Urwikekwe hagati y’igisirikari cy’u Rwanda n’icya Kongo ruraca amarenga y’intambara itutumba hagati y’ibihugu byombi

Muri iki gihe hamaze iminsi havugwa urwikekwe hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo rwaje no kuvamo urupfu rw’umusirikari wa Kongo rwabaye kuwa gatandatu taliki 3 Ugushyingo 2012 akaba yararashwe n’abasirikari b’u Rwanda bamushinja ibikorwa by’ubutasi byaje gukurura ubwumvikane buke hagati y’impande zombie aho buri ruhande rushinja urundi kuba rwararukoreye urugomo.

Ibi bikorwa byo gushotorana bibaye mu gihe leta ya Kongo ishinja leta ya Kagame gushoza intambara mu burasirazuba bw’icyo gihugu yikinze inyuma y’umutwe w’inyeshyamba za M23 bikaba byaratumye amahanga ahagarikira u Rwanda imfashanyo mu gihe Umuryango w’Abibumbye nawo wemeza ko leta ya Kagame ariyo nyirabayazana w’ibibera muri icyo gihugu.

Amakuru aturuka muri minisiteri y’ingabo z’u Rwanda aravuga ko Kagame amaze iminsi yitegura urugamba rukaze ku buryo muri iyo minisiteri hashize iminsi ikabakaba ine habera amanama y’akatavanaho aho hategurwaga uburyo bazarinda ibitero bishobora kuzaturuka muri Kongo. Bikaba bivugwa ko amakamyo ya gisirikari aherekejwe n’imodoka za gisivili ariko zikoreshwa mu nzego z’iperereza amaze iminsi akwirakwiza ibikoresho bya gisirikari hirya no hino mu gihugu hagamijwe kwitegura guhangana n’ibitero bishobora kuzaturuka muri Kongo. Bikaba bivugwa ko Kabila yaba yaritabaje ibihugu by’amahanga nka Angola na Afrika y’Epfo ngo bizamufashe guhashya inyeshyamba za Kagame.

Andi makuru aturuka mu bakozi b’amabanki aravuga ko ayo mabanki yahawe itegeko ryo kutongera gutanga amafaranga y’inguzanyo no kutongera gutanga umusogongero ku mushahara (avance sur salaire) kereka ngo mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha. Ibi ababikurikiranira hafi bemeza ko u Rwanda rushobora guhura n’ingorane zikomeye kuko n’abaturage kuri ubu basaba Imana ngo ibakize umunyagitugu. Iri hagarikwa ry’amafaranga ngo rigamije gufasha leta ya Kagame kwiyegereza umutungo kugirango igihe yaba igabweho igitero gikomeye izashobore kwivuna umwanzi nibiba byanze iyikorere iyabangire ingata nk’uko byemezwa n’abo mu gisirikari cya Kagame.

Na none amakuru aturuka muri minisiteri y’imari aremeza ko noneho iyi minisiteri yahawe inshingano zo gushakisha aho amafaranga yaturuka kugirango abakozi bakomeze guhembwa ikaba yaranabwiwe ukuri kose ko nta mafaranga ahari ngo bazakore uko bashoboye barebe ko nibura haboneka imishahara y’abakozi. Ibi ariko bikomereye cyane iyi minisiteri ariko ngo harateganywa gukomeza kugabanya abakozi bo mu nzego zimw na zimwe. Ndetse no mu kiganiro Ministre w’imali Bwana John Rwangombwa yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters yatangaje ko inkunga z’amahanga zahagaritswe nibirenga ukwezi k’Ukuboza 2012 zitarongera gutangwa bizasiga iheruheru ubukungu bw’u Rwanda. Aha biravugwa ko abaganga bo mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali bya Kigali bagabanyirijwe imishahara ndetse bamwe baranasezererwa. Iki kikaba ari ikibazo cy’insobe kuri leta ubu isa n’aho yabuze uko yifata nyuma yo guterwa umugongo n’amahanga.

RLP