2021: Nta gusengera igihugu kwabayeho, abantu barebeye mu ngo zabo filime bateguriwe

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu Rwanda hari hamaze kumenyerwa ko buri mwaka mu ntangiriro yawl haba igikorwa ngarukamwaka cyiswe icyo gusengera igihugu / National Parayer Breakfast, cyitabirwa n’abantu b’ingeri zose zihagarariwe, kuva ku nzego zo hasi kugera kuri Perezida wa Repubulika.

Mu mwaka ushize iki gikorwa nticyabayeho, kuko iminsi gisanzwe kiberaho, igihugu cyose cyari cyarashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo. Abantu batari bake barabinenze cyane, bakabaza ukuntu mu bihe byitwa ko ari byiza ari bwo abayobozi b’u Rwanda bibuka kwiragiza Imana, ariko mu bihe by’amakuba nka biriya by’icyorezo cya Coronavirus bagahitamo kwirengagiza isengesho ry’igihugu.

Ibi byo kunenga iyi gahunda, byingeze gusemburwa no kuba Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania barashyizeho gahunda idasanzwe yo gusengera igihugu, ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda biracika ngo kuki bo bananiwe gusenga mu gihe bugarijwe.

Mu kwikura mu isoni, uyu mwaka Leta yakinze ibikarito mu maso abanyarwanda, ibabwira ko hazabaho gahunda y’amasengesho yo gusabira igihugu ku cyumweru tariki ya 28/03/2021. Nyamara iyo gahunda ntiyariho, ahubwo bari bararangije gufata videwo ya film bari bwereke Abanyarwanda ku munsi nyirizina wari witiriwe icyo gikorwa.

Tujya kumenya iby’iyi nkuru, twabitewe no kuba uyu munsi i Kigali hari abakomeje kubazanya ngo harya ya masengesho yabereye he? Abari basanzwe bayatumirwamo biganjemo abayobozi b’amadini n’amatorero ntibatumiwemo, nabo barebeye film mu ngo zabo nk’abandi bose.

Uko video ya film yeretswe Abanyarwanda yakozwe

Ni filime yakinwe n’abantu barindwi, barimo Bariho Lambert wiswe umusangiza w’amagambo, MC, wavuze ibyo agomba kuvuga byose, akabirangiza, akitahira, ikipe tekiniki ikabibika.

Uwa kabiri ni Munyemana Eric Umuyobozi wa Rwanda leaders Fellowship ishinzwe gutegura aya masengesho. Nawe yafashwe amafoto hacaho iminsi mbere y’umunsi nyirizina yamurikiweho.Yatanze ijambio ry’ikaze.

Umukinnyi wa gatatu w’iyi film ni kagirimpundu Kevine wiswe Rwiyemezamirimo ukiri muto, yakinnye atanga ishimwe ku Mana ryo kuba ngo Kagame ayobora neza cyane, ngo n’inzego zose z’igihugu zikaba zitwara neza cyane.

Umukinnyi wa kane ni Dr Rutayisire Antoine usanzwe n’ubundi ahora atanga ikigisho gikuru muri gahunda ngarukamwaka yo gusengera igihugu.

Umukinnyi wa Gatanu ugaragara muri iyi film ni Bishop Kayinamura Samuel , Umuyobozi w’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda, wavuze isengesho rirerire imbere ya Camera, mu cyumba kitarimo abantu.

Kizigenza, ni Perezida Paul Kagame nawe washyizeho igice cye kitafotorewe aho abandi bafotorerwaga, akaba ari we wenyine wavuze mu Cyongereza, kandi ibyo yavuze bikaba byari byarasemuwe mu Kinyarwanda kera, kuko amagambo yanditse abisobanura, ahanini yazaga imbere gato y’ibyo agiye kuvuga mu Cyongereza. Ryari ijambo rigufi cyane, ry’iminota ibiri.

Muri iyi gahunda kandi, indirimbo zafashwe amashusho ni iza Chorale Ambassadors of Christ yo mu Badiventisti

Bamwe mu bari batangiye kwibaza ku rubuga rwa Twitter niba koko aya masengesho yarabayeho, basibye ubutumwa bwabo, nyuma yo kubona bitangiye kugibwaho impaka. Ntitwabashije kumenya niba babusibye kubwabo, cyangwa niba bocyejwe igitutu.