Urukiko Rwakatiye Prince Kid Igihano cy’Imyaka Itanu

Ishimwe Dieudonne uzwi cyane nka Prince Kid (iburyo) hamwe n'umwunganizi we Emeline Nyembo mu rukiko i Kigali kuwa gatanu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, urukiko rukuru mu Rwanda rwakatiye Dieudonne Ishimwe uzwi nka “Prince Kid” igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu muri gereza.

Umucamanza mu rukiko rukuru byamufashe byibura igihe kigera mu isaha asoma imikirize y’urubanza Bwana Dieudonne Ishimwe bakunze kwita “Prince Kid” aregwamo n’ubushinjacyaha.

Uregwa ntiyari mu cyumba cy’urukiko ndetse n’abamwunganira mu rwego rw’amategeko. Hagaragaye gusa uruhande rw’ubushinjacyaha. Ni mu rubanza rw’ubujurire nyuma y’aho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumugize umwere.

Mu guhanisha uregwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri, umucamanza mu rukiko rukuru yavuze ko umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yabuze ugushishoza mu cyemezo yafashe cyo kugira umwere Prince Kid.

Amaperereza yakozwe n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB yemeza ko Ishimwe yasambanyaga bamwe mu bakobwa bitabiriraga amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda ndetse na bamwe mu batwaye amakamba muri ayo marushanwa.

Abakobwa bamushinja bavuga ko yabikoze yitwaza ububasha yari afite muri Rwanda Inspiration backup yateguraga ayo marushanwa. Uwahawe izina rya BMF ubushinjacyaha bwemeza ko uregwa yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato, nta bushake bwuzuye afite nyuma yo kumuha ibisindisha.

Ku nyandiko bamwe muri abo bakobwa bakoreye imbere ya noteri bavuguruza ubuhamya batanze mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha , urukiko rukuru rwaziteye utwatsi. Ni cyo kimwe n’ubuhamya batangiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Abo bakobwa bemeza ko Prince Kid atabahohoteye nyamara mu bugenzacyaha barabyemeje. Urukiko rukuru rwanzuye ko umutangabuhamya wivuguruje cyangwa wahinduye imvugo atari we uha agaciro ubuhamya bwe, bigenwa n’urukiko.

Rwavuze ko ibyo babajijweho mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ari byo bifite agaciro. BKF avuga ko Ishimwe yamusambanyije mu bihe bidasanzwe bya Guma mu rugo amuha amafaranga yo kumutunga na musaza we no kwishyura ishuli.

Urukiko rukuru rukavuga ko urukiko rwabanje rutagaragaje niba uko kwemera gusambana n’uregwa kwari kuzuye. Umucamanza mu rukiko rukuru yavuze ko uwamubanjirije atashishoje bituma aha agaciro ibimenyetso by’uregwa kandi bishidikanywaho.

Nyuma y’iryo sesengura umucamanza mu rukiko rukuru yatangaje ko uregwa ahamwa n’ibyaha bibiri; icyaha cyo gukoresha undi imbonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Umucamanza yamuhanaguyeho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Umucamanza yavuze ko ibyaha bihama Prince Kid bigize “impurirane mbonezamugambi.”

Yavuze ko yagombye kuba amuhanisha igifungo cy’imyaka 16 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’amanyarwanda. Yamugabanyirije igihano amukatira gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri. Yavuze ko hari ku nshuro ya mbere uregwa ahanwa n’inkiko.

Umucamanza kandi yategetse ko Ishimwe Dieudonne bakunze kwita Prince Kid agomba kwishyura amagarama y’urubanza angana n’amafaranga 40.000.

Uko yagendaga asoma ingingo ku yindi yumvikanisha ko uregwa ahamwa n’ibyaha , ni na ko abakunzi be bari baje kumva urubanza bagendaga bahaguruka umwe umwe bagataha bimyoza.

Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kubona uruhande rwatsinzwe ngo rimenye uko rugiye kubyitwaramo. Hari umunyamategeko watubwiye ko uru rwego Prince Kid yatsindiweho ari rwo rwa nyuma.

Uwo munyamategeko yatubwiye ko igishoboka ku ruhande rwatsinzwe ari ukwandikira perezida w’urukiko rw’ubujurire rutakamba rumusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane. Ibyo yabikora mu gihe kitarenze iminsi 30.

Yatubwiye ko kuba Prince Kid hari ku nshuro ya mbere atsinzwe muri uru rubanza ibyo bimuha amahirwe yo kuba igihe yakwandikira urukiko rw’ubujurire bamwumva vuba.

Mu mwaka ushize wa 2022 ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize umwere Ishimwe kuri ibi byaha byose, rutegeka ko ahita asohoka muri gereza. Aregwa ibyaha byo kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu 2022.

Intandaro ni amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye by’imbere mu gihugu avuga ko mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda habamo ruswa ishingiye ku gitsina. Byateye urwego rw’ubugenzacyaha kubikoraho iperereza ruhereye ku itumanaho rya Ishimwe.

Nibutse ko yahoze akuriye ikigo Rwanda Inspiration Backup cyateguraga amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda. Kuva Prince Kid yafungwa ku rwego rwa mbere ayo marushanwa yakurikirwaga n’abatari bake hirya no hino ku isi mu rwego rw’imyidagaduro, ubutegetsi bwabaye buyahagaritse mu buryo bwise ‘ubw’agateganyo’.

VOA