Abasirikare b’u Rwanda bishe abaturage benshi muri Centrafrica

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cya Centrafrica aravuga ko ingabo z’u Rwanda ziri mu z’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu (MINUSCA) zishe abaturage ba Centrafrica benshi mu gace kiganjemo abayisilamu kitwa PK5 mu mujyi wa Bangui kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Mata 2018.

Bikaba bivugwa ko muri ako gace ka PK5 haguye umusirikare 1 w’u Rwanda abandi 8 barakomereka nk’uko bitangazwa na MiNUSCA. Ngo hakaba habaye imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’imitwe y’abaturage ishinzwe ubwirinzi mu gihe izo ngabo z’u Rwanda zashakaga kuyaka intwaro. Imibare itangwa iravuga ko abaturage ba Centrafrica 17 bahasize ubuzima abandi benshi bagakomereka.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Mata 2018 abaturage basaga 1500 bo mu gace ka PK5 ko mu mujyi wa Bangui umurwa mukuru wa Centrafrica bagiye gukora imyagaragambyo ku biro bikuru by’ingabo za ONU ziri muri icyo gihugu (MINUSCA).

 

Abo baturage bari bafite uburakari bwinshi bari bitwaje imirambo y’ababo 17 bishwe n’amasasu bayirambika imbere y’ibiro bikuru bya MINUSCA iri mu bitambaro by’umweru.

Mu gihe ibintu bimeze gutya i Bangui mu duce tw’uburasirazuba twiganjemo abarwanyi b’umutwe wa Seleka wiganjemo abayisilamu hari umwuka mubi kubera ibi byabereye i Bangui. Mu majyaruguru y’uburasirazuba ahagenzurwa n’umutwe w’abarwanyi witwa Front populaire pour la renaissance en Centrafrique (FPRC) imijyi yaho minini imitwe yashyushye,  itumanaho ntirikora ubuzima bwose bwahagaze.

Mu mujyi witwa Bria ho abarwanyi ba FPRC baciyemo umujyi kabiri, ikibuga cy’indege ntigikora kubera amapine arimo gutwikirwa aho indege zigurukira.

Imitwe y’abarwanyi yo mu burasirazuba iramagana ibyakozwe n’ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA. Mu itangazo iyo mitwe yashyize ahagaragara riramagana icyo gikorwa cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA. Iyo mitwe ikavuga ko iyi mirwano yabaye ishobora kuburizamo imishyikirano n’inzira y’amahoro  birimo gukorwa n’umuryango w’ubumwe bw’Afrika dore ko n’ingabo zarashe abo bantu ari iz’u Rwanda kandi Perezida warwo akaba ayoboye umuryango w’Afrika yunze ubumwe.

N’ubwo MINUSCA yemezaga ko icyo gikorwa yagikoze ku bufatanye n’ingabo z’igihugu cya Centrafrica, itangazo ryasohowe na Ministeri y’ingabo muri icyo gihugu rivuga ko abasirikare b’igihugu batagize uruhara muri icyo gitero.

Ibintu byatangiye kuba bibi guhera ku cyumweru tariki ya 8 Mata 2018 ubwo ingabo za MiNUSCA zagabaga igitero ku mitwe y’ubwirinzi yo mu gace ka PK5 ishaka kuyambura intwaro.

1 COMMENT

  1. ariko kuki mwanga igihugu cyanyu ? none se umusirikare w’igihugu bivuz’iki ? buriya arimwe muri ku butegetsi mukohereza abasirikare mûri Loni ntimwakor’inshingano za Loni ? cg mushakako bamera nka ba bandi bari muri ETO kicukiro murigénocide

Comments are closed.