HAGATI YA BA PREZIDA KAGAME NA KISEKEDI INDYARYA YABA NDE INDYAMIRIZI IKABA NDE?

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Nta shiti ko iki kibazo gikubiye muri uyu mutwe w’inyandiko, cyabera benshi icya nyirarureshwa! Abakurikiranira hafi imibano y’ibihugu mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange, ndetse n’umubano wa Congo-Kinshasa n’u Rwanda by’umwihariko; bazi akazina kogeye ka “Gisekeramwanzi”! Aka kazina gakomoka ku maradiyo akorera kuri murandasi y’abarwanya Leta ya Kigali; niko kahimbiwe Prezida KISEKEDI! Nyamara kamaze gukwirakwira no ku maradio n’ibindi bitangazamakuru, by’impirimbanyi z’Abanyekongo batavuga n’indimi zisa n’ikinyarwanda.

Abanenga umubano ukataje hagati ya ba Prezida bombi, babona ko KISEKEDI, mu kwiyegereza KAGAME, yaba akina n’umuriro! Nyamara ngo akabigira kabizi karya imboga karitse! Prezida KISEKEDI yatunguye  Vital KHAMERHE amugira ayo ifundi igira ibivuzo. Ibi bihabanye cyane n’uko akimwiyegereza, abafatira KISEKEDI ku rwara, bibwiraga ko yiyegereje umurusha uburambe n’amacenga muri politiki; bityo KAMERHE akaba yari kuba ari we Prezida nyakuri, naho KISEKEDI akaba igishushanyo! Abakongomani bamunenga bari batangiye kugereranya ishusho yabo bombi; n’iya Pasteur BIZIMUNGU wahoze ari Prezida w’igishushanyo, hitegekera KAGAME witwaga umwungiriza we!

Prezida KISEKEDI kandi yongeye gutungurana, akoze amavugurura ya politiki; yasize azengereje uwahoze ari Prezida KABILA n’impuzamashyaka ye. Uyu KABILA akaba yari amugeze ku buce, kubera ahari amasezerano y’ibanga, baba baragiranye ! KISEKEDI ni uwo, ni icyubi; iyo atarabona uburyo asangira n’uwishe se, aka wa mugani w’umunyarwanda !

Umubano wa  ba Prezida KISEKEDI na KAGAME watangiye wuje uburyarya, bivuze ko n’amasezerano basinyana yaba yiyubikije ikintu ku ruhande rwa KISEKEDI !

Mu matora yashyikanye Prezida KISEKEDI ku ntebe yo kuyobora Kongo-Kinshasa, Prezida KAGAME wari uyoboye Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (African Union/Union Africaine) muri icyo gihe, ntiyazuyaje kwamaganira kure intsinzi ya KISEKEDI. Kugera ku rugero rwo kurwana inkundura ngo intumwa za AU/UA zijye kuyagamburuza. Ibi byaterwaga n’uko yari ashyigikiye umukandida Martin FAYULU, byahwihwiswaga ko yari ihogoza rya ba Mpatsibihugu b’i Burengerazuba! Maze bikongera bigahwihwiswa ko ku bwumvikane na Prezida Kabila wasohokaga, KISEKEDI yibiwe amajwi; ko intsinzi nyakuri yari iya Martin FAYULU!

Nyuma icyo gitutu ntacyo cyatanze, KAGAME aba akamye ikimasa. Prezida KISEKEDI acyicara ku ntebe y’ubuyobozi ntiyazuyaje kugaragaza ko azakorana na KAGAME, cyane cyane mu kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Kongo, bwabaye isibanira ry’umutekano muke. Iki cyemezo cyahise gikekwa ko yaba ari amoshya ya Vital KAMERHE, yo gukoresha KISEKEDI amakosa akomeye ya politiki. Ibi byafashwe nk’urukozasoni na benshi, mu bazi KAGAME nk’igitutsi ku baturage ba Kongo, yahereye kera arimbagura, mu ntumbero yo kwiyibira umutungo kamere no kugabura mo Kongo ibice. Umushinga wa Repubulika ya Kivu ngo yagombaga kuba yigenga, ariko ari imandwa ya Kigali; wari warahwihwishijwe bihagije; nk’umwe mu migambi irambye ya KAGAME kuri Kongo!

