nama y’umushyikirano. Ese iyo nama ko umwaka ushize twabonye hahabwa ijambo abasingiza ubutegetsi gusa ababaza ibibazo bidashimishije Leta bikanyongwa. Aho iy’ubutaha ntibazajijisha ngo bagiye kwiga uko ayo mafaranga azakoreshwa naho ibyo azakoreshwa Leta ya FPR yararangije kubitegeka.

Ese niba nta gahunda yindi yihishe inyuma y’iki kigega aho iyo ibigo bitandukanye bitanga amafaranga ntibiba ari nko gukura amafaranga mu mufuka wawe umwe ukayashyira mu wundi mufuka wawe. Ese Leta yize ku ngaruka icyo kigega gishobora kugira ku mibereho y’abaturage cyane cyane abatangishwa n’uduke bafite kugira ngo abayobozi bashimishe ababahatse hato imbehe zabo zitubama?

Bimwe mu bigo bya Leta bimaze gutanga amafaranga menshi nk’uko bitangazwa n’urubuga umuseke.com twavuga nka:

Akarere ka Gasabo: 1,278,997, 942 Rwf

Minisante: 1,235,491,950 Rwf

Minecofin: Miliyari imwe

Akarere ka Nyagatare: miliyoni 881 Rwf

Kaminuza y’u Rwanda: miliyoni 711Rwf

Akarere ka Nyanza: miliyoni643 Rwf

Akarere ka Kayonza: miliyoni 565 Rwf

Police y’igihugu: miliyoni 502Rwf

Akarere ka Kamonyi: miliyoni 480 Rwf

Minagri: miliyoni 420 Rwf

Akarere ka Gicumbi: miliyoni 401 Rwf

Rwanda Revenue Authority: miliyoni 387Rwf

Rwanda Social Security Board: miliyoni 350 Rwf

Akarere ka Rutsiro: miliyoni 349 Rwf

Banque National du Rwanda: miliyoni 310Rwf. Ndetse n’ibindi bigo

Uburyo abakozi batangishwa amafaranga ku gahato. Ko duheruka umuntu atanga ku bushake ndetse akagena n’ayo atanga, urupapuro nk’uru ruhabwa umukozi ngo yuzuze barangije kugena n’ayo agomba gutanga rutaniye hehe n’agahato?

 

Ubwanditsi

1 COMMENT

Comments are closed.