KUVA MU GIHE CY’IMISHYIKIRANO Y’ARUSHA KUGERA NA NUBU, ABANYARWANDA BAKOMEJE KUZUNGEREZWA MURI MUZUNGA Y’ABANYAPOLITIKI BAKURURA BISHYIRA

Yanditswe na Valentin Akayezu

Abanyamateka batubwira ko mu myaka ya 1950 ubwo mu Rwanda hatangiraga amajwi yo gusaba impinduka mu mitegekere y’u Rwanda, amashyaka arimo za MDR Parmehutu na Aprosoma, yandikiye Umwami Rudahigwa amusaba ibiganiro bigamije kureba uko ubusumbane hagati y’Abanyarwanda bugomba kurandurwa, cyane cyane Abahutu bari ku ngoyi y’ubuja. Rudahigwa bivugwa ko yaganiriye icyo kibazo n’Inteko y’Ibwami (yagereranywa na Parlement) ikaba yari igizwe gusa n’indobanure zo mu ishyaka rya RUNALI.

Iyo Nteko y’i Bwami yaje gusohora inyandiko yo mu 1956 yiswe “Mise au Point” ikaba yarabanje guhakana ko nta kibazo kiriho hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ariko kandi iyo nyandiko yongera gushimangira ko Abatutsi ari ibimanuka, badashobora gusangira ubutegetsi n’abaja b’Abahutu (iyi nyandiko iboneka mu gitabo “Inganji Karinga cyanditswe na Musenyeri Alex Kagame wahoze ari Umwiru i Bwami). Cyakora kuko igitutu cyari gikomeje kuzamuka, kandi Rudahigwa abona neza uko ibintu bikomeje gufata umuvuduko mu bihugu nka Kongo Lewopordiville yaje kuba Zaire aho ba Patrice Emery Rumumba bari batoroheye ubutegetsi bw’abakoloni no mu Burundi aho Rwagasore Louis yari ku isonga ry’impinduka, Rudahigwa yaje gufata icyemezo cyo guca ubuhake mu rwego rwo gusa nk’ucubya umurindi w’abashaka impinduka agamije kwerekana ko hari impinduka ashaka gukora.

Abakuru bibuka cyangwa babaye mu bihe bya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, bavuga ko mu mwaka 1977, Habyarimana Yuvenali, yakoze ingendo mu gihugu hose maze ubwo yari i Butare, mu ijambo yagejeje ku bari bamukurikiye, akaba yarababwiye ko ikibazo gikomeye u Rwanda rufite, ari Ubumwe n’amahoro. Umenya ahari ari nayo mpamvu ishyaka rye rya MRND mu ntego zaryo eshatu ryari rifite, zari :Ubumwe, Amahoro n’Amajyambere.

Abakuru bari baraho icyo gihe Habyarimana Yuvenali asobanura uko ikibazo cy’igihugu ari ubumwe n’Amahoro, Gitera Yozefu wari warashinze ishyaka rya Aprosoma mu myaka ya za 1950, yaje kubaza Perezida Habyarimana ati icyo kibazo cy’ubumwe uvuga kiri hagati ya nde na nde? Habyarimana yamushubije ko kiri hagati y’Abanyarwanda. Gitera Yozefu aramubwira ati nyamara icyo si cyo kibazo, ikibazo ni ubutegetsi hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Habyarimana ati uzabinyandikire neza. Gitera aragenda akora inyandiko yacishije mu kanyamakuru kitwaga “ecurium” cg “ecuratium”(izina ry’icyo kinyamakuru sinibuka neza uko ryandikwaga ni ijambo ry’ikiratini). Habyarimana ngo aza kubaza Gitera ati nagusabye kubinyandikira, sinagusabye kubitangariza rubanda maze Gitera nawe abwira Habyarimana ko yamusabiye ku karubanda kubimwandikira!!!

Mu gihe cy’imishyikirano yaberaga Arusha ikaza gusinywa tariki ya 04 Kanama 1993, ikaba yarahuzaga Leta y’u Rwanda n’umutwe wa FPR Inkotanyi, haganiriwe ibintu bitandukanye birebana n’ibibazo by’ u Rwanda, ariko nta hantu ikibazo cy’ubwoko n’imibanire y’Abanyarwanda muri ayo moko bibonamo, kigeze kivugwaho!!! Ibyo byanteye amatsiko yo kubaza umwe mu banyamakuru, icyo gihe akaba yarakoraga muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ari nabyo byamuhaye uburyo bwo gukurikirana iyo mishyikirano kuva itangiye kugera ishoje, tukaba twari duhuriye ahantu tuganira, nagize amatsiko yo kumubaza impamvu Arusha ikibazo cy’ubwoko mu Rwanda kitigeze kiganirwaho?