Nyuma umugenderano wabaye akabonabose ! Nguwo KISEKEDI i Kigali, nguwo KAGAME i Kinshasa mu muhango wo gushyingura Etienne KISEKEDI, umubyeyi wa Antoine Felix KILOMBO KISEKEDI. Ibi byo kugaragara mu muhango wo gushyingura Etienne KISEKEDI kwa KAGAME; bikaba byarafashwe nk’igitutsi n’agashinyaguro kuri uyu munyapolitiki, ngo utarajyaga imbizi n’imigambi ya KAGAME yuzuye agasuzuguro kuri Kongo ! Ngizo intumwa ziranyuranyuranamo iziva Kinshasa zijya Kigali, iziva Kigali zijya Kinshasa; ariko hasinywa n’amasezerano mu by’umutekano, ingendo z’ikirere, ubukungu…

Amasezerano aherutse gusinyirwa i Kinshasa, kuwa 15-19 Werurwe 2021, mu nama yahuje intumwa za Kigali zari ziyobowe na General Jean Bosco KAZURA, Umugaba w’Ingabo, na Francois BEYA, umujyanama wa KISEKEDI mu by’umutekano. Ni ay’ubufatanye mu bikorwa by’umutekano, azahuriza ibikorwa bya gisirikari by’ibihugu byombi mu kurwanya imitwe y’abanyarwanda ibarizwa mu Burasirazuba bwa Kongo. Aya masezerano yamaganiwe kure n’abatabona ibintu mu buryo bumwe na Kinshasa; anengwa kuba arimo ubushishozi buke bwo kwikururira umwanzi w’ibihe byose. Ibi ariko bikaba n’ubundi bikubiyemo amacenga; kubera ko n’ubundi izo ngabo zimaze imyaka zikorera hamwe ibyo bikorwa bya gisirikari. Kuba ingabo za Kigali ziri muri Kongo ntibyari bikiri ibanga, byanamaganwe n’imiryango mpuzamahanga, irimo na UN/ONU.

Uyu mukino KISEKEDI atangije ashobora kuba yarawutekerejeho neza !

Mu magambo make, nta gishya kigaragara mu masezerano mashya ya Kinshasa na Kigali! Kuko n’ubundi ibikorwa rusange bya gisirikari bisanzweho! Gusa haribazwa niba kwinjiza ingabo muri Kongo KAGAME yishimiye, na KISEKEDI ashaka ko bijya ku mugaragaro, nta kindi byaba byiyubikije! Abaraguza umutwe bakaba bakeka ko u Rwanda nirujya muri Kongo ku mugaragaro n’ibindi bihugu bifiteyo ababirwanya bishobora kuzajyayo ku mugaragaro. Aha twavuga nk’u Burundi na Uganda; KAGAME atahwemye kugaragaza ko n’ubundi nabo basanzweyo mu ibanga.

Izi ngabo za Uganda n’u Burundi bivugwa ko zijya zikozanyaho n’iz’u Rwanda mu ibanga, cyane cyane ko bihwihwiswa ko KAGAME yaba yororeye muri Kongo imitwe y’ingabo, igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu byombi! Umutwe w’ingabo zigizwe na Tanzaniya na Afrika y’Epfo washyiriweho kunganira umutwe wa UN/ONU witwa MONUSCO -nawo umaze imyaka irenga 20 udatanga umusaruro-; bigaragara ko utazabura kuhasesekara! Tubibutse ko uyu mutwe wo si uwo kurinda abasivili, ni uw’ibikorwa bya gisirikali bihangana isasu ku isasu n’imitwe itifuzwa muri Kongo! Uyu mutwe tubibutse ko utigera ujya imbizi n’imitwe y’ingabo KAGAME yororeye muri Kongo. Ibyo wagiriye M23 ni urwibutso rubi kuri KAGAME; kandi n’ubundi nibahurira muri Kongo ntibazajya imbizi ! Uganda n’u Burundi bisanzwe birebana ay’ingwe n’u Rwanda; nibyinjira ku mugaragaro, ibyari bihishwe byinshi bishobora kutazagwa KAGAME neza !

