Victoire Ingabire aravuga iki ku cyemezo cyo kwangirwa gukurwaho ubusembwa?

Kigali, ku itariki ya 13 Werurwe 2024 – Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Perezida wa DALFA, mu itangazo rigenewe abanyamakuru yatangaje uburyo yababajwe bikomeye n’icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo kutamugira umwere uyu munsi, mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abadepite n’ay’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Ingabire, wari ufite icyizere cyo kwiyamamariza umwanya mu matora, agamije kuzana impinduka na demokarasi, yabonye ko kutamugira umwere bidakwiye kwitwa gusa ingorane ze bwite ahubwo ko bishushanya n’ibibazo byagutse igihugu cy’u Rwanda gifite.

Icyemezo cy’urukiko kije mu gihe hari impungenge zikomeje kwiyongera ku bwigenge bw’ubucamanza, uburenganzira bwa politiki, no gucecekesha ijwi ritavuga rumwe na leta mu Rwanda. Ibi, bikaba bishimangira ibyemezo by’imiryango mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu hamwe n’abafatanyabikorwa b’iterambere bavuga ku Rwanda.

Kuba urukiko rwanze ubusabe bwo kugira Ingabire umwere ni ikimenyetso cy’inzitizi ziri mu kwinjira muri politiki no ku hakenewe ivugururwa mu miyoborere y’igihugu. Iki gihe cyagakwiye kuba umwanya wo kugaragaza ubushake bwa politiki mu kuzana demokarasi nyayo mu Rwanda. Iki cyemezo cyagize ingaruka ku ruhare rwa Ingabire mu ruhando rwa politiki y’u Rwanda ndetse no ku bushobozi bw’Abanyarwanda mu gushaka indi mitekerereze ya politiki.

Nubwo yahuye n’iki cyemezo kigayitse, Ingabire yagaragaje ko umuhate we utigeze ucogora. Yemeje ko azakomeza urugamba rwo guharanira ishyirwaho rya demokarasi nyayo mu Rwanda, guharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera. Yavuze ko inzira igana ku mpinduka ikunze kuba irimo inzitizi, ariko ko binyuze mu kwihangana no gufatanya, hashobora kugerwaho sosiyete itekanye kandi ya demokarasi.

Bityo, iki ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma no kureba uko u Rwanda rwakwitabira ibiganiro byubaka, biganisha ku butabera, demokarasi n’ubwisanzure bwa politiki. Ni igihe cyo gushyira imbere ibitekerezo binyuranye no guha umwanya ijwi ry’abatavuga rumwe na leta, mu rwego rwo kubaka u Rwanda rurangwa n’ubwumvikane n’iterambere rirambye.