Uwo munyamakuru yaje kumbwira ko Nyakwigendera Nayinzira Jean Nepomuseni wari warashinze ishyaka rya PDC yaje gusaba ijambo ubwo iyo mishyikirano yari irimbanije maze avuga ko abona ikibazo nyamukuru cy’u Rwanda aricyo cy’Ubwoko kiri gusimbukwa ndetse no kwirengaginzwa kandi aricyo cyagombye kwibandwaho cyane!! Ntakirutinka Charles wari mu bakuru bashinze kandi bakayobora n’ishyaka rya PSD yahise amubwira ko batari Arusha gutakaza umwanya baganira iby’Abahutu n’Abatutsi. Ubwo Pasteur Bizimungu, uyu akaba yaraje no kuba Perezida wa Repubulika mu gihe cy’inzibacyuho kuva muri Nyakanga 1994 kugera mu 2000, icyo gihe Pasteur Bizimungu wari mu bari baguze “délégation” ya FPR Inkotanyi muri iyo mishyikirano, nawe ngo yahise yunga murya Charles Ntakirutinka maze avuga ko nta kibazo cy’amoko kiri mu Rwanda. Muri make abanyapolitiki bose bari Arusha, buri wese yari ashishikajwe no kwicungira uko azavana intebe y’ubutegetsi muri iyo mishyikirano, ntawari uhangayikishijwe n’ibibazo biremereye umuryango nyarwanda.

Nyamara ubwo Pasteur Bizimungu yeguzwaga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, we na Charles Ntakirutinka wahoze ari Ministre muri Leta ya Bizimungu, bahise bashinga ishyaka PDR Ubuyanja. Muri manifesto yiryo shyaka, bagaragajemo ko ikibazo gikomeye cy’U Rwanda ari ikibazo cy’Ubwoko. Ndetse mu kiganiro Pasteur Bizimungu yahaye ikinyamakuru cya Jeune Afrique ari nacyo cyaje kumuviramo gukurikiranwaho icyaha cyo gukurura amacakubiri, yatangaje ko niba ibintu bidahindutse mu Rwanda, bivuze ko nyuma y’imyaka 15 cyangwa 30, Abahutu nabo bazafata intwaro bakibohoza nkuko n’Abatutsi babigenje nyuma y’imyaka 30!!

Iyo urebye uko abo banyapolitiki Bizimungu, Charles Ntakirutinka na ba Twagiramungu Faustin n’abandi, mu myaka ya za 1991-1994 baje bitwa ko ari Abanyapolitiki beza b’Abahutu batarangwa n’ivangura (Hutus modérés) ariko wareba amaherezo yabo ya politiki ugasanga barimo bakoresha imvugo imwe nk’iya abandi banyapolitiki b’Abahutu bagenzi babo icyo gihe babonwaga nk’intagondwa z’Abahutu “Hutus extrémistes”, umuntu ntiyabura kuvuga ko politiki yo guhisha ikibazo cy’ubwoko kimaze kumunga umuryango nyarwanda, ari politiki y’amayeri y’inda gusa no kurwanya ukuri kwerekeza ku mahoro arambye.

Igitangaje kindi ni uko na FPR ubu ifite imvugo yo kwerekana ko ubutegetsi bwayibanjirije bwarangwaga n’ivangurabwoko, ko Abatutsi bari ibicibwa, ko jenoside yateguwe guhera mu 1959, nta hantu na hamwe yigeze ihingutsa ayo magambo mu gihe cy’ibiganiro by’imishyikirano y’Arusha. Ibyo FPR ivuga ubu, ni ibintu yatangiye gucura aho imariye gufata ubutegesi, ariko nta hantu yari yarigeze ibigaragaza ko ari ibibazo u Rwanda rwari rufite. Yewe no mu ngingo umunani yashyiraga imbere zigaragaza ko arizo mpamvu z’urugamba rwayo, ntaho yigeze igaragaza ko ije kurwanya itotezwa rikorerwa ubwoko, ndetse ntaho yigeze ivuga ko hari ikibazo cya jenoside Abatutsi bakomeje gukorerwa guhera mu mwaka wa 1959. Ndetse yewe n’impamvu ya cyenda ngo yo kurwanya jenoside yaje kongerwa kuri za mpamvu umunani, yongeweho aho FPR imariye gufata ubutegetsi!!

Ese kuberi iki ubwo Muzehe Nayinzira yasabaga ko ikibazo cy’ubwoko mu Rwanda kiganirwaho, FPR itabishyigikiye, ahubwo Bizimungu wari wari mu bayoboye intumwa zayo mu mishyikirano agahitamo kubirwanya? Ku bwanjye FPR yahisemo guceceka ibibazo by’ubwoko kuko yari yaramaze kubona uburyo icyo kibazo kiramutse gikemuwe byabangamira umugambi wayo wo kwigarurira ubutegetsi ikabwikubira kuko kuba FPR yarungukiye cyane mu macakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi si “agaseseshwarumuri” wa mugani w’Abarundi.

Uretse na FPR ikomeje guhakana ko nta kibazo kiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ariko usanga hari n’abandi banyapolitiki bayirwanya bakomeje kumvikanisha ko nta kibazo cy’amoko kiriho hagati y’Abahutu n’Abatutsi ko ikibazo ari FPR gusa cyangwa Kagame!! Unasanga kandi Abandi banyapolitiki nabo bumva ko ikibazo ari akarengane gusa Abahutu bakorerwa ubungubu, maze bakirengagiza ikibazo cy’abatutsi mu mitegekere y’Abahutu ari nayo mvano y’aho u Rwanda rugeze ubungubu. Iyi “denial politics” izakomeza kuba umuzi w’urwikikwe rudashira hagati y’Abahutu n’Abatutsi kandi bizakomeza kugorana kubaka igihugu gitekanye kandi gihumuriza buri wese igihe cyose izo mpande zose zizakomeza kwihambira mu bugwari bwazo bwo guhakana ko zifitinye ikibazo hagati yazo!!