Urukiko rwategetse ko Karasira asuzumwa n’abaganga 3 b’i Ndera!

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza, mu cyemezo cy’Urukiko cyasohotse kuri uyu wa Kane kivuga ko hashyizweho itsinda ry’abaganga 3 bo ku bitaro by’i Ndera rizasuzuma niba Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe.