ESE AHO INGAMBA ZO KURWANYA COVID-19 NTIZABA ZIMA PREZIDA KAGAME UBURENGANZIRA RUBANDA GISESEKA N’ABAYOBOZI B’IBANZE BISANZURAHO !?

Perezida Kagame mu masengesho yo gusabira igihugu yo mu mwaka yashize

Yanditswe na Albert Mushabizi

Prezida KAGAME yagaragaje inyota, kandi yiteguye kwakira imbaga ngari y’abashyitsi bavuye imihanda yose; mu nama ya Commonwealth mu buryo bw’imbonankubone, mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka! Harabura gusa amezi abiri n’iminsi mike! Prezida KAGAME, ushegera iyi nama, akomeje kugaragara mu mashusho, yoherezwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu manama n’imihuro abandi baba bakoraniyemo. Ese Prezida KAGAME ntiyazatungura abanyacyubahiro bazaba bavuye imihanda yose bateraniye imbonkubone i Kigali; maze we akiyoherereza amashusho mu ikoranabuhanga !!

 N’ejo bundi byarongeye biba uko; ngayo amashusho ya Prezida KAGAME mu isengesho rihuza buri mwaka, ibikomerezwa mu ngoma ya Kigali! Iri sengesho ridahuza abantu benshi mu busanzwe, ryabaye kuwa 28 Werurwe. Hari ku nshuro ya 26 y’iri sengesho, kuko uyu muco watangiye mu Rwanda mu mwaka w’1995. Mu buryo bwo kohereza amashusho, KAGAME akaba yatanze ishimwe ku mana; ku cyorezo cya Covid 19. Yashimangiye ko inkingo zatanzwe kandi, ko ingaruka z’icyorezo cya Covid 19, zitabaye nyinshi ku baturage! Muri make yashimye Imana yazigamye u Rwanda muri iki cyorezo !

Inama n’imihuro ibonekamo umukuru w’igihugu, mu mashusho y’ikoranabuhanga hafi ya buri gihe, mu gihe rubanda giseseka n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bemerewe guterana mu buryo bwitwararitse icyorezo cya Covid 19!

Gusenga mu buryo bw’ikoranabuhanga kw’abayobozi bakuru b’igihugu; mu gihe za nsengero z’abanyarwanda giseseka, zemerewe guterana mu ngamba z’isuku zikakaye no guhana intera! Ibiri amambu, itangazo ry’inama y’Abaministri ku ngamba zo guhangana na Covid 19, ryasohotse kuwa 29, umunsi umwe nyuma y’iryo sengesho, ryongeye gushimangira ko insengero ndetse n’ibyumba by’amanama, bikomeje kwemererwa kwakira 30% by’ubushobozi bw’abantu byari bisanganywe, mbere ya Covid 19.  Uko biri kose, nta gushidikanya ko ibi bifite ikindi bihatse; ahari wenda, iri sengesho si ikindi cyubahiro gihabwa Imana; ni igikorwa cya politiki mu mwimerere nyakuri! Irebere nawe ubwo budasa bw’u Rwanda, ku mushumi ukurikira https://www.youtube.com/watch?v=ZYII2tTQjBI 

N’aho Prezida KAGAME abashije kuboneka, biba ari giturumbuka !

Prezida KAGAME yakira Charles Michel w’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, na Louise Mushikiwabo w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa; aba bashyitsi bakomeje mu mutambagiro wo kureba uko inkingo za Covid 19 zirimo gutangwa. Nyamara amashusho twaherutse ni ayo bari kumwe na Prezida KAGAME mu Rugwiro; mu mutambagiro twababonye bonyine! Abasobanukiwe n’ibyo kwakira abashyitsi (protocol), bahamya ko Bwana Charles Michel ari ku rwego rwo kuba yaragombaga gutambagirana na Prezida KAGAME. Bikaba biri mu ishema rye ndetse, kurusha uko ryaba ishema rya Charles Michel.

Icyakora icyabaye urukozasoni, muri ya mico Prezida KAGAME yihangishije yo kwigira kibonumwe; ni aho yasohotse mu birori byo ku rwego rw’igihugu, byari bigenewe Umukaridinari mushya, Antoine KAMBANDA, u Rwanda rwungutse mu mwaka ushize. Ibi byagaragaye nk’imyifatire idahwitse ku mukuru w’igihugu, mu birori byo ku rwego rw’igihugu, bigenewe igikorwa gihanzwe amaso n’isi yose ! 

Mu busanzwe se aya masengesho ngarukamwaka mu Rwanda atwibutsa iki kidasanzwe !?

Ni mu masengesho nk’aya, kuwa 12 Mutarama 2014; Prezida KAGAME yavugiye amagambo yuje, ubushinyaguzi n’ubunyamusozi; bitari bikwiriye ahantu hitwa ko hakoraniye abasenga, noneho bikaba agahomamunwa bikozwe n’umukuru w’igihugu! Muri aya masengesho niho Prezida KAGAME yahisemo kwigambira ko ari we wishe Colonel Patrick KAREGEYA wari yaramuhungiye muri Afrika y’Epfo, maze akamuhotorerayo mu ijoro ry’uwa 31 Ukuboza 2013 rishyira uwa 1 Mutarama 2014. Iri jambo ry’urukozasoni ku mukuru w’igihugu wigamba guhotora umuturage we, mu ikoraniro ry’abasenga; namwe mwaryikurikiranira ku mushumi ukurikira : https://www.youtube.com/watch?v=RsTER1fTXnY