Imitwe itandukanye y’abanyarwanda barwanya KAGAME ubu nayo yinjiye mu mukino! KAGAME uje kuyihiga, yakunze kuvuga ko iterwa inkunga n’ibihugu by’u Burundi na Uganda nabyo bishobora kuzinjira ku mugaragaro, n’ubwo bihwihwiswa ko ibyo bihugu nabyo bisanzweyo ku ibanga! Ku bafite inkoramutima zabo muri iyi mitwe y’abanyarwanda irwanya Kigali, babavunguriye ku ibanga ry’uko, baba baragiranye ibihe byiza by’ubuvandimwe na wa mutwe wunganira MONUSCO, ugizwe n’ingabo za Tanzania ndetse n’iza Afrika y’Epfo; bigaragara ko nawo utazabura gusubukura ibikorwa ! Ni nabo bawuyoboraga amayira ndetse bakanafatanya ibikorwa by’urugamba mu ibanga ! Itegeko ry’urugamba ni ndakuka; guhuza umwanzi bisobanuye ubufatanye! Itegeko ry’ishyamba naryo ni ndakuka; iyo uhuje icyerekezo n’uwarigutanzemo, uba ugomba kumwiyegereza akakuyobora ! Umuhanzi RUGAMBA Syprian,  nawe yarabiririmbye mu “Urumenesha”, ko inzira y’ishyamba, igendwa n’abayizi kandi itisukirwa!

Ku rundi ruhande kandi, KABILA utajya imbizi na KISEKEDI na KAGAME bombi; yaba ngo nawe afite icyo yiyubikije! Ingabo zimaze iminsi zitoroka igisirikari FARDC cya Kongo ngo baba bari ku ibanga! Intambara yo ishobora kuba mbi cyane, ariko ingaruka zayo zishobora gukiza Kongo nk’igisabo, inzoka imaze igihe yarakizungurijeho ! Ibi kandi bikaba byaba biryoheye cyane mpatsibihugu, nawe wikundira ko abantu bacucitse hejuru y’imitungo kamere, barimbuka; maze iyo mitungo ikibwa neza, ntabo gutera intugunda n’icyugazi hejuru y’abajura baba bikoranira n’ubutegetsi!

 Byanga bikunda, nk’uko byagenze mu ntambara ya Congo ya Kabiri, aho ibihugu bisaga umunani byisanze birwanirayo; ntihazabura ibindi bihugu bya Afrika cyane cyane, iyo mu majyepfo (SADEC) bizagiyigiramo uruhare ruziguye cyangwa se rutaziguye! Muri iyi minsi birahwihwiswa ko KABILA afitanye umubano mwiza na ZIMBABWE; na cyane ko ava mu rugendo yari akubutsemo mu mahanga y’Uburasirazuba bw’isi, yinjujijeyo. Biranahwihwiswa ko inshuti ye magara General NUMBI wahoze ukuriye igipolisi ku ngoma ye, akaba ari ku bihano bya US, anahigwa n’ubutegetsi bwa KISEKEDI; nawe yaba yaratorokeye ZIMBABWE. Ku rundi ruhande Angola nayo ibanye neza na KISEKEDI !

Ujya kwica ubukombe arabwagaza : Prezida KISEKEDI mu mugendo wa Nyakwigendera Prezida Nkurunziza!

Abantu benshi binubiye umubano abarundi bita ‘soma mbike’ waranze ba Prezida KAGAME na NKURUNZIZA mu bihe bya mbere by’ubutegetsi bwa NKURUNZIZA. Ababyinubiraga ni abari bazi amakuru y’ingabo za RDF/KAGAME ku rugamba rwa ba NKURUNZIZA bakiri inyeshyamba, igihe babaga baje gutera ingabo mu bitugu ingabo z’u Burundi, EX-FAB, ku ngoma ya BUYOYA Pierre. Ababyinubiraga kandi ni abari bazi akaboko ka Prezida KAGAME, mu bibazo bimwe by’u Burundi, nk’igandagurwa rya Prezida NDADAYE, ndetse n’igitero cyagabwe ku ndege yarimo ba Prezida HABYARIMANA na NTARYAMIRA w’u Burundi. Prezida NKURUNZIZA yabanye na KAGAME, ku rugero rw’uko abizi cyangwa se atabizi, hari abanyarwanda b’abasirikali bishwe urwagashinyaguro kandi baba baragize uruhare mu rugamba rwamugejeje i Bujumbura; mu rwego rwo kunezeza Kigali. Hari n’abarwanyaga Kigali bagiye bashyikirizwa Kigali, bamwe bakabibona nko kudasobanukirwa neza uwo anywanye nawe!

