UBUTUMWA BW’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023.

Nadine Claire Kasinge, umukuru w'ishyaka Ishema

Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda.

  1. Imyaka 29 irashize twibuka umunsi u Rwanda rwaciwe umutwe maze ababisha bakirara mu benegihugu bakabicamo abatagira ingano muri gahunda yari yatangiye tariki ya 01 Ukwakira 1990 i Kagitumba muri Byumba, n’uyu munsi ikaba igikomeje. Itariki ya 06 Mata 1994 izahora yibukwa nk’umunsi winjije u Rwanda mu mperuka y’igice cy’intambara cyagejeje FPR Inkotanyi ku butegetsi.
  2. Koko rero, ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana, Perezida w’Uburundi Cyprien Ntaryamira, Umugaba w’ingabo Déogratias Nsabimana n’abandi bari kumwe, ryaciye igihugu umutwe, haba mu butegetsi bwa gisikare no mu bwa gisiviri haba icyuho mu buyobozi, abaturage basubiranamo.
  3. Mu gihe tuzirikana aya mateka akakaye igihugu cyacu cyanyuzemo reka twibukiranye ibi bikurikira:
  • A. Kuva u Rwanda rwahitamo kugendera ku matwara ya Repubulika na Demokarasi, igice cy’abanyarwanda bari batsimbaraye ku ndonke bakuraga ku butegetsi bw’agatsiko ka cyami cyahisemo guhunga u Rwanda no kurugabaho ibitero by’Inyenzi, byahitanye abantu benshi kugeza mu mwaka wa 1967. Ibyo bitero byari bigamije kugarura Umwami, n’ingoma Kalinga igakomeza igatamirizwa ibishahu by’abahutu.
  • B. Ibitero by’Inyenzi binaniwe habayeho agahenge maze hategurwa intambara karundura yari igamije kwica abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’abahutu kugira ngo hasibangane icyitwa majorité cyatumye ubwami butsindwa ruhenu muri Kamaparampaka ya 1961.
  • C. Igitero cy’itariki ya 01 Ukwakira 1990 cyaje gifite intego yo kumaraho abahutu bose aho bishoboka n’abatutsi bashoboraga kubangamira uwo mugambi mubisha. Intangiriro ya jenoside yakorewe abahutu ni iyo ngiyo.
  • D. Ku itariki ya 06 Mata 1994, Inkotanyi zishe umukuru w’igihugu n’umukuru w’ingabo zigamije guteza akavuyo no kurema icyuho zanyuramo ngo zigere ku butegetsi. Ni uko icyari jenoside yakorerwaga abahutu cyiyongeraho jenoside yakorewe abatutsi. Mu gihe cyose abasirikare bakuru b’ingabo z’igihugu, (FAR) basabye FPR guhagarika intambara ngo bajye gukiza abaturage bari bahanganye, Inkotanyi zo zarabyanze ndetse zibwira isi yose ko jenoside yarangiye, ngo si ngombwa kuza gutabara, ngo ndetse uzaza gutabara zizamurwanya. Aho hari tariki ya 30 Mata 1994, hashize iminsi 24 indege imaze guhanurwa. Ku rundi ruhande ni ko FPR ikoresheje abatekinisiye (techniciens) bayo bari baracengeye mu mashyaka menshi yashishikarizaga kandi ikerekera abahutu kwica abatutsi kugira ngo koko bigaragare ko abatutsi bari gukorerwa jenoside. Abo batekinisiye ni nabo bafataga amafoto bakajya kuyerekana nk’ibimenyetso takuka by’ibirimo kuba.

Banyarwanda Banyarwandakazi,

  1. Birababaje kubona akaga kagwiriye u Rwanda gakoreshwa mu nyungu za Politiki, aho guhoza amarira imfubyi n’abapfakazi ahubwo hagahoraho gahunda zikomeza kubatoneka no kubashinyagurira, kubeshyera abahutu batagize uruhare mu bwicanyi, kubuza abatutsi barokowe n’abahutu gutanga ubuhamya, guhiga abahutu hagamijwe kubagerekaho urusyo no kubakura mu kibuga cya politiki, gukoresha inzibutso za jenoside nk’igishoro mu bukerarugendo, cyangwa igikoresho cyo gusaba imfashanyo, n’ibindi byinshi bigamije gutsimbarara ku butegetsi bw’umuntu umwe  Paul Kagame ubeshya ko ari we rukumbi wahagaritse jenoside. Iyi politiki mbi ya FPR ni iyo kwamaganwa.
  2. Twihanganishije kandi dufashe mu mugongo abo bose babuze ababo kandi turifuriza abatuvuyemo gukomeza kuruhukira mu mahoro. By’umwihariko ariko, ndahamagarira Abanyarwanda b’ingeri zose ngira nti: Aho gushaka imbaraga zisenya igihugu mu guhembera umujinya, dushakire imbaraga zubaka mu kwimika kuvugisha ukuri ku byabaye kuko ari byo bizatugeza ku bwiyunge bw’abanyarwanda”.
  3. Ntituzahwema guharanira gushyiraho mu Rwanda ubutegetsi bugendera ku mategeko, buzaha ubutabera buri munyarwanda wagizweho ingaruka n’ubwicanyi, kandi bugahana bwihanukiriye ababiba inzangano mu Banyarwanda kimwe n’abahohotera uburenganzira bwa muntu bose.

Imana ihanagure amarira abanyarwanda bose bashavuye.

Muragahorana Ishema ry’u Rwanda.

Bikorewe Montreal

Kuwa 06/04/2023

NADINE Claire KASINGE

Perezida.

Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2024