Nyarugenge : Mbarushimana John yiyahuye yitwitse

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2012, mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, uwitwa Mbarushimana John bakundaga kwita Rasta yitwikiye mu nzu, aho yari acumbitse. Impamvu yamuteye kwitwika ntitaramenyekana.

Mbarushimana John wari ucumbitse mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda ya mbere, Umudugudu wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yifungiranye mu nzu arangije aritwika, nk’uko bitangazwa n’abaturanyi be, ngo si ubwa mbere yari abikoze, ngo kuko mu minsi ishize yashatse kwitwika akoresheje risansi, abaturanyi barahagoboka, ararusimbuka.

Mbarushimana bakundaga kwita Rasta yabaga wenyine, ariko abaturanyi bakaba babonaga umugore wakundaga kuhaza akaba atuye i Kinyinya bakaba, bakeka ko ari inshoreke ye. Mu buzima busanzwe uyu Rasta ngo yacuruzaga amazi ku Kazu aho mu Mudugudu wa Nyakabanda.

Muri iki gitondo Rasta ntiyigeze ava mu nzu, doreko n’umukobwa bakoranaga aho ku kazu ka mazi yaje kumureba bakavugana ari mu nzu yanze gufungura, umuturanyi nawe wamuhamagaye mu gitondo ngo yanze kumufungurira, amubwirako arwaye igifu kimumereye nabi.

Umwe mu baturanyi ba Mbarushimana yadutangarije ko bagiye kubona bakabona umwotsi mwinshi urimo guturuka mu nzu batangira gutabaza ngo nubwo bitaboroheye kuberako yari yakingiye imbere. Aho bamariye guca urugi bagezemo imbere ngo basanze yarangije gushiramo umwuka, umurambo wahindutse umuyonga.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakabanda Kalisa Dominique yatangarije IGIHE ko uyu Rasta yari umuntu wakundaga kunwa ibiyobyabwenge cyane, ngo kuburyo Ubuyobozi bw’Umudugudu bwahoraga bumusaba kureka iyo ngeso akanga akabananira.

Mu rwego rwo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge Kalisa yadutangarije ko bakoze urutonde rw’abantu bazwiho kubikoresha barwohereza ku Murenge wa Nyakabanda, ngo bakaba bafite na gahunda zitandukanye zo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi nk’uburaya, doreko abona aribyo ntandaro y’urugomo n’ubwiyahuzi.

Inzego z’umutekano (Polisi) twasanze aho Mbarushimana yitwikiye, badutangarije ko nta makuru arenze ayo natwe dufite barabona, hakaba hagiye gukorwa iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyamuteye kwiyahura.

Ingingo ya 147 yo mu Gitabo cy’Amategeko ahana kivuga ko kwiyahura Kwiyahura bidahanirwa, ariko umuntu wese, woshya undi kwiyahura, ufasha undi kwiyahura, utuma undi yiyahura kubera kumutoteza, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

igihe.com