Prezida NKURUNZIZA yaranzwe n’ubushishozi bwinshi ndetse n’ubwenge bw’igitangaza mu ishyamba; kuburyo ababanye nawe bavugaga ko, afite impano y’igitangaza yo kuyobora, no gushyira ibintu mu buryo. Muri ubwo bushishozi bwinshi n’ubwenge bw’igitangaza byatumaga bamuvugiraho ko “indongozi yivukira,” bivuze ko ubuyobozi ari impano umuntu avukana, kubirwanira nta mumaro! Birashoboka ko ari n’ubwo bushishozi n’ubwenge bw’igitangaza byatumye abana bya ‘soma mbike’ na KAGAME; byabuzaga ibitereko abifuriza ineza u Burundi bw’icyo gihe! Uwo mubano NKURUNZIZA yawubyaje inyungu za Diplomasiya, mu mpande z’isi, gucunga umutekano mu bihugu byo hanze, kwinjira mu muryango wa Afrika y’u Burasirazuba… Ariko kandi ngo nk’inyeshyamba, inavugwaho ubuhanga mu kuneka mu buryo butuje; byatumye asobanukirwa neza umuturanyi we, atajyaga kwishisha ngo azamenye neza akamurimo.

Nyakibi ntirara bushyitsi ! Umubano waje kuzamo agatotsi; nyuma y’aho KAGAME ashatse kwigarurira u Burundi nk’akarima ke… Biragenda kuzageza kuri rya geragezwa ry’ihirika ry’ubutegetsi ryo mu 2015, Kigali yari inyuma. Iri gerageza ry’ihirikwa ry’ubutegetsi ryapfubye ryafashije CNDD-FDD gutunganya byinshi byari bikiri mu kavuyo mu butegetsi; maze bubaka ubutegetsi butajegajega n’inzego z’umutekano zikarishye. Mu magerageza yo gutobera u Burundi, nyuma yo gupfubirwa n’ihirika ry’ubutegetsi, Kagame yakoze iyo bwabaga! Gusa icyamubereye ihurizo rikomeye ni ugusanga inzego z’iperereza zicanye ku maso, ku rugero atashoboraga gukeka! 

Gutura mu majyaruguru y’u Burundi no gushaka kuhaseserera ahungabanya u Burundi nabyo, byamubereye igufwa ridahekenywa! Muri aya majyaruguru niho inyeshyamba za CNDD-FDD zabanye n’abaturage igihe kirekire mbere yo kugera i Bujumbura! Umuturage wese wari ufite imyaka y’ubukure, yabaga afite ubumenyi ku kuneka no gutahura umwanzi wacengeye; yakuye mu bihe by’intambara babanyemo n’inyeshyamba za CNDD-FDD! Izahoze ari inyeshyamba n’abaturage bari batararengwa, bagifite ishyaka ryo kwivuna, ku kiguzi icyo ari cyo cyose uwashaka kubavutsa umudendezo bari bariyuhiye akuya imyaka n’imyaka. Aha niho havuye ko abatangariraga ishyaka ryabo babahimbye ba “Caratuvunnye”! Yabatobeye diplomasi ariko biba iby’ubusa! Umuvuno w’ingabo z’amahanga baba bawuboneye kure, barawiyama; ku rugero rwo gukabya ko nibarota bizana ku ngufu; bazabatumuruza amasasu, bakarwana kugeza ku wa nyuma !

Umubano wa NKURUNZIZA na KAGAME ngo waba wari ugamije kurangaza; abari bafite isezerano ryo kuzafashwa na KAGAME guhirika ubutegetsi bwagiyeho mu buryo bwa demokarasi.  Aba bafashe ibintu nk’ibazaborohera; kubera ko babonaga NKURUNZIZA nk’igisekeramwanzi kibana n’inzigo! Uwavuga ko amayeri y’iyahoze ari inyeshyamba NKURUNZIZA mu kwegera KAGAME, yavuyemo umusaruro wo kuba n’aho KAGAME yateka ibuye rigashya atatsinsura ingoma ya CNDD-FDD; ntiyaba abeshye! Yamumenye mu nguni nyinshi, akoresheje amayeri yo kuneka, atajyaga kuzamwihishuriraho; bituma n’umupango KAGAME yari afite wo kumuhirika, awukorana ubuswa butavugwa! Bityo rero, abaseka KISEKEDI wiyegereza KAGAME; bashobora kuba baba bifitemo ukwibeshya guhagije !

Ni iki cyaba gituma KISEKEDI akomeza kwiyegereza KAGAME mu buryo bumugaragaza nk’igisekeramwanzi !

