Kuri FPR Inkotanyi gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage ni ibintu bihabanye cyane. Yitwaje ibinyoma n’akalimi gasize umunyu, ibeshya amahanga, ibeshya abanyarwanda, ko igamije gucyura impunzi, izaniye abanyarwanda demokarasi kandi ko izashyiraho igihugu kigendera ku mategeko no kubahiliza uburenganzira bwa buri muntu. Inkundarubyino zo mu gihugu imbere zirabyemera zirayiyoboka karahava, zirayirwanilira. Inkundarubyino zo mu mahanga zenyegeza intambara, mu mivu y’amaraso arenze ukwemera ziyigeza ku ngoma. Ibyo yiyemeje byose bihinduka imfabusa. Nyamara kuri wese : umunyu n’isukali birasa. Kubivangura bisaba kubyumva.
Ikinyoma n’ukuri birajyana. Ikinyoma cyatanazwe n’umunyabugeni kizavumburwa gusa na wa muntu uzibaza ashaka ukuri. Adahubutse. Ibi na byo bisaba kumva. Mbere y’uko FPR Inkotanyi zitera u Rwanda, hari amahoro yemereraga buri wese gukorera aho ashaka ibyo ashaka n’uko ashaka, gusa atabangamiye abaturanyi. Ababa barabifasheho ukuri, nabasabaga, niba banyumva, gusubiza amaso inyuma, maze bitegereze ibi bikurikira:
Mu uwa 2017, ku wa 14 Nyakanga, ababajwe n’uko iyo FPR ihitanye se kandi ari mu bantu ba mbere bayifashije mu urugamba ryo gufata ubutegetsi ku ngufu, Diane Shima Rwigara arema umutwe wa politiki awita Mouvement de Salut du Peuple ; we ubwe yiyamamaliza umwanya wa perezida wa repubulika. Aba akojeje agati mu ntozi. Bwacyeye bamuhindanije, amafoto ye yambuye ubusa bayashyira ku karubanda bagamije kumuhindura indaya. Leta yemeza ko afatwa agafungwa. Abapolisi baramushimuta. Amezi 2ashize bemera ko bamufite we na nyina na murumuna we. Baraburanye baratsinda kuko ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso bifatika. Barafungurwa nyuma y’imyaka 2.
Mu uwa 2009, umudamu Umuhoza Victoire Ingabire yasubiye i Kigali agamije kwandikisha FDU – Inkingi ngo rizapiganwe mu matora ya perezida wa repubulika. Bamugaraguje agati. Muri mutarama 2010, baramufunze aregwa “gupfobya geocide yakorewe abatutsi muri 1994”, kuko yavuze ngo “abishe abantu bagombye kubiryozwa”. Aburanye akatirwa imyaka 8, ajuliye bayigira 15. Asaba imbabazi z’ibyaha atemera, avanwa muri gereza. Ubu afungijishe ijisho. Magingo aya ntashobora gusohoka mu gihugu.
Mu uwa 2003, FPR-Inkotanyi zemereye abanyarwanda babyifuza kurema imitwe ya politiki. Abantu benshi bagiye inyuma ya ba Bwana Kabanda Célestin na Minani Faustin na bagenzi babo baremye ishyaka ryitwaga ADEP Mizero. Bamaze gushyiraho inzego z’agateganyo no gushyira umukono ku itegekoshingiro ry’ishyaka ryabo imbere ya Noteri, Leta ya FPR yaje kuryima ubuzimagatozi. Abayobora ishyaka bamaze ukwezi bitaba buri munsi gendarmerie. Ishyaka libuzwa gukora ku mugaragaro. Bwana Twagiramungu Faustin yaje kwiyamamaza, Abayobora ADEP Mizero-Alliance, Démocratie, Equité, Progrès- Mizero bafata icyemezo cyo kwamamaza uwo mugabo. Abagombaga kumubera indorerezi babuzwa na FPR gukora uwo murimo. Ibarura riba nta ba aseseri be bamurebera. Impapuro zamutoye zirahambwa, ahandi ziratwikwa.
Paulo Kagame yagiye gutegerereza muri stade national i Remera imyanzuro y’ibarura yageze saa mnane z’ijoro, atorwa kuri 95%; Bwana Twagiramungu Faustin agira 5%. Abantu bose bamamaje uyu Bwana Twagiramungu Faustin barafunzwe. Muri kamena 2004, inama ibera mu ishuli rya Mutagatifu Andereya i Kigali Nyamirambo, ifatirwamo ibyemezo byo gufunga abantu bose bamamaje Bwana Twagiramungu Faustin ; abakorera Leta bakirukanwa, abikorara n’abakorera ibigo byigenga bakabuzwa uburyo bwo gukora. Abanyeshuli bayagizemo uruhare, abari mu uwa gatanu barirukanwa, abari mu mwaka wa nyuma bimwa impamyabushobozi zabo.
Bwana Twagiramungu Faustin ubwo yashatse gusubira i Kigali gupiganwa mu yandi matora yimwe impapuro na Ambasade y’u Rwanda mu Ububiligi. Abandi bashatse kujyayo babuzwa amahwemo bageze i Nairobi.
Mu uwa 2003, Bwana Niyitegeka Théoneste, muganga wavuye abaryayi igihe cy’intambara kuva 7 mata mu bitaro by’i Kabgayi, atigeze atiribuka ngo ave ku bitaro. Intambara irangiye yakomeje kuvura. FPR ibeshye abantu ko ibemereye kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, muganga Niyitegeka Théoneste yiyamamaza ku giti cye. Nyuma ya 2004, iyo FPR yamushakiye ibyaha. Imukatira imyaka ibaye 20 y’igifungo. Amaze guhabwa imbabazi, ahimbirwa ibyaha na abaturanyi asubizwamo.
Mu uwa 2002, FPR-Inkotanyi yashatse ko ishyaka MDR riseswa. Kuko ishyaka riseswa na bene ryo cyangwe se rigaseswa n’icyemezo cy’urukiko rwa mbere rw’Iremeza. Nk’ishyaka babuze ibyo barirega. FPR ishaka gukoresha ba Docteurs Gasana Anastase na Marara, abagize bureau politique bandi bababera ibamba. Ni bwo FPR yakoreshaga deputé witwa Mukama Abbas ngo ahimbe rapport. MDR ishyirwa mu kabati ityo, idasheshwe.
Mu uwa 2001, Pasteur Bizimungu, wari Perezida na Charles Ntakirutinka wari minisitiri, na bagenzi babo baremye ishyaka PDR Ubuyanja. Bafunzwe baregwa divisionnisme ethnique, association de malfaiteurs, désobéissance civile, détournement de fonds. Bwana Bizimungu Pasteur yasabye imbabazi, nyuma y’imyaka 6 arafungurwa. Charles Ntakirutinka yarangije igihano cye. Imyaka 10 y’igifungo.
Mu uwa 2000, ni bwo Paul Kagame yeguje perezida Pasteur Bizimungu. Uwafashe ubutegetsi ku ngufu ni we utegeka. Muri nyakanga 1994, byabaye ngombwa kuyobya uburali. Byongeye kandi uwo Paul Kagame yari akeneye immunité diplomatique kuko isi yose yari itangiye ibyo kumushyira mu majwi.
Umuntu wese ushyira mu ukuri asanga FPR-Inkotanyi yarabeshye abantu babeshyeka. Ubwa yo nta demokarasi ishaka. Abantu 2 ntibabwira 8 ngo dutore. Na magingo aya abatabyumva batso ni abapfayongo. Aho umuntu umwe ahingana n’ijwi rimwe gusa kandi ribara ntabwo yo yabyungukiramo. Abafite ubumenyi n’abafite amafaranga bagomba kuyagabana na yo kandi igatwara menshi. Ubyanze wese iramwica ikayatwara yose. Cyangwa se ikamurega génocide yakorewe abatutsi, agakebera. Akabunza imitima. Kwambura cyangwa se iterabwoba!
Isaac Nkurunziza