Abantu bishyira hejuru kandi bazi ko barusha abandi ubwenge, nka kuriya kwa KAGAME; bashoborwa n’abantu bacisha bugufi, kandi bazi kwihangana. Urugero rwiza rugaragarira ku musaruro hafi wa ntawo; KAGAME yakuye mu gushaka gutembagaza ubutegetsi bw’u Burundi, ataretse n’ubwa Uganda. Bikaba  binagaragara ko nk’u Burundi, bwo n’aho yabaca urwaho akabica umukuru w’igihugu – nk’uko akunze kubigambirira, yanabyigambye ku gihugu cya Tanzania- ; ataba azahaje ingoma ya CNDD-FDD, iramutswa u Burundi, imaze kwiyubaka mu bunararibonye butoye umugendo kuri CCM yo muri Tanzania. 

KAGAME mu mururumba wo kwisahurira umutungo kamere wa Kongo, abarira hejuru; bityo bikaba byamugora kuvumbura imitego yaba yateganywe ubushishozi. Kwiyumva nk’igihangange n’umunyamaboko, ni indi ngeso nayo ituma KAGAME atagira ubushishozi muri byinshi akora. Urugero rwa hafi ruri mu byamushyikiye, ubwo yafataga umujyi wa Goma, -muri wa mutwe w’inyeshyamba we bwite wa M23- maze akawisohoramo nk’imbwa ikubitiwe ku mugezi; nyamara ngo yari yaburiwe na benshi barimo n’abagenerali bo mu ngabo ze, ko agiye gukora igikorwa gikabije ubuhubutsi.

 KISEKEDI rero bigaragara ko azi neza KAGAME! Ukurikije uko ashaka gutunganya igihugu cye, ariko agakomeza kwikururira umugabo umuhesha isura mbi mu benegihugu; yaba abigira nkana azi icyo akurikiye!

Haba hari umutego wa rugondihene ushoboka KISEKEDI yaba yiyubikije kuri KAGAME; ukazatungura benshi !?

KAGAME ni ikibazo kuri Kongo, ibyo KISEKEDI ntabiyobewe, ni n’ikibazo no ku bihugu byose bimukikije ! KISEKEDI ni umugabo ujya inama cyane, haba muri politiki y’imbere mu gihugu no mu karere. Yagaragaye yegera abanyapolitiki batumva ibintu kimwe nawe, mbere gato y’uko akora amavugurura ya politiki, yatentebuye KABILA n’impuzamashyaka ye. Mu bihugu by’akarere bizahajwe n’umuturanyi mubi KAGAME, nta na kimwe ataragiriramo uruzinduko! Mu rugendo yakoreye mu Burundi NKURUNZIZA akiri Prezida, hari ifoto yabiciye bigacika, yakabirizwaga n’abatumva ibintu kimwe na KAGAME; nk’aho yamuburiraga ko uriya mugabo yiyegereje azamukuraho imbwa yiruka !

Nk’uko twabivuze haruguru mu miterere y’amakimbirane ashoboka mu burasirazuba bwa Kongo, bitewe n’uko imitwe ihari iteye, n’uko ibihugu byo mu karere biyifiteho amakenga ku busugire bwabyo. Kwinjira muri Kongo ku mugaragaro kwa Kigali, gushobora kuba gutezemo umutego wa rugondihene. Iyi rugondihene, duketse ko ari Nyakwigendera NKURUNZIZA waba yarasize ayihumekeye muri KISEKEDI, ntitwaba twibeshye cyane! KAGAME muri Kongo ku mugaragaro, ni igitero cy’agasuzuguro n’agacunaguzo kuri Kongo; mu mitima y’Abakongomani yahekuye bitagereranywa! N’ikimenyimenyi imiryango ya sosiyete sivile, abakongomani bo mu Burasirazuba n’abandi bakomeje kubyamagana ku mugaragaro. Iyo ntambara ashoje ku bakongomani, irangiriye iwe nka kurya Nyakwigendera NKURUNZIZA yakundaga kubimuciramo amarenga –“uzotanguza indwano izoherera iwe”-; Kongo yaba ikize umwanzi w’amateka, n’ibihugu byo mu karere bikagoheka ! KAGAME wamaze kuryoherwa n’umutungo kamere wa Kongo; ntiyahava atahakuye inda y’akabati, aka ya mbeba yakurikiranye akaryoshye mu nsi y’ibuye !

1 COMMENT

Comments